Abalewi 15 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUbwandu bw’igitsina cy’umugabo 1 Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati 2 «Dore ibyo muzamenyesha Abayisraheli: Iyo umugabo afashwe n’indwara ituma aninda ku gitsina, ubwo aba yanduye. 3 Igihe cyose igitsina cy’umugabo kizaba kininda cyangwa cyarazibye, azaba yaranduye. Azagengwa n’aya mategeko. 4 Uburiri bwose uwo mugabo azaba yaryamyeho, buzaba bwanduye. Ubundi kandi ikintu cyose uwo muntu azicaraho kizaba cyanduye. 5 Uzakora kuri ubwo buriri azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. 6 Uzicara ku kintu cyose uninda igitsina yicayeho, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. 7 Uzakora ku mubiri w’uninda igitsina, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. 8 Umuntu usukuye, nacirwa amacandwe n’uninda igitsina, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. 9 Intebe yo ku ngamiya cyangwa ku ndogobe uninda igitsina azajya ku rugendo yicayeho, izaba yanduye. 10 Ukoze ku kintu uninda igitsina yicayeho, aba yanduye kugeza nimugoroba. Uzikorera ikintu nk’icyo, na we azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. 11 Umuntu wese uzakorwa n’uninda igitsina atakarabye, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. 12 Umuntu uninda igitsina nakora ku gikoresho cyo mu ibumba, bazakimene. Nakora ku cyabajwe mu giti, bazacyogeshe amazi. 13 Iyo ndwara yo kuninda igitsina nikira, uwo mugabo azabare iminsi irindwi, nuko kuri uwo wa karindwi amese imyambaro ye, yiyuhagire amazi yo mu isoko, bityo abe asukuwe. 14 Ku munsi wa munani, azafate inuma ebyiri n’intungura ebyiri, maze mu maso y’Uhoraho azishyikirize umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 15 Muri izo nyoni, imwe umuherezabitambo azayituraho igitambo cy’impongano y’icyaha, indi ayitureho igitambo gitwikwa. Nyuma y’ibyo, umuherezabitambo azakorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho ubwandu yatewe no kuninda igitsina. 16 Umugabo natakaza intanga, aziyuhagire umubiri wose, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. 17 Izo ntanga nizigwa ku mwambaro cyangwa ku kindi gikoresho gikoze mu ruhu, muzabimese kuko biba byanduye kugeza nimugoroba. 18 Umugore naryamana n’umugabo, baziyuhagire kuko baba banduye kugeza nimugoroba. Ubwandu bw’igitsina cy’umugore 19 Umugore nafatwa no kuva, maze amaraso agasohoka mu gitsina cye, azamara iminsi irindwi ari mu mihango y’abakobwa. Uzamukoraho wese azaba yanduye kugeza nimugoroba. 20 Naba ari muri iyo mihango y’abakobwa, ikintu cyose azicaraho cyangwa akakiryamaho, kizaba cyanduye. 21 Umuntu wese uzakora ku buriri bwe, aziyuhagire, amese imyenda ye, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. 22 Umuntu wese uzakora ku kintu cyose uwo mugore yicayeho, aziyuhagire, amese imyenda ye, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. 23 Ikintu kizaba kiri aho yicaye cyangwa ku buriri bwe, uzagikoraho azaba yanduye kugeza nimugoroba. 24 Iyo umugabo atinyutse kuryamana n’uwo mugore, amara iminsi irindwi yanduye, kandi n’uburiri aryamyeho bwose, buba bwanduye. 25 Hari ubwo umugore yafatwa n’indwara yo kuva, akamara iminsi irenga iyo imihango y’abakobwa isanzwe imara. Muri icyo gihe cyose aba ava, ubwandu bwe arabugumana nk’uko nyine aba abufite iyo ari mu mihango y’abakobwa. 26 Nk’uko bigenda iyo ari mu mihango y’abakobwa, muri icyo gihe cyo kuva, uburiri azaryamaho cyangwa ikintu cyose azicarira, kizaba cyanduye. 27 Ibyo bintu uzabikoraho wese, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba. 28 Iyo ndwara yo kuva amaraso iyo ikize, uwo mugore abara iminsi irindwi, maze kuri uwo wa karindwi akaba asukuwe. 29 Ku munsi wa munani, afata inuma ebyiri, akazishyikiriza umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 30 Muri izo nyoni, imwe umuherezabitambo ayituraho igitambo cy’impongano y’icyaha, indi akayituraho igitambo gitwikwa. Nyuma y’ibyo, imbere y’Uhoraho, umuherezabitambo akorera kuri uwo mugore umuhango wo kumuhanaguraho ubwandu yatewe no kuva amaraso. 31 Abayisraheli bazaba baranduye, muzabamenyeshe ko bagomba kugendera kure Ingoro yanjye, kugira ngo batayanduza maze bikababyarira urupfu.» 32 Ayo ni yo mategeko yerekeye umugabo wafashwe n’indwara yo kuninda igitsina, uwatakaje intanga, 33 cyangwa umugore uri mu mihango y’abakobwa. Mbese ayo mategeko yerekeye umuntu wese wafashwe n’indwara yo kuninda igitsina, hamwe n’umugabo waryamanye n’umugore wanduye. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda