Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abakolosayi 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana;

2 nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi.

3 Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana.

4 Aho Kristu azigaragariza, We bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara muri kumwe na We, mu ikuzo ryisesuye.


Imibereho ya muntu w’igisazira n’iya muntu mushya

5 Nimucike rero ku bibarimo byose bibatera gutwarwa n’iby’isi, nk’ubwiyandarike n’ubusambanyi, ingeso mbi n’irari ribi, ibyifuzo bibi n’ubugugu butuma musenga ibintu nk’ibigirwamana!

6 Ngibyo ibirakaza Imana.

7 Nguko uko namwe mwagenzaga kera, mugikora ibyo.

8 Noneho ubu, namwe ibyo byose nimubizinukwe: uburakari, umwaga, ubugome, ibitutsi, n’ibigambo bibi bibava mu kanwa.

9 Nimuherukire aho kubeshyana, kuko mwasezereye muntu w’igisazira hamwe n’imigenzereze ye,

10 mugahinduka muntu mushya, uwo Umuremyi ahora avugurura amwishushanya, agira ngo amugeze ku bumenyi nyakuri.

11 Icyo gihe rero ntihaba hakivugwa Umugereki cyangwa Umuyahudi, uwagenywe cyangwa utagenywe, umunyeshyanga cyangwa Umushiti, umucakara cyangwa uwigenga; ahubwo haba havugwa gusa Kristu, uba byose muri bose.

12 Naho mwebwe, ntore z’Imana, mukaba abatagatifu bayo ikunda byimazeyo, nimugire umutima wuje impuhwe, ubugiraneza, ubwiyoroshye, ituze, n’ukwiyumanganya.

13 Nimwihanganirane kandi, niba umwe agize icyo apfa n’undi mubabarirane. Nk’uko Nyagasani yabababariye, namwe nimugenze mutyo.

14 Ariko ikiruta ibyo byose, nimugire urukundo ruzabahuriza mwese mu butungane.

15 Kandi amahoro ya Kristu naganze mu mitima yanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umubiri umwe. Kandi mujye muhora mushimira.

16 Ijambo rya Kristu niribaturemo, risagambe rwose. Mujye mwigishanya kandi muhanane, mubigiranye ubwitonzi. Mujye mushimira Imana mu mitima yanyu, muyiririmbira zaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu.

17 Ari ibyo muvuze, ari n’ibyo mukoze, byose mujye mubigira mu izina rya Nyagasani Yezu, abe ari we mwisunga mushimira Imana Data.


Kubana gikristu mu rugo

18 Bagore, mujye mworohera abagabo banyu nk’uko bikwiye, mubigirira Nyagasani.

19 Bagabo, namwe nimukunde abagore banyu, mwoye kubabera abanyamwaga.

20 Bana, nimwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ari byo binyura Nyagasani.

21 Babyeyi, namwe ntimugatonganye abana banyu ubutitsa, mutazabakura umutima.

22 Bagaragu, nimwumvire muri byose ba shobuja bo kuri iyi si, mudakorera ijisho, nk’aho ari abantu mushaka gushimisha, ahubwo mubigirane umutima utaryarya, mwubaha Nyagasani.

23 Icyo mukoze cyose, mujye mugikora mwimazeyo nk’abakorera Nyagasani, atari ugukorera abantu,

24 muzirikana ko muzahembwa na Nyagasani umurage yageneye abe. Nyagasani Kristu ni We mukorera.

25 Ugira inabi wese azayiturwa, kandi bose bazagenzerezwa kimwe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan