Abalewi 14 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsukurwa ry’umubembe 1 Uhoraho abwira Musa, ati 2 «Dore umuhango muzakurikiza, umunsi muzasukura umubembe: Muzamushyikiriza umuherezabitambo, 3 maze na we amusohokane kure y’ingando, abe ariho amusuzumira. Uwo muntu umaze gukira indwara yo mu bwoko bw’ibibembe, agashaka kwisukura, 4 umuherezabitambo azamutegeka kuzana inyoni ebyiri nzima zisukuye, umwenda w’umuhemba hamwe n’amashami ya sederi na hisopo. 5 Umuherezabitambo azategeka kwicira inyoni ya mbere hejuru y’urwabya rw’ibumba rurimo amazi yo mu iriba. 6 Azafata inyoni nzima isigaye hamwe n’umwenda w’umuhemba, ishami rya sederi n’irya hisopo; abyinike mu maraso ya ya nyoni biciye hejuru y’amazi yo mu iriba. 7 Namara kuminjagira incuro ndwi kuri wa wundi ushaka kwisukuraho ibibembe, azatangaza ko asukuwe. Ubwo umuherezabitambo azarekura ya nyoni nzima yigire ku gasozi. 8 Ushaka kwisukura na we, azamesa imyambaro ye, yogoshe ubwoya bwose afite, yiyuhagire mu mazi, maze abe asukuwe. Nyuma azasubira mu ngando, ariko amare iminsi irindwi atarinjira mu ihema rye. 9 Ku munsi wa karindwi, azogosha ubwoya bwose afite, ku mutwe, ku kananwa no ku bitsike by’amaso. Azamesa kandi imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, maze abe asukuwe. 10 Ku munsi wa munani, azamurika abana b’intama babiri, umwana w’intama w’inyagazi ufite umwaka umwe kandi utagira inenge, urweso rw’amavuta hamwe n’utwibo dutatu tw’ifu ivanze n’amavuta. 11 Umuherezabitambo urangiza uwo muhango, amurika uwo muntu ugomba gusukurwa hamwe n’amaturo ye, imbere y’Uhoraho ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 12 Umuherezabitambo afata umwana w’intama wa mbere akawuturaho igitambo cy’indishyi y’akababaro, kigaherekezwa na rwa rwabya rw’amavuta. Ibyo byose umuherezabitambo abimurika imbere y’Uhoraho. 13 Uwo mwana w’intama awicira aho basanzwe bicira igitambo cy’impongano y’icyaha cyangwa igitambo gitwikwa, ni ukuvuga ahantu hatagatifu. Kandi rero, ari igitambo cy’indishyi y’akababaro, ari n’igitambo cy’impongano y’icyaha, byose biba iby’umuherezabitambo. Ni ibintu bitagatifu. 14 Umuherezabitambo akoza urutoki mu maraso y’igitambo cy’indishyi y’akababaro, agasiga uwisukurisha ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ryo ku kirenge cy’iburyo. 15 Umuherezabitambo afata ya mavuta ari mu rwabya, akisukaho make mu kiganza cy’ibumoso. 16 Ayo mavuta yo ku rushyi rw’ibumoso, umuherezabitambo ayakozamo urutoki incuro ndwi imbere y’Uhoraho. 17 Amavuta asigaye ku rushyi, umuherezabitambo ayasiga uwisukurisha ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ryo ku kirenge cy’iburyo. Ubwo nyine asiga ayo mavuta aho yasize ya maraso y’igitambo cy’indishyi y’akababaro. 18 Amavuta asigaye ku rushyi, umuherezabitambo ayasiga uwisukurisha ku mutwe, maze imbere y’Uhoraho, akamukoreraho umuhango wo kumuhanaguraho icyaha. 19 Ubwo noneho umuherezabitambo atura igitambo cy’impongano y’icyaha, maze agakorera ku wisukurisha umuhango wo kumuhanaguraho ubwandure. Hanyuma yica itungo rigenewe igitambo gitwikwa, 20 maze akakimurikira ku rutambiro hamwe n’ituro ry’ifu. Umuherezabitambo arangiza akorera ku wisukurisha umuhango wo kumuhanaguraho ubwandure, maze akaba asukuwe. Isukurwa ry’umubembe w’umukene 21 Niba uwanduye ari umukene, akaba adashobora kubona ibyo byose, azazane umwana w’intama umwe awumurikeho igitambo cy’indishyi y’akababaro, kugira ngo bamukorereho umuhango wo kumuhanaguraho ubwandure. Azamurika kandi ituro ry’akebo kamwe k’ifu ivugishije amavuta hamwe n’urwabya rw’amavuta. Akurikije uko yifite, 22 azongeraho inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri, imwe ibe iy’igitambo cy’impongano y’icyaha, indi na yo ibe iy’igitambo gitwikwa. 23 Ku munsi wa munani, naza kwisukurisha, ibyo byose azabishyikiriza umuherezabitambo imbere y’Uhoraho, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 24 Umuherezabitambo azafata wa mwana w’intama w’igitambo cy’indishyi y’akababaro hamwe na rwa rwabya rw’amavuta, maze abimurike imbere y’Uhoraho. 25 Namara kwica umwana w’intama w’igitambo cy’indishyi y’akababaro, amaraso yawo azayasiga uwisukurisha ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ryo ku kirenge cy’iburyo. 26 Umuherezabitambo asuka amavuta make mu kiganza cy’ibumoso. 27 Ayo mavuta yo ku rushyi rw’ibumoso, umuherezabitambo ayakozamo urutoki rw’ikiganza cy’iburyo, maze akayaminjagira incuro ndwi imbere y’Uhoraho. 28 Naho ayo mavuta ari ku rushyi, umuherezabitambo ayasiga uwisukurisha ku kireberebe cy’ugutwi kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cy’iburyo. Ubwo nyine asiga ayo mavuta aho yasize ya maraso y’igitambo cy’indishyi y’akababaro. 29 Amavuta asigaye ku rushyi, umuherezabitambo ayasiga uwisukurisha ku mutwe, maze imbere y’Uhoraho, akamukoreraho umuhango wo kumuhanaguraho ubwandure. 30 Uwisukurisha naba yazanye inuma cyangwa intungura, mbese muri izo nyoni azaba yashoboye kubona, 31 imwe izaturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, indi na yo ibe iy’igitambo gitwikwa kigaherekeza ituro ry’ifu. Nyuma y’ibyo, umuherezabitambo akorera ku wisukurisha umuhango wo kumuhanaguraho ubwandure, imbere y’Uhoraho.» 32 Ayo ni yo mategeko yerekeye umubembe w’umukene utashobora kubona ibya ngombwa byajyana n’umuhango wo kumusukura. Uruhumbu ku nkuta z’amazu 33 Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati 34 «Nimumara kugera mu gihugu cya Kanahani nabeguriye, maze ngashyira ibibara by’ibibembe mu nzu y’icyo gihugu kizaba icyanyu, 35 nyiri iyo nzu nyine azajya kubimenyesha umuherezabitambo. Azamubwira ati «Nabonye ibibara bisa n’iby’ibibembe mu nzu yanjye.» 36 Umuherezabitambo azategeka ko iyo nzu bayikuramo ibirimo byose, mbere y’uko yinjiramo ngo asuzume ibyo bibara. Ibyo bizatuma nta kintu cyo muri iyo nzu cyandura. Nibirangira, umuherezabitambo azinjira muri iyo nzu kugira ngo asuzume ibyo bibara. 37 Nasanga bisa n’ibicengera mu rukuta, kandi byariyashijemo imitutu y’icyatsi kibisi cyangwa itukura, 38 umuherezabitambo azasohoka, maze nagera ku muryango w’ihema, iyo nzu ayifunge mu gihe cy’iminsi irindwi. 39 Ku munsi wa karindwi, umuherezabitambo azagaruka maze yongere asuzume. Nasanga ibyo bibara bishaka gukwira ku nkuta z’inzu, 40 umuherezabitambo azategeka ko amabuye yanduye bayomora, maze bakayajugunya hirya y’umugi, ahantu hahumanye. 41 Ibitaka byose byanduriye ku nkuta mu nzu imbere, bazabiharure maze babisuke hirya y’umugi, ahantu hahumanye. 42 Bazashaka andi mabuye bayasimbuze aya mbere, kandi bafate urundi rwondo bahome ya nzu bundi bushya. 43 Hari ubwo bakomora ya mabuye, bagaharura icyondo, ndetse bakongera guhoma bundi bushya, ariko bya bibara bikanga bikagaruka kuri ya nzu. 44 Icyo gihe umuherezabitambo azagenda yongere asuzume. Nasanga ibyo bibara byariyongereye, bizaba ari ibibembe byasabitse iyo nzu. Izaba yaranduye; 45 muzayisenye. Ibizayivaho, ari amabuye, ibiti cyangwa urwondo byose muzabijyane hirya y’umugi, ahantu hahumanye. 46 Igihe cyose iyo nzu izaba ifunze, uzayinjiramo azaba yanduye kugeza nimugoroba. 47 Naho uzayiryamamo cyangwa akayiraramo, azagomba kumesa imyenda ye. 48 Cyakora rero, umuherezabitambo niyinjira, maze yasuzuma agasanga ibibara bitariyongereye bamaze guhoma bundi bushya, azatangaza ko iyo nzu itanduye. Izaba isukuye kuko ubwandu buzaba bwakize. 49 Kugira ngo ahumanure iyo nzu, azazana inyoni ebyiri, umwenda w’umuhemba, hamwe n’amashami y’ibiti bya sederi na hisopo. 50 Inyoni ya mbere azayicira hejuru y’urwabya rurimo amazi yo mu isoko. 51 Amashami y’ibiti bya sederi na hisopo, umwenda w’umuhemba, hamwe na ya nyoni ikiri nzima, azabyinika mu mazi yo mu isoko no mu maraso ya ya nyoni yapfuye. Ibyo byose azabiminjagira ya nzu incuro ndwi. 52 Nguko uko azahumanura iyo nzu, akoresheje amaraso y’inyoni, amazi yo mu isoko, inyoni nzima, umwenda w’umuhemba, hamwe n’amashami y’ibiti bya sederi na hisopo. 53 Umuherezabitambo kandi azarekura ya nyoni nzima igurukire hirya y’umugi ahagana ku gasozi, maze na we akorere kuri iyo nzu umuhango wo kuyihumanura. Nyuma y’ibyo rero, ni ho izaba isukuwe.» 54 Ayo ni yo mategeko yerekeye indwara zose zo mu bwoko bw’ibibembe; ari urushimba, 55 ari ibibara byo ku mwambaro cyangwa ku nzu, 56 ari ikibyimba, amahumane cyangwa isekera. 57 Ni amabwiriza asobanura igihe ikintu kiba cyanduye cyangwa kitanduye. Mbese ayo ni yo mategeko yerekeye ibibembe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda