Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abalewi 19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Uko Imana ishaka ko bayikorera

1 Uhoraho abwira Musa, ati

2 «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Muzabe intungane, kuko jyewe Uhoraho Imana yanyu ndi intungane.

3 Buri muntu muri mwe azubahe se na nyina, kandi yizihize buri cyumweru umunsi wa Sabato. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

4 Ntimuzayoboke ibigirwamana cyangwa ngo mucure amashusho yabyo. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

5 Nimutura Uhoraho igitambo cy’ubuhoro, dore uko muzagenza kugira ngo gishimwe:

6 Muzakirya umunsi cyatuweho ndetse na bukeye bwaho. Ibyaramuka bisigaye, ku munsi wa gatatu muzabitwike.

7 Uwabirengaho akakirya no ku munsi wa gatatu, yaba ariye inyama zanduye. Nta bwo yabishimirwa,

8 ndetse ahubwo icyaha cyo kuba yandaritse igitambo cy’Uhoraho, cyamuhama. Uwakora ibyo rero, yacibwa mu muryango we.

9 Nimusarura imirima yanyu, mu rubibi rwayo mujye muhasiga; ntimuzasubire inyuma ngo mujye guhumba imbuto zasigayeyo,

10 kandi numara gusarura imbuto z’imizabibu yawe, ntuzasubire inyuma ngo uhumbe izasigayemo, ahubwo mujye muzirekera abakene n’abanyamahanga. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

11 Ntuzibe mugenzi wawe, ntuzamubeshye cyangwa ngo umuhende ubwenge.

12 Ntuzarahize izina ryanjye mu binyoma, kuko waba usuzuguye izina ry’Imana yawe. Ndi Uhoraho.

13 Ntuzariganye mugenzi wawe cyangwa ngo umwibe; igihembo azaba yakoreye ntuzakirarane utakimuhaye.

14 Ntuzatuke igipfamatwi cyangwa ngo ushyire umutego imbere y’impumyi. Nugenza utyo, uzaba wubashye Imana yawe. Ndi Uhoraho.

15 Nimuca imanza ntimukaziyobye, ngo mubere umukene cyangwa umukire, ahubwo mujye mukiranura bagenzi banyu mukurikije ubutabera.

16 Uzirinde gusebya umuryango uvukamo, kandi ntuzashinje mugenzi wawe icyaha cyamucisha umutwe. Ndi Uhoraho.

17 Ntuzagirire umutima mubi umuvandimwe wawe, ariko mugenzi wawe nacumura, ntuzatinye kumuhana kugira ngo hato atazavaho agupfana.

18 Uzirinde kwihorera no kugirira inzika abo mu muryango wawe. Ahubwo uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe. Ndi Uhoraho.

19 Muzakurikize amategeko yanjye. Amatungo yawe naba adahuje ubwoko, ntuzayabanguranye. Mu murima wawe, ntuzateremo imbuto ebyiri zinyuranye. Kandi ntuzambare imyenda yaboshywe mu ndodo z’amoko abiri anyuranye.

20 Hari ubwo umugabo ashobora kuryamana n’umuja w’inshoreke y’undi mugabo. Iyo uwo mugore atacunguwe cyangwa ngo ahabwe ubwigenge, uwo mugabo baryamanye azaha shebuja w’uwo muja indishyi. Cyakora ariko, nta bwo uwo mugabo azicwa kuko uwo mugore aba atarahawe ubwigenge.

21 Uwo mugabo wakoze icyaha ajyana isekurume y’intama ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, maze akayitura Uhoraho ho igitambo cy’indishyi y’akababaro.

22 Umuherezabitambo yifashisha iyo sekurume y’intama y’igitambo cy’indishyi y’akababaro, maze imbere y’Uhoraho, agakorera kuri uwo mugabo umuhango wo kumuhanaguraho icyaha yakoze. Nyuma y’ibyo, icyaha cye aba akibabariwe.

23 Nimugera mu gihugu cya Kanahani, maze mugatera ibiti by’amoko menshi, muzamenye ko imbuto zabyo zizaba zanduye. Ibyo biti bizamara imyaka itatu byanduye, muzirinde kubiryaho.

24 Umwaka wa kane nugera, izo mbuto muzaziture Uhoraho mu birori byo kumuhesha ikuzo.

25 Mu mwaka wa gatanu, ni ho muzaba mushobora kuzirya. Nimubigenza mutyo, ni ho umusaruro wanyu uzajya wiyongera. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

26 Ntimuzagire icyo murya kirimo amaraso. Muzirinde kuragura cyangwa gushika.

27 Ntuzogoshe uruziga mu mpande z’umusatsi wawe, kandi ntuzakate ubwanwa bwawe bwo mu misaya.

28 Nihagira umuntu upfa, ntimuzicishe indasago ku mubiri. Ubundi kandi muzirinde no kwicisha imanzi. Ndi Uhoraho.

29 Ntuzagayishe umukobwa wawe umushora mu busambanyi. Ibyo byatuma igihugu cyose cyandura uwo muco mubi maze kikuzuramo ingeso mbi.

30 Muzizihize iminsi yanjye ya sabato, kandi mwubahe Ingoro yanjye. Ndi Uhoraho.

31 Ntimuziyambaze abazimu cyangwa ngo mubisunge kuko byabaviramo kwandura. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

32 Umutwe wejeje imvi ujye uhaguruka uwubahirize, maze ujye ugirira umukambwe icyubahiro cyinshi. Nugenza utyo ni ho uzaba wubashye Imana yawe. Ndi Uhoraho.

33 Umusuhuke naza gutura mu gihugu cyanyu, ntimuzamukandamize.

34 Muzamufate nk’umunyagihugu kavukire, mbese nk’aho ari uwo muri mwe. Muzamukunde nkamwe ubwanyu, kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri. Ndi Uhoraho Imana yanyu.

35 Nimukoresha ibipimo, ari iby’uburebure, ari iby’uburemere cyangwa iby’ubusukanure, ntimuzagire uwo muhuguza.

36 Iminzani yanyu hamwe n’amabuye yayo bizajye biba bitabeshya. Nimujya kugira icyo mugera, muzakoreshe akebo cyangwa ikibindi byemewe. Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Misiri.

37 Muzite ku mategeko yanjye yose, muyakurikize, kandi mufate imico yose nabatoje. Ndi Uhoraho.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan