Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abalewi 10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Amategeko yerekeye umuhango wo kwirabura

1 Abahungu ba Aroni, Nadabu n’Avihu, bafashe ibyotezo byabo, bacanamo umuriro, bashyiramo umubavu, maze bamurikira Uhoraho umuriro udatagatifujwe, atari yabategetse.

2 Bityo ikibatsi cy’umuriro gituruka imbere y’Uhoraho kirabakongeza, bapfira mu maso ye.

3 Nuko Musa abwira Aroni, ati «Uhoraho yari yabivuze ukuri: ’Ubutungane bwanjye bugaragarira mu banyegera, kandi ngomba guherwa ikuzo imbere y’umuryango wose.’» Aroni araceceka, arumirwa.

4 Musa ahamagara Mishayeli na Elisafari, bene Uziyeli se wabo wa Aroni, arababwira ati «Nimuze, muterure abavandimwe banyu, mubakure imbere y’ahantu hatagatifu, mubajyane kure y’ingando.»

5 Nuko baraza babaterurira mu makanzu yabo, babakura mu ngando nk’uko Musa yari yabitegetse.

6 Musa abwira Aroni hamwe n’abahungu be Eleyazari na Itamari, ati «Ntimusandaze imisatsi yanyu, kandi ntimushishimure imyenda yanyu, hato mudapfa cyangwa mugatera Uhoraho kurakarira ikoraniro ryose. Uretse mwebwe, abandi bavandimwe banyu bose bo mu nzu ya Israheli, bazaririre abo Uhoraho yatsembesheje umuriro.

7 Mwebwe ntimugomba kuva ku muryango w’ihema ry’ibonaniro kugira ngo mudapfa, kuko murangwa n’ikimenyetso cy’amavuta y’Uhoraho mwasizwe.» Nuko bagenza uko Musa yari yategetse.


Amategeko yerekeye ibinyobwa bisindisha

8 Uhoraho abwira Aroni, ati

9 «Niba muri bujye mu ihema ry’ibonaniro, ntimuzanywe divayi cyangwa ikindi gisindisha; bityo nta bwo muzapfa. Kuva mu gisekuru kugera ku kindi, bizababere itegeko ridakuka.

10 Ibyo byose ni ukugira ngo muzashobore gutandukanya ibintu bitagatifu n’ibitari byo, ibyahumanye n’ibyahumanuwe,

11 kandi ngo mwigishe Abayisraheli bose amategeko yose Uhoraho yatanze atumye Musa.»


Amategeko yerekeye inyama z’ibitambo

12 Aroni n’abahungu bari basigaye ari bo Eleyazari na Itamari, Musa yarababwiye ati «Mujyane ibisigaye ku ituro ry’ifu ryatwikiwe Uhoraho, muyitekemo imigati idasembuye, kandi muyirire iruhande rw’urutambiro, kuko ari ikintu gitagatifu rwose.

13 Muzayirira ahantu hatagatifu, kuko ari wo mugabane wawe n’abawe ku bitambo biturwa Uhoraho bigakongokera Uhoraho. Iryo ni ryo tegeko nahawe.

14 Naho inkoro yaherejwe Uhoraho hamwe n’itako ryagabanijwe ku gitambo, muzabirira ahantu hasukuye, wowe, abahungu bawe n’abakobwa bawe. Uwo ni wo mugabane wawe n’abana bawe ku bitambo by’ubuhoro by’Abayisraheli.

15 Iryo tako ryagabanijwe ku gitambo, iyo nkoro yaherejwe Uhoraho, bazabizana hamwe n’inyama z’ibinure zo gutwikwa, kugira ngo babihereze Uhoraho. Nyuma, wowe n’abahungu bawe, bizaba umugabane wanyu ubuziraherezo nk’uko Uhoraho yabitegetse.»

16 Musa abajije ibya ya sekurume y’ihene y’igitambo cy’impongano y’icyaha, amenya ko bari bayitwitse. Ubwo yarakariye cyane Eleyazari na Itamari bene Aroni bari basigaye, maze arababaza ati

17 «Ni kuki kiriya gitambo mutakiririye ahantu hatagatifu kandi ari umugabane mutagatifu rwose? Uhoraho yari yarakibahaye kugira ngo ikoraniro ryose rikorere mu maso ye umuhango wo kwihanaguraho icyaha.

18 Kubera ko amaraso yacyo mutayajyanye ahantu hatagatifu, mwagombaga kukirira ahantu hatagatifu nk’uko nari nabitegetse.»

19 Aroni abwira Musa, ati «Umva, kuri uwo munsi Abayisraheli bamurikiye Uhoraho ibitambo by’impongano y’icyaha hamwe n’ibitambo bitwikwa, none dore ibyambayeho. Ubu se ku munsi nk’uwo Uhoraho yashima ko ndiye igitambo cy’impongano y’icyaha?»

20 Musa amaze kubyumva, arabishima.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan