Abalewi 26 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Muzirinde kwihangira ibigirwamana. Ntimuzasenge ibishushanyo cyangwa inkingi z’amabuye. Mu gihugu cyanyu ntimuzahazane amabuye abaje maze ngo muyunamire. Ndi Uhoraho Imana yanyu. 2 Muzubahirize isabato zanjye, kandi mwubahe Ingoro yanjye. Ndi Uhoraho. Uhoraho azaha umugisha abamwumvira 3 Muzite ku mabwiriza yanjye, kandi mukurikize amategeko yanjye. 4 Nimugenza mutyo, imvura izajya igwira igihe, ubutaka bwanyu burumbuke, kandi n’ibiti byo mu mirima yanyu byere imbuto. 5 Mu gihugu cyanyu, muzajya musarura mutararangiza no guhura ibyeze mu mwaka ushize. Nanone kandi ibiba rizajya risanga mugisarura. Muzajya murya amafunguro yanyu muhage, kandi muture mu gihugu cyanyu umudendezo. 6 Igihugu cyanyu nzagisenderezamo amahoro, nkirukanemo inyamaswa zigira nabi, bityo mujye musinzira nta nkomyi. 7 Inkota ntizongera kwica mu gihugu cyanyu, ahubwo ababisha banyu muzajya mubirukana mubatsembeshe inkota zanyu. 8 Batanu muri mwe bazajya bamenesha ababisha ijana, naho ijana bo bameneshe ibihumbi cumi, maze muzabamarishe inkota zanyu. 9 Nzabagarukira, mbatere gusagamba maze murumbuke. Nzakomeza Isezerano twagiranye. 10 Muzajya mutungwa n’imyaka yaguguye, ndetse mugire n’ubwo muyisohora mu nzu kugira ngo mushobore kubika imishyashya. 11 Sinzigera mbarakarira, nzahora ngendana namwe, ndetse nzashyira n’Ingoro yanjye hagati yanyu. 12 Nzababera Imana, namwe mumbere umuryango. 13 Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu gihugu cy’Abanyamisiri kugira ngo mureke kubabera abacakara. Ni jye wabakuye ku ngoyi yari yarabahese umugongo, mbaha kugendana ishema. Uhoraho azavuma abamusuzugura 14 Hari ubwo mwakwanga kunyumvira ntimukurikize amabwiriza n’amategeko yanjye, 15 mukanga gufata imico nabatoje, bityo mukaba mwishe Isezerano twagiranye. 16 Dore rero uko nzabagenzereza nimukora mutyo: Kugira ngo mbakange, nzabahuramo indwara y’ubuhahamuke cyangwa iyo gushishira, maze zibahondobereze amaso n’ubuzima bwanyu bukendere. Muzajya muhingira ubusa, kandi mubibire abanzi banyu birire. 17 Nzabakuraho amaso n’umutima, maze abanzi banyu bazabiganzure. Abanzi banyu bazabakandamiza, maze mujye muhunga nta we ubirukanye. 18 Nimbaha ibyo bihano ntimunyumvire, noneho nzabikuba incuro ndwi kugira ngo mwihane. 19 Izo mbaraga zanyu mwiratana, nzazihindura ubusa. Ijuru ryanyu nzarikamya ribe nk’icyuma, naho ubutaka bwo mbuhindure nk’umuringa. 20 Muzigorera ubusa muhinga, imirima yanyu nta cyo izongera kwera. Kandi ibiti byo mu gihugu cyanyu ntibizongera gutanga imbuto. 21 Nimukomeza kugoma mukanga kunyumvira, ibyo bihano nzabikuba incuro ndwi kugira ngo mwihane. 22 Nzabahuramo inyamaswa zo mu ishyamba zibahekure abana, ziyogoze amatungo yanyu, namwe ubwanyu zibatsembe ku buryo nta n’umwe uzatinyuka kunyura mu nzira zanyu. 23 Ibyo bihano na byo nimwanga kubyumva mukansuzugura, 24 nanjye nzakomeza mbarwanye, ndetse nzabikuba incuro ndwi kugira ngo mbahane. 25 Nzabahuramo inkota yo guhorera Isezerano mwishe, maze muhungire mu migi yanyu. Ubwo naho nzabaterereza icyorezo, maze umubisha wanyu abonereho kubatsemba. 26 Nzabanyaga imigati mwaryaga, ku buryo abagore cumi bazajya batekera imigati yanyu mu ziko rimwe. Iyo migati bazabazanira na yo bazayipima ku munzani; ntimuzajya muyirya ngo muhage. 27 Ibyo byose nimubirengaho, mugakomeza kugoma no kutanyumvira, 28 nanjye nzabarwanya ndetse mbarakarire, maze ibyo bihano mbikube incuro ndwi nanone. 29 Muzarya abahungu n’abakobwa banyu. 30 Ahirengeye muturira ibitambo byanyu hamwe na za nkingi zanyu z’amabuye zeguriwe izuba, byose nzabisenya mbimareho. Muzatuma mbazinukwa, maze intumbi zanyu nzigereke hejuru y’ibimene by’ibigirwamana byanyu. 31 Imigi yanyu nzayizimya, amasengero yanyu nzayangize, noye kuzongera guhumurirwa n’imibavu yanyu ukundi. 32 Igihugu cyanyu nzakirimbura maze n’abanzi banyu nibaza kugitura batangare. 33 Mwebwe ubwo muzaba mwarakwiriye imishwaro mu mahanga yose, kandi na ho nzahabakurikiza inkota. Igihugu cyanyu kizazima, imigi yanyu isigare ari amatongo. 34 Muri icyo gihe cy’amakuba, mwe muzaba mwarajyanywe bunyago mu banzi banyu, naho igihugu cyanyu kizaba cyaratereranywe, kizaruhuka kugira ngo cyubahirize isabato zose zitubahirijwe mbere. 35 Koko, muri icyo gihe cy’amakuba, igihugu kizaruhuka, kibe aho kidahingwa, kibonereho kubahiriza isabato zishyura izo kizaba kitararuhutseho igihe mwari mugituye. 36 Abo muri mwebwe bazaba bararokotse, bari mu bihugu by’ababisha, nzabakurikirana kugeza ubwo biheba. Akababi nikamanuka ku giti kazajya kabakura umutima biruke nk’abahunga inkota, maze bajye bikubita hasi kandi nta we ubirukanye. 37 Bazajya bagwirirana, nk’uko bagwa bahunga inkota kandi nta we ubirukanye. Ntimuzashobora kurwanya abanzi banyu, 38 ahubwo muzayogorezwa mu mahanga, maze igihugu cy’abanzi banyu kizabamire. 39 Abazarokoka muri mwe bazasereberera mu bihugu by’abanzi bazize ibyaha byabo bikubitiyeho no kwiyongera ku bya ba sekuruza. Imana izibuka Isezerano ryayo 40 Nyamara abo ngabo bazihamya icyaha cyabo n’icya ba sekuru, maze bemere ko bakoze ishyano bakandwanya. 41 Bazumva ko nanjye byandakaje maze nkabacira mu gihugu cy’abanzi. Cyangwa se nanone, umunsi umwe umutima wabo utagenywe uzicisha bugufi maze bemere igihano bahawe. 42 Jyewe nzahora nibuka Isezerano nagiranye na Yakobo; nzibuka kandi n’iryo nagiranye na Izaki, sinzibagirwa ndetse n’irindi nagiranye na Abrahamu, maze nzahore nibuka igihugu cyanyu. 43 Bityo, muri iyo minsi y’amakuba, igihugu kizaba cyaratereranywe, cyararaye nta we ugihinga, maze kizabonereho kubahiriza isabato zacyo zitubahirijwe mbere. Muri icyo gihe kandi, abo bantu bazajya mu gihano, kuko banze gufata imico nabatoje, bakanasuzugura amategeko yanjye. 44 N’ubwo ndetse bazaba baraciriwe mu gihugu cy’abanzi babo, jyeweho nta bwo nzabanga kugeza aho nzasesa Isezerano twagiranye. Ndi Uhoraho Imana yabo. 45 Nzabagirira ibambe nibuke Isezerano nagiranye n’abasekuruza babo navanye mu gihugu cya Misiri, amahanga yakangaranye, ari ukugira ngo jyewe Uhoraho, mbabere Imana.» 46 Izo ni zo nyigisho, amategeko n’amabwiriza Uhoraho yagejeje ku Bayisraheli, yifashishije Musa, ku musozi wa Sinayi. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda