Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abakolosayi 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Namwe ba shebuja, mujye muha abagaragu banyu ibitunganye n’ibibakwiye, mwibuka ko namwe mufite Shobuja uri mu ijuru.


Imigambi ya gikristu n’amakuru ya Pawulo

2 Nimukomere ku isengesho, muhugukire gushimira.

3 Mudusabire natwe, kugira ngo Imana idutegurire uburyo bwo kwamamaza ibanga rya Kristu, ari na ryo ritumye mba imfungwa,

4 maze mbone kuritangaza uko mbishinzwe.

5 Abo mudasangiye ukwemera, mubagenderere mu bwitonzi, mubibonere umwanya n’uburyo.

6 Amagambo muvuze ahore arangwa n’ineza, amere nk’asize umunyu; uwo muvuganye wese mumenye kumusubiza uko bikwiye.

7 Ibinyerekeyeho byose muzabibwirwa na Tushiko, uwo muvandimwe nkunda wandwanyeho kandi twafatanyije umurimo wa Nyagasani.

8 Ndamuboherereje kugira ngo ababwire amakuru yacu kandi abahumurize.

9 Mboherereje na Onezimi, uwo muvandimwe nkunda kandi w’inyangamugayo, ngo bazane maze babamenyeshe ibyabaye ino byose.


Gutashya abavandimwe

10 Arisitariko mugenzi wanjye dufunganywe arabatashya, na Mariko mwene sewabo wa Barinaba; naza iwanyu, muzamwakire neza, mukurikije amabwiriza mwahawe.

11 Yezu, uwo bahimbye irya Yusito, na we arabatashya. Ni bo bonyine mu Bayahudi bamfashije kogeza Ingoma y’Imana, bambereye igihozo.

12 Epafurasi uvuka iwanyu arabatashya; uwo mugaragu wa Yezu Kristu ntahwema kubasabira, kugira ngo mukomere mube intungane, kandi mukurikize muri byose ugushaka kw’Imana.

13 Rwose ndahamya ko abaruhira cyane, mwebwe n’abo muri Lawodiseya, n’abo kuri Hiyerapoli.

14 Arabatashya Luka, umuganga dukunda, na Demasi.

15 Mutashye abavandimwe bari i Lawodiseya, na Nimifa, n’abakoranira mu nzu ye bose.

16 Nimumara gusoma iyi baruwa, muzayoherereze na Kiliziya y’i Lawodiseya maze na bo bayisome; namwe muzasome ivuye i Lawodiseya nibageraho.

17 Mubwire Arikipo muti «Witondere umurimo wahawe muri Nyagasani, kandi wihatire kuwutunganya!»

18 Ngiyo intashyo yanjye mbandikiye ubwanjye, jyewe Pawulo. Mwibuke kandi ingoyi ndiho. Muhorane ineza ya Nyagasani!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan