Abalewi 18 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmategeko yerekeye abafitanye isano 1 Uhoraho abwira Musa, ati 2 «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Ndi Uhoraho Imana yanyu. Ibyakorwaga mu gihugu cya Misiri mwatuyemo, ntimuzabyigane. 3 Ibikorwa mu gihugu cya Kanahani ngiye kubatuzamo na byo, ntimuzabyishinge. 4 Ntimuzakurikize amategeko yabo, ahubwo muzafate imico nabatoje, kandi mwubahirize amabwiriza yanjye. Ndi Uhoraho Imana yanyu. 5 Muzite ku mategeko yanjye kandi mufate imico yanjye. Umuntu uzubahiriza ibyo, ni we uzagira ubuzima. Ndi Uhoraho. 6 Ntihazagire n’umwe muri mwe wegera uwo bafitanye isano kugira ngo baryamane. Ndi Uhoraho. 7 Ntuzaryamane na nyoko; kuko kumwambika ubusa byaba ari ukubahuka so, na nyoko wakubyaye. 8 Ntuzaryamane na muka so, kuko kumwambika ubusa byaba ari ukubahuka so. 9 Ntuzaryamane na mushiki wawe, n’iyo muhuje so cyangwa nyoko gusa, yaba yaravukiye mu nzu yawe cyangwa yaravukiye ahandi. 10 Ntuzaryamane n’umwuzukuru wawe, kuko kumwambika ubusa, byaba ari ukwiyubahuka ubwawe. 11 Ntuzaryamane n’umwana wa muka so; kuko so aba yaramubyaye, aba ari mushiki wawe nyine. 12 Ntuzaryamane na nyogosenge, kuko aba asangiye umubiri umwe na so. 13 Ntuzaryamane na nyoko wanyu, kuko aba asangiye umubiri umwe na nyoko wakubyaye. 14 Ntuzaryamane n’umugore wa so wanyu, kuko waba wubahutse umuvandimwe wa so. 15 Ntuzaryamane n’umukazana wawe, kuko aba ari umugore w’umuhungu wawe, ntuzamwambike ubusa. 16 Ntuzaryamane n’umugore w’umuvandimwe wawe; kuko kumwambika ubusa byaba ari ukubahuka umuvandimwe wawe ubwe. 17 Nuba waryamanye n’umugore, ntuzasambanye umukobwa we; ndetse uzirinde kwegera abuzukuru be kuko baba basangiye umubiri umwe na we. Ubikoze byaba ari ishyano. 18 Umugore wawe naba akiriho, ntuzarongore umukobwa bava inda imwe, kuko wabatera amahari. 19 Umugore uri mu mihango y’abakobwa, aba yanduye, ntimuzaryamane. 20 Ntuzasambane n’umugore wa mugenzi wawe, byagukururira kwandura. 21 Ntuzagire n’umwe mu bana bawe utura Moleki umumutwikira, kandi ntuzasuzugure izina ry’Imana yawe. Ndi Uhoraho. 22 Umugabo ntazaryamane n’undi mugabo nk’uko aryamana n’umugore. Byaba ari ishyano. 23 Ntuzasambanye inyamaswa, byagutera kwandura. Ntihazagire kandi umugore uryamana na yo, byaba ari ukwitesha agaciro. 24 Ntimuzakurikize iyo migenzereze bitazabaviramo kwandura. Ni yo yanduje abanyamahanga nzirukana bakabahunga. 25 Igihugu cyabo cyaranduye, ni yo mpamvu nagihannye, nkaba ngiye kucyirukanamo abaturage bacyo. 26 Mwebwe, ari umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga ubatuyemo, muzirinde ayo mahano, maze mwite ku mategeko yanjye kandi mufate imico nabatoje. 27 Igihugu cya Kanahani cyahumanyijwe n’amahano abantu bababanjirijemo bakoze. 28 Mwebwe nimutagihumanya, sinzakibakuramo nk’uko nagenjereje abagituye mbere yanyu. 29 Ariko rero, umuntu wese uzakora na rimwe muri ayo mahano, azacibwe mu muryango we. 30 Muzakurikize amategeko yanjye, mwirinde iyo mico iteye isoni y’abababanjirije, kugira ngo bitabaviramo kwandura. Ndi Uhoraho Imana yanyu.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda