Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abalewi 20 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Igihano cy’abasenga Moleki n’abirukira abazimu

1 Uhoraho abwira Musa, ati

2 Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Nihagira uwo muri mwe cyangwa umusuhuke ubana namwe utura Moleki umwe mu bana be, azicwe. Imbaga yose izamutere amabuye, apfe.

3 Jyewe, nzarakarira uwo muntu, muce mu muryango we, kuko azaba yatuye Moleki umwe mu bana be, akanduza Ingoro yanjye, kandi agasuzugura izina ryanjye ritagatifu.

4 Nihagira Abayisraheli birengagiza uwo muntu uzaba yatuye umwana we Moleki, maze bagatinya kumwica,

5 jye nzamurakarira we n’abe bose, hanyuma mbace mu muryango wabo. Uwo muntu, hamwe n’abandi bose bazamukurikiza bakayoboka Moleki, nzabaca mu muryango wabo.

6 Umuntu wese uzirukira abazimu maze akabisunga, nzamurakarira muce mu muryango we.

7 Nimwitagatifuze rero maze mube intungane, kuko jyewe Uhoraho, ari jye Mana yanyu.


Ibihano by’abaryamanye kizira

8 Muzite ku mategeko yanjye kandi muyakurikize. Ndi Uhoraho ubatagatifuza.

9 Bityo rero, umuntu natuka se cyangwa nyina, azicwe. Kubera ko yatutse se na nyina, azaba yihamagariye urupfu.

10 Umugabo nasambanya umugore wa mugenzi we, bombi bazicwe; umugabo w’umusambanyi kimwe n’umugore.

11 Umuntu nasambana na muka se; ni nk’aho yakwambitse se ubusa, bombi bazicwe; ni bo bazaba bihamagariye urupfu.

12 Umugabo nasambanya umukazana we, bombi bazicwe; bazaba bitesheje agaciro kandi bihamagariye urupfu.

13 Umugabo naryamana n’undi nk’uko asambana n’umugore, bombi bazicwe kuko bazaba bakoze ishyano. Ni bo bazaba bihamagariye urupfu.

14 Umugabo narongora umukobwa na nyina, bazaba bakoze ishyano, bose uko ari batatu muzabatwike. Bityo, nta shyano nk’iryo rizongera kuba hagati yanyu.

15 Umuntu nasambana n’inyamaswa, muzamwicane na yo.

16 Nihagira umugore wemera inyamaswa ikamusambanya, muzamwicane na yo, ni we uzaba yihamagariye urupfu.

17 Umugabo narongora mushiki we basangiye se cyangwa nyina, maze bombi bakabonana bambaye ubusa, bizaba ari ishyano. Muzakoranya imbaga, maze mubace mu muryango wabo. Uwo mugabo aba yasambanije mushiki we, icyo cyaha cye kiba kigomba kumuhama.

18 Umugabo naryamana n’umugore uri mu mihango y’abakobwa, maze akamwambika ubusa, bombi bazacibwe mu muryango wabo; kubera ko uwo mugabo azaba yambitse ubusa isoko y’amaraso uwo mugore yavaga, n’uwo mugore ubwe akayambika ubusa.

19 Ntuzasambanye nyoko wanyu cyangwa nyogosenge. Uzabikora azaba yambitse ubusa uwo basangiye umubiri umwe; bombi rero, icyo cyaha kizabahama.

20 Umuntu naryamana n’umugore wa se wabo, ni nk’aho ari uwo muvandimwe wa se azaba yambitse ubusa. Nibabikora rero, icyo cyaha kizabahama, maze barinde basaza nta mwana babyaye.

21 Umugabo narongora umugore w’umuvandimwe we, azaba yiyanduje. Ni nk’aho ari mwene se aba yambitse ubusa. Nibabikora rero, bazarinda basaza nta mwana babyaye.

22 Muzubahirize amategeko yanjye, mufate imico nabatoje, kugira ngo ntazabirukana mu gihugu nzabinjizamo ngo mugiture.

23 Ntimuzakurikize amategeko y’abo ngiye kwirukana bakabahunga. Ayo mategeko bakurikizaga ni yo yatumye mbazinukwa

24 maze mwe ndababwira nti ’Ni mwebwe muzatunga igihugu cyabo, gitemba amata n’ubuki, kandi ni jye ukibagabiye ngo mugiture.’ Ni jye Uhoraho Imana yanyu wabahisemo mu yandi mahanga.

25 Mwebwe rero mujye mutandukanya inyamaswa n’inyoni zanduza n’izitanduza, kugira ngo zitazabahumanya. Izo nyoni zanduza n’ibindi byose bijagata ku butaka narabibabwiye kugira ngo mumenye ko bishobora kubahumanya.

26 Muzabe abanjye, mube intungane nk’uko jyewe Uhoraho ndi intungane. Nabahisemo mu yandi mahanga yose kugira ngo mube abanjye.

27 Muri mwe nihagira umugore cyangwa umugabo utinyuka kuragura cyangwa gushika, bazicishwe amabuye. Koko, ni bo ubwabo bazaba bihamagariye urupfu.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan