Abalewi 12 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsukurwa ry’umugore wabyaye 1 Uhoraho abwira Musa, ati 2 «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Umugore nasama inda akabyara umuhungu, azamara iminsi irindwi ari mu miziro, nk’uko bigenda iyo ari mu muhango w’abakobwa. 3 Ku munsi wa munani, umwana bazamugenya, 4 hanyuma nyina amare iminsi mirongo itatu n’itatu ategereje ko amaraso ye asukurwa. Ntazagire ikintu gitagatifu akoraho cyangwa ngo ajye mu Ngoro, kugeza ubwo igihe cy’isukurwa rye kizarangira. 5 Nabyara umukobwa, azamara ibyumweru bibiri ari mu miziro nk’uko bigenda nyine iyo ari mu muhango w’abakobwa. Hanyuma nanone azamara iminsi mirongo itandatu n’itandatu ategereje ko amaraso ye asukurwa. 6 Igihe cy’isukurwa rye nikirangira, yaba yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa, azasanga umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Ubwo azaba amuzaniye umwana w’intama wo guturwaho igitambo gitwikwa, hamwe n’inuma cyangwa intungura zo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. 7 Ibyo byose umuherezabitambo abimurika imbere y’Uhoraho, maze yamara gukorera kuri uwo mubyeyi umuhango wo kumuhanaguraho icyaha, akaba amusukuye ubwandu yatewe no kuva amaraso.» Ayo ni yo mategeko yerekeye umugore wabyaye umuhungu cyangwa umukobwa. 8 «Niba uwo mubyeyi adashobora kubona umwana w’intama, azafate inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri; imwe iturweho igitambo gitwikwa, indi ayitureho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo umuherezabitambo amaze kumukoreraho umuhango wo kumusukura, ubwo nyine aba asukuwe.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda