Abalewi 11 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuINYIGISHO ZEREKEYE IBYAHUMANYE N’IBITAHUMANYE Inyamaswa zanduza n’izitanduza 1 Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati 2 «Muzabwire Abayisraheli mutya: Mu nyamaswa zose ziri ku isi, dore izo muzashobora kurya: 3 izifite ikinono gisatuye, kandi zuza. 4 Mu nyamaswa rero zuza kandi zifite ibinono, dore izo mutazarya: Ingamiya, kuko yuza ariko ntigire ibinono; ntimuzayirye, yabanduza. 5 Impereryi, kuko yuza ariko ntigire ibinono; murayizira; yabanduza. 6 Urukwavu, kuko rwuza ariko ntirugire ibinono; muraruzira, rwabanduza. 7 Ingurube, kuko ifite ibinono bisatuye, ariko ntiyuze; murayizira, yabanduza. 8 Izo nyamaswa zose, muzira inyama zazo no gukora ku ntumbi zazo, kuko zabanduza. 9 Dore mu nyamaswa ziba mu mazi, izo muzashobora kurya: inyamaswa yose iba mu mazi, haba mu nyanja cyangwa mu mugezi, niba ifite amababa yogesha n’isharankima, mushobora kuyirya. 10 Cyakora, inyamaswa zose, zitagira amababa zogesha n’isharankima, ari udusimba two mu mazi, ari n’ibindi biba mu nyanja cyangwa mu migezi, byose murabizira. 11 Birabujijwe ntimuzigere na rimwe murya inyama zabyo, kandi ntihazagire n’ukora ku ntumbi zabyo. 12 Inyamaswa yose yo mu mazi idafite amababa yogesha n’isharankima, murayizira. 13 Mu nyoni, dore izo mutazakoraho kandi ntimuzirye kuko muzizira: kagoma, icyanira, icyaruzi, 14 sakabaka, amoko yose y’ibyanira, 15 amoko yose y’ibikona, 16 mbuni, igishihanyi, rushorera, agaca n’amoko yako yose, 17 igihunyira, sarumfuna, igihunyira cy’amatwi, 18 inyange, igishondabagabo, ikizu, 19 itanangabo, samusure n’agacurama, hamwe n’uruyongoyongo n’amoko yarwo yose. 20 Igisimba cyose kiguruka kandi kikagira amaguru ane, ni umuziro kuri mwe. 21 Cyakora muri ibyo bisimba biguruka kandi bikagira amaguru ane, ibyo mushobora kuzarya, ni ibifite amaguru atuma bisimbagurika ku butaka. 22 Ibyo mushobora kurya rero, ni inzige, isanane, amajeri, hamwe n’amoko yabyo yose. 23 Bityo rero, igisimba cyose kiguruka kandi kikagira gusa amaguru ane ariko ntigisimbagurike, murakizira. Ubwandure bukurikirana 24 Izo nyamaswa zose rero zirahumanya; uzakora ku ntumbi yazo azaba yanduye kugeza nimugoroba. 25 Uzaterura intumbi yazo wese, azamese imyenda ye, kuko azaba yanduye kugeza nimugoroba. 26 Inyamaswa zose zifite ibinono bidasatuye cyangwa ntizuze, izo murazizira. Uzikozeho aba yanduye. 27 Byongeye, mu nyamaswa zose zigenza amaguru ane, izidafite ibinono zikandagiza amajanja, murazizira. Uzakora ku ntumbi yazo wese, azaba yanduye kugeza nimugoroba. 28 Uzaterura intumbi yazo wese, azamese imyenda ye, kuko aba yahumanye kugeza nimugoroba. 29 Mu dusimba tujagata ku butaka twose, utwo muzira ni utu: ifuku, umushushwe, amoko yose y’umuserebanya, 30 umukara, umucamano, icyugu hamwe n’uruvu. 31 Ngutwo utuzira mu dusimba twose. Uzakora ku ntumbi yatwo wese, azaba yanduye kugeza nimugoroba. 32 Igikoresho cyose intumbi yatwo izagwaho, kizaba cyanduye. Cyaba igikoresho cyo mu giti, umwambaro, uruhu se cyangwa isaho, mbese igikoresho icyo ari cyo cyose, ibyo byose bizogeshwa amazi kuko biba byanduye kugeza nimugoroba. Nyuma y’ibyo, ni ho bizaba bisukuye. 33 Bene ako gasimba nikagwa mu gikoresho cy’ibumba, ibikirimo bizaba byanduye, n’icyo gikoresho kigomba kumenwa. 34 Ibiribwa byose n’ibinyobwa byose bizatarukirwa n’amazi yari muri ibyo bikoresho, bizaba byanduye. 35 Ikintu cyose intumbi y’utwo dusimba izagwaho, kizaba cyanduye. N’aho cyaba iziko cyangwa amashyiga, muzakimenagure, kuko kiba cyanduye kandi muzakizira. 36 Nyamara isoko cyangwa iriba ryafukuriwe kubika amazi, byo ntibishobora guhumana, naho ubundi ukoze ku ntumbi y’utwo dusimba aba yanduye. 37 Nanone kandi intumbi yatwo nigwa ku ntete zigenewe kuzabibwa, nta bwo zizahumana. 38 Cyakora, iyo mbuto niba yageze mu mazi, maze intumbi y’utwo dukoko ikayigwaho, izaba ishobora kubanduza. 39 Inyamaswa yose mushobora kurya niyipfusha, uzakora ku ntumbi yayo azaba yanduye kugeza nimugoroba. 40 Uriye ku ntumbi yayo na we kandi, arahumana kugeza nimugoroba. Agomba rero kumesa imyambaro ye. Ni kimwe n’uwayiteruye, na we agomba kumesa imyambaro ye, kuko aba yahumanye kugeza nimugoroba. 41 Udusimba twose tujagata ku butaka, muratuzira, ntimuzaturye. 42 Twaba utugendesha inda, utugendesha amaguru ane cyangwa arenga, ntimuzaturye kuko mutuzira. 43 Ntimuzihumanye maze ngo mwiyanduze kubera utwo dusimba twikurura hasi. 44 Ndi Uhoraho Imana yanyu, muzisukure mube abatagatifu nk’uko nanjye ndi umutagatifu. Mwebwe ubwanyu, ntimuzihumanye ku mpamvu ya turiya dusimba tujagata ku butaka. 45 Ndi Uhoraho, wabakuye mu gihugu cya Misiri kugira ngo mbabere Imana. Mugomba rero kuba abatagatifu kuko nanjye ndi umutagatifu. 46 Ayo ni yo mategeko yerekeye inyamaswa, inyoni hamwe n’utundi dusimba twose twoga mu mazi cyangwa tujagata ku butaka. 47 Ayo mategeko azatuma mushobora gutandukanya icyanduza n’ikitanduza, kandi mumenye inyamaswa ziribwa n’izitaribwa. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda