Abalewi 25 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmwaka w’isabato 1 Uhoraho abwirira Musa ku musozi wa Sinayi, ati 2 «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Nimumara kwinjira mu gihugu nabahaye, imirima yanyu muzajya muyiraza mu mwaka w’isabato kugira ngo mushimishe Uhoraho. 3 Mu gihe cy’imyaka itandatu, uzaba ushobora kubiba imirima yawe, ukicira imizabibu yawe kandi ugasoroma imbuto zayo. 4 Ariko umwaka wa karindwi, icyo gihe ni isabato. Icyo gihe imirima yose igomba kurara kuko ari isabato y’Uhoraho. Muri uwo mwaka, uzirinde gusarura umurima wawe, kwicira imizabibu, 5 cyangwa gusarura ibizaba byimejeje nyuma y’umusaruro wa nyuma. Iyo mizabibu yawe uzaba utariciye, niyera imbuto ntuzazisorome. Uwo mwaka ni uw’isabato; imirimo yose igomba guhagarara. 6 Cyakora ibizaba byimejeje muri uwo mwaka w’isabato uzabirye, wowe n’abo utunze iwawe, ari abagaragu, abagererwa, abashyitsi, mbese abantu bose bazaba bataha mu nzu yawe. 7 Amatungo yawe hamwe n’inyamaswa zo mu ishyamba, na byo bizatungwa n’ibizaba byarimejeje muri icyo gihugu cyawe. Umwaka wa Yubile 8 Uzahere ku mwaka wa mbere ubara, nugera ku wa karindwi wongere utangire, bityo bityo, maze ubigire incuro ndwi. Nurangiza, icyo gihe cyose uzaba warabaze kizaba kingana n’imyaka mirongo ine n’icyenda. 9 Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi, uzavuze ihembe ryo kwizihiza Uhoraho. Ku munsi mukuru w’imbabazi, ni ho ihembe rizavuga mu gihugu cyanyu cyose. 10 Muzatangaze mu gihugu cyanyu ko uwo mwaka wa mirongo itanu ari mutagatifu, kandi ukaba uwo guhimbaza ukubohorwa kw’abaturage bose. Mbese izaba ari yubile yanyu, buri muntu azasange umuryango we, asubire mu isambu ye. 11 Uwo mwaka wa mirongo itanu uzaba ari uwa yubile yanyu. Muzirinde kubiba imirima yanyu, kuyisaruramo ibyimejeje, cyangwa gusoroma imbuto zo ku mizabibu izaba itariciwe. 12 Kuko uwo mwaka uzaba uwa yubile yanyu, ukazababera umwaka mutagatifu. Muzatungwa n’ibizamera mu mirima. 13 Muri uwo mwaka wa yubile, buri muntu muri mwe azasubira mu isambu ye. 14 Niba uri umucuruzi, mugenzi wawe akakuguraho ikintu cyangwa ukakimuguraho, uzirinde kumwungukaho. Mbese mwembi ntimuzahendane, muri abavandimwe. 15 Nugura isambu na mugenzi wawe, igiciro cyayo kijye gikurikiza umubare w’imyaka ishize yubile ibaye. Na we kandi azajya akwaka ikiguzi akurikije incuro uzasarura uwo murima. 16 Niba awuguhereye kuwuhinga imyaka myinshi, igiciro kizaba kinini, niba kandi imyaka ari mike, ikiguzi kizaba gito. Koko rero kugura umurima ni nko kugura umubare w’incuro uzawusaruramo. 17 Ntihazagire rero umuntu wungukira kuri mugenzi we. Bityo, muzatinya Imana yanyu. Ndi Uhoraho Imana yanyu. 18 Muzubahirize amategeko yanjye, mufate imico nabatoje, ibyo bizatuma mugira amahoro mu gihugu cyanyu. 19 Nimugenza mutyo, igihugu kizera imbuto, murye, muhage, kandi mugiture mu mudendezo. 20 Ubwo yenda ahari muribaza muti ’Ko mu mwaka wa karindwi tutazabiba ngo dushobore kubona umusaruro, tuzatungwa n’iki?’ 21 Jyewe mu mwaka wa gatandatu, nzabasenderezaho umugisha wanjye, maze mushobore kweza ibyo muzarya imyaka itatu yose! 22 Mu mwaka wa munani, muzashobora kubiba, ariko ubwo muzakomeza gutungwa n’ibyeze mbere kugeza mu mwaka wa cyenda. Mbere y’uko umusaruro wo mu mwaka wa cyenda uboneka, muzakomeza gutungwa n’ibyeze mbere yaho. Uburenganzira bwo kugaruza icyaguzwe 23 Ubutaka bw’igihugu ni ubwanjye, mwebwe mukirimo nk’abasuhuke cyangwa abashyitsi. Ntihazagire rero ugurisha isambu ye ubutazayisubirana. 24 Aho muzaba mutuye hose muri icyo gihugu kizaba icyanyu, mugomba gutanga uburenganzira bwo kugaruza isambu yagurishijwe. 25 Hari ubwo umuvandimwe wawe yaba arimo imyenda, bigatuma agurisha igice kimwe cy’isambu ye. Icyo gihe rero, ufite uburenganzira bwo kugaruza iyo sambu, ni ukuvuga mwene wabo wa bugufi, azaza ayigaruze. 26 Hari ubwo nanone ushobora kubura umuntu ufite uburenganzira bwo kugaruza ibyawe, ariko wowe ukazabona ibya ngombwa byo kubikora. 27 Icyo gihe, uzabara imyaka ishize muguze, umusubize ibihwanye n’igihe cyari gisigaye, maze ukunde usubirane isambu yawe. 28 Ariko wowe niba udafite ibya ngombwa byo kuwugaruza, uwo murima uzakomeza kuba uw’uwawuguze kugeza mu mwaka wa yubile. Icyo gihe nyine ni ho uwo murima uzarekurwa ugasubiranwa na nyirawo. 29 Inzu yo guturamo, iyo iri mu mugi ukikijwe n’inkike z’amabuye, maze umuntu akayigurisha, uburenganzira bwo kuyigaruza bushirana n’uwo mwaka yaguzwemo. 30 Iyo umwaka wose urangiye nta we urayigaruza, iyo nzu itwarwa burundu n’uwayiguze, na we akazayisigira abazamukomokaho. Ndetse n’iyo yubile igeze, iyo nzu iri mu mugi ikikijwe n’inkike z’amabuye, ikomeza kuba iy’uwayiguze. 31 Amazu yo mu nsisiro zidakikijwe n’inkike z’amabuye, muzayafate nk’imirima isanzwe yo mu gihugu. Uburenganzira bwo kuyagaruza ntibugira igihe, kandi iyo umwaka wa yubile ugeze, ararekurwa akagarukira bene yo. 32 Abalevi bazahorana uburenganzira bwo kugaruza imigi yabo n’amazu bafitemo. 33 N’iyo yaba ari undi Mulevi waguze inzu cyangwa umugi by’Abalevi, bigomba kurekurwa mu mwaka wa yubile, bikagarukira bene byo. Impamvu ni uko ayo mazu yo mu migi y’Abalevi aba ari wo mugabane beguriwe hagati y’Abayisraheli. 34 N’imirima ikikije imigi y’abalevi, na yo ntishobora kugurishwa; ni umugabane wabo ubuziraherezo. 35 Umuvandimwe wawe, umusuhuke cyangwa umushyitsi wawe, naba umukene, akageza aho atishoboye, uzamushyigikire, maze na we ashobore kubaho muri mwe. 36 Uzirinde kumuhenda ubwenge ngo umwungukeho, bityo uzatuma abaho iruhande rwawe, kandi unatinye Imana yawe. 37 Numuguriza feza cyangwa ukamuha ibiryo, ntuzamusabe ko akungukira. 38 Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri kugira ngo mbagabire igihugu cya Kanahani, kandi mbabere Imana. 39 Niba umuvandimwe wawe akurimo umwenda, yabura uko agira akishyira mu maboko yawe, uzirinde kumwicisha akazi nk’umucakara. 40 Ahubwo, uzamukoreshe neza nk’umugererwa cyangwa umushyitsi. Azaba umugaragu wawe kugeza mu mwaka wa yubile. 41 Icyo gihe ni ho we n’abana be bazava iwawe, bagasubira mu muryango wabo, mu isambu ya ba sekuru. 42 Koko rero abo nakuye mu gihugu cya Misiri ni abagaragu banjye. Ntibishoboka rero ko bagurishwa nk’abacakara. 43 Muzirinde kubategekesha igitugu, bityo muzaba mutinye Imana yanyu. 44 Nimushaka gutunga abagaragu n’abaja, muzabagure mu bihugu bibakikije. 45 Mushobora kandi no gufata bamwe mu bana bo mu miryango y’abasuhuke baje kubaturamo, bakabyarira mu gihugu cyanyu. 46 Abo ngabo nimubafata, bazaba ari umugabane wanyu; muzabasigira n’abana banyu babitwarire burundu. Abo ngabo, mushobora kubakoresha ubuziraherezo, ariko muri mwebwe Abayisraheli, ntihazagire utegekesha umuvandimwe we igitugu. 47 Hari ubwo umuntu wo mu muryango w’abasuhuke cyangwa umushyitsi uri iwawe yaba akize kuri feza, maze umuvandimwe wawe yabura uko amwishyura imyenda amurimo, akishyira mu maboko ye. 48 Icyo gihe, n’iyo yaba yaraguzwe byararangiye, uwo muvandimwe wawe aba afite uburenganzira bwo gucungurwa. 49 Umwe mu bo bavukana, nyirarume, mubyara we, cyangwa undi mwene wabo wa bugufi, mbese abo bose baba bashobora kumucungura. Na we kandi ubwe, abonye ibya ngombwa, ashobora kwicungura. 50 Icyo gihe rero, yumvikana na shebuja, maze bakabara imyaka iri hagati y’igihe yamwihaye ngo amugure na yubile itaha, maze bakemeza igiciro gihwanye n’iyo myaka yari kuzamukorera. Icyo giciro kigomba kujyana n’igihembo umugererwa afata ku munsi. 51 Mu icungurwa rero, imyaka isigaye ngo yubile ibe, niba ari myinshi, azasubiza shebuja igiciro yamuguzeho ariko agabanyeho ibihwanye n’igihe yamukoreye. 52 Ariko niba hasigaye igihe gito, bazabara maze amusubize igiciro gihwanye n’imyaka yari ibuzeho. 53 Ariko kandi, uko imyaka ishira, ni na ko uwo muntu waguzwe agomba kubona igihembo cye kwa shebuja. Ntimuzihanganire ko bamutegekesha igitugu. 54 Umuntu kandi uzaba yarabuze uburyo yacungurwa, umwaka wa yubile nugera, we n’abana be bazabarekura bigenge. «Ndi Uhoraho Imana yanyu» 55 Abayisraheli ni abagaragu banjye. Ni jye wabakuye mu gihugu cya Misiri, bagomba rero kuba ari jye gusa babera abagaragu. Ndi Uhoraho Imana yanyu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda