Abalewi 23 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIminsi mikuru yo muri Israheli–Isabato 1 Uhoraho abwira Musa, ati 2 «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Iminsi mikuru y’Uhoraho nigera, muzajya muhamagaza amakoraniro matagatifu. Ayo makoraniro tuzajya duhuriramo ni aya: 3 Muzajya mumara iminsi itandatu mwikorera imirimo yanyu, ariko uwa karindwi, muwuharire isabato. Aho muzaba mutuye hose, kuri uwo munsi muzahamagaza ikoraniro ritagatifu. Ntimuzagire undi murimo mukora. Ni umunsi w’ikiruhuko, umunsi w’isabato y’Uhoraho. 4 Iminsi mikuru y’Uhoraho ni iyi ikurikira. Kuri iyo minsi yateganijwe kandi, ni ho muzajya muhamagaza amakoraniro matagatifu. Pasika n’iminsi irindwi y’imigati idasembuye 5 Mu kabwibwi k’umunsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere, ni Pasika y’Uhoraho. 6 Ku munsi wa cumi n’itanu w’uko kwezi, hatangira iminsi mikuru y’imigati idasembuye, yagenewe Uhoraho. Muzamara iminsi irindwi murya imigati idasembuye. 7 Ku munsi wa mbere muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora. 8 Buri munsi muri iyo irindwi, muzatura Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu. Ku munsi wa karindwi, ni ho muzahamagaza ikoraniro ritagatifu kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora.» Umunsi mukuru w’amahundo ya mbere 9 Uhoraho abwira Musa, ati 10 «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Nimumara kugera mu gihugu nabahaye, maze mukeza imyaka, muzazanire umuherezabitambo umuba w’amahundo ya mbere y’umusaruro wanyu. 11 Ku munsi ukurikira Sabato, umuherezabitambo azaturira uwo muba imbere y’Uhoraho kugira ngo muwushimirwe. 12 Umunsi muzamurika uwo muba, muzature Uhoraho igitambo gitwikwa cy’umwana w’intama w’umwaka umwe kandi utagira inenge. 13 Icyo gitambo kandi kizaherekezwa n’ituro ry’utwibo tubiri tw’ifu ivanze n’amavuta, hamwe n’igitambo giseswa cya kimwe cya kane cy’ikibindi cya divayi. Icyo ni cyo gitambo gikongokeye Uhoraho burundu kandi gifite impumuro imwurura. 14 Uwo munsi wo kumurika ituro ry’Imana yanyu nuba utaragera, muzirinde kurya ari imigati, ari amahundo yokeje cyangwa amabisi. Kuva ku gisekuruza kugera ku kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka aho muzaba mutuye hose. Umunsi mukuru w’isarura 15 Kuva ku munsi ukurikira isabato, mbese kuva ku munsi muzaba mwatuye Uhoraho umuba w’amahundo ya mbere, muzatangire kubara ibyumweru birindwi byuzuye. 16 Nimugeza ku isabato ya karindwi mubara, umunsi uzakurikiraho uzaba ari uwa mirongo itanu. 17 Aho muzaba mutuye hose, muzasanga Uhoraho, mumuture imigati ibiri isembuye kandi ikoze mu ifu yuzuye utwibo tubiri. Uwo ni wo muganura ugomba guhabwa Uhoraho. 18 Uretse iyo migati kandi, Uhoraho muzamutura igitambo gitwikwa kigizwe n’ibi bikurikira: ikimasa kimwe, hamwe n’amasekurume y’intama abiri. Icyo gitambo gitwikwa kizaherekezwa n’ituro hamwe n’igitambo giseswa byategetswe. Icyo ni igitambo cy’ibiribwa gikongokeye Uhoraho burundu, kandi bifite impumuro yurura Uhoraho. 19 Ubundi kandi hari isekurume y’ihene izaturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, hamwe n’abana b’intama babiri b’umwaka umwe, bakazaba ab’igitambo cy’ubuhoro. 20 Ibyo byose, umuherezabitambo azabimurikira Uhoraho, maze ba bana b’intama babiri baherezwe hamwe na ya migati y’umuganura. Ibyo byose kandi ni amaturo matagatifu y’Uhoraho; ni umugabane w’umuherezabitambo. 21 Kuri uwo munsi nyine, muzahamagaze ikoraniro ritagatifu, kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora. Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka aho muzaba mutuye hose. 22 Nimusarura imirima yanyu, ku mbibi mujye muhasiga, kandi ntimuzasubire inyuma ngo muhumbe ibyasigayemo. Mujye mubiharira abakene n’abasuhuke. Ndi Uhoraho Imana yanyu.» Umunsi wo guhimbaza Uhoraho 23 Uhoraho abwira Musa, ati 24 «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, muzajye muruhuka. Ni umunsi w’urwibutso, ukaba kandi uwo guhimbaza Uhoraho mu ikoraniro ritagatifu. 25 Icyo gihe muzajya mutura Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu, kandi mwoye kugira umurimo unaniza mukora.» Umunsi mukuru w’imbabazi 26 Uhoraho abwira Musa, ati 27 «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Umunsi wa cumi w’uko kwezi kwa karindwi, ni umunsi mukuru w’imbabazi. Muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, mwirinde kurya, kandi muture Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. 28 Ntimuzagire umurimo unaniza mukora, kuko ari umunsi mukuru w’imbabazi, ukaba ari na wo mukorerwaho umuhango ubahanaguraho ibyaha imbere y’Uhoraho Imana yanyu. 29 Bityo rero, utazasiba kurya ku munsi nk’uwo, azacibwa mu muryango we. 30 Uzakora umurimo unaniza ku munsi nk’uwo, na we nzamuca mu muryango we. 31 Ntimuzagire umurimo mukora, kandi kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka aho muzaba mutuye hose. 32 Uwo munsi, muzirinde kurya. Kuri mwebwe ni nk’umunsi w’isabato, ukaba n’umunsi w’ikiruhuko. Kuva ku mugoroba w’umunsi wa cyenda w’uko kwezi, kugeza ku wundi mugoroba, muzubahirize icyo kiruhuko cy’isabato.» Umunsi mukuru w’amahema 33 Uhoraho abwira Musa, ati 34 «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Umunsi wa cumi n’itanu w’uko kwezi kwa karindwi, ni umunsi mukuru w’amahema. Ni igihe cy’ibirori byo guhesha ikuzo Uhoraho, kigomba kumara iminsi irindwi. 35 Ku munsi wa mbere, ntimuzagire umurimo unaniza mukora, ahubwo muzahamagaze ikoraniro ritagatifu. 36 Icyo cyumweru cyose, muzakimara mutura Uhoraho buri munsi igitambo cy’ibiribwa bikongejwe burundu. Ku munsi wa munani, muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, maze nanone muture Uhoraho igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu. Kuri uwo munsi ni ho muzasoza ibirori, ntimuzagire rero umurimo unaniza mukora. 37 Iyo ni yo minsi mikuru y’Uhoraho. Kuri iyo minsi ni ho muzahamagaza ikoraniro ritagatifu, maze mugatura Uhoraho ibi bikurikira: igitambo cy’ibiribwa bikongokeye Uhoraho burundu, igitambo gitwikwa cyangwa ibitambo biseswa, mukurikije imihango ya buri munsi. 38 Nanone kandi ibyo bizaza bisanga amaturo y’isabato y’Uhoraho, hamwe n’andi maturo asanzwe cyangwa ibitambo mumutura ku bushake bwanyu cyangwa kubera umuhigo mwahize. 39 Ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa karindwi nanone, nimumara gusarura imyaka mu mirima yanyu, muzasanga Uhoraho mu Ngoro ye, ngo mumukorere ibirori by’iminsi irindwi. Umunsi wa mbere n’uwa munani izaba iy’ikiruhuko. 40 Mu ntangiriro z’ibyo birori, muzitwaze imbuto ziryoshye cyane, amashami y’imikindo, ay’ibiti bisagambye kandi binini, hamwe n’ingemwe z’imikinga yo ku mugezi, kandi muzamara iminsi irindwi mwishimira imbere y’Uhoraho. 41 Buri mwaka muzasanga mutyo Uhoraho kugira ngo mumwizihize mu gihe cy’iminsi irindwi. Ibyo birori bizajya biba mu kwezi kwa karindwi. Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, iryo rizababere itegeko ridakuka. 42 Umuyisraheli wese kavukire azamara iminsi irindwi aba mu mahema. 43 Uko ibisekuruza bizagenda bisimburana, ibyo bizatuma mwiyibutsa ko igihe nakuraga Abayisraheli mu gihugu cya Misiri nabatuje mu mahema. Ndi Uhoraho, Imana yanyu. 44 Nuko rero Musa amenyesha Abayisraheli uburyo bazajya babonana n’Uhoraho mu bihe by’iminsi mikuru. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda