Abalewi 1 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmategeko agenga ibitambo bitwikwa 1 Uhoraho ahamagara Musa maze amubwirira mu ihema ry’ibonaniro ati 2 «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Muri mwe nihagira uzanira Uhoraho ituro, rizabe iry’amatungo maremare cyangwa iry’amagufi. 3 Niba ashaka gutura igitambo gitwikwa cyo mu matungo maremare, azazane ikimasa kidafite inenge, maze agiturire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro kugira ngo Uhoraho agishime; 4 maze arambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo, bityo gikunde kimubere igitambo cy’impongano. 5 Iryo tungo azarisogotera imbere y’Uhoraho, nuko abaherezabitambo ari bo bene Aroni bamurike amaraso yaryo, maze bayamishe impande zose z’urutambiro ruri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 6 Icyo gitambo bazagikuraho uruhu, bakigabanyemo imirwi, 7 maze bene Aroni umuherezabitambo bacane umuriro ku rutambiro bawugerekeho inkwi. 8 Hanyuma ya mirwi, igihanga, hamwe n’ibinure biri ku mara, abaherezabitambo ari bo bene Aroni bazabigereke hejuru y’inkwi ziri ku rutambiro. 9 Ibyo mu nda, amaguru hamwe n’amaboko bazabyogesha amazi, maze umuherezabitambo atwikire ibyo byose ku rutambiro. Icyo ni igitambo gitwikwa, igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura Uhoraho. 10 Niba hari ushaka gutura igitambo gitwikwa cyo mu matungo magufiya yo mu bana b’intama cyangwa b’ihene, azazane isekurume idafite inenge. 11 Azayicira imbere y’Uhoraho ahagana mu majyaruguru y’urutambiro, maze abaherezabitambo ari bo bene Aroni bamishe amaraso yayo mu mpande zose z’urwo rutambiro. 12 Nyuma y’ibyo, bazayigabanyemo imirwi, maze igihanga hamwe n’ibinure, byose umuherezabitambo abigereke hejuru y’inkwi ziri ku rutambiro. 13 Ibyo mu nda, amaguru n’amaboko bazabyogesha amazi, maze umuherezabitambo abitwikire byose ku rutambiro. Icyo ni igitambo gitwikwa, igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura Uhoraho. 14 Niba ashaka gutura Uhoraho igitambo gitwikwa cy’inyoni, azazane intungura cyangwa inuma. 15 Umuherezabitambo azabijyana ku rutambiro, abice umutwe, abitwikireho, maze amaraso yabyo arutembeho. 16 Hanyuma, bazakuremo agatorero uko kakabaye, bakajugunye iruhande rw’urutambiro, iburasirazuba aho barunda ivu. 17 Iyo nyoni bazayisaturira hagati y’amababa, ariko boye kuyatandukanya, maze umuherezabitambo ayitwikire ku rutambiro hejuru y’inkwi ziri ku muriro. Icyo ni igitambo gitwikwa, igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura Uhoraho. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda