Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abakolosayi 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nifuza rero ko mumenya intambara ikomeye mbarwanira, mwebwe n’abo muri Lawodiseya, ndetse n’abandi batigeze bambona n’amaso yabo.

2 Icyo mparanira ni uko imitima yabo ihumurizwa, bakibumbira mu rukundo, kandi bakagera ku bumenyi bwuzuye bw’ibanga ry’Imana, ari ryo Kristu,

3 We nganzo iganjemo icyitwa ubuhanga n’ubumenyi cyose.

4 Ibyo mbibabwiriye kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo y’amaryohereza.

5 N’ubwo tutari kumwe bwose, mbahozaho umutima nejerejwe n’uko iwanyu ibintu byose biri mu buryo, n’uko kandi mukomeza kwemera Kristu mutadohoka.


Pawulo abashishikariza kwibumbira muri Kristu

6 Bityo rero, nimukomeze mujye mbere muri Kristu Yezu Umwami wacu, mbese nk’uko mwamubwiwe;

7 mushore imizi muri We, kandi mube ari We mwishingikirizaho, mukomejwe n’ukwemera babatoje, mushimira Imana ubudahwema.

8 Muramenye ntihazagire ubashukisha bene za nyigisho z’ubuhendanyi bita ubuhanga bwahebuje, zihuje n’ibitekerezo by’ubuyobe bw’abantu, zigashingira ku by’isi, ariko zinyuranye na Kristu.

9 Koko rero ni We ubusendere bwose bwa kamere‐Mana butuyemo mu buryo bw’umubiri,

10 kandi namwe ubwanyu abasenderezamo ibyiza byose, We mutware w’Ibikomangoma n’Ibihangange byose.

11 Mwagenywe muri We; ariko iryo genywa si rya rindi rikorwa n’abantu, ahubwo ni igenywa mwakorewe na Kristu, ari ryo ribakiza irari ry’imibiri yanyu.

12 Igihe mubatijwe, mwahambanywe na Kristu, kandi muzukana na we, kuko mwemeye ububasha bw’Imana yamuzuye mu bapfuye.

13 Mwebwe mwari mwarapfuye muzize ibyaha byanyu n’umubiri wanyu wandavuye, none Imana yabashubije ubugingo hamwe na We, itubabarira ibicumuro byacu byose.

14 Yasibanganyije urwandiko rwadushinjaga imyenda twarimo kubera amategeko tutakurikije, irarushwanyaguza irubamba ku musaraba.

15 Yanyaze Ibikomangoma n’Ibihangange, ibakoza isoni ku mugaragaro, ibakurubana nk'ingaruzwamuheto inyuma ya Kristu utahanye intsinzi ku bw'umusaraba we.

16 Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza mu byerekeye ibiribwa cyangwa ibinyobwa, cyangwa se kubera iminsi mikuru, imboneko z’ukwezi n’amasabato.

17 Ibyo byose ni amarenga y’ibyagombaga kuzaza, ariko ukuri nyako ni Kristu.

18 Ntihakagire kandi ababavutsa amahoro bakurikiza utugenzo tudafite akamaro, bagasenga abamalayika, bakirata ko babonekewe, bakurikije ibitekerezo byabo by’amanjwe.

19 Bene abo bitandukanyije n’Umutwe uhuza kandi ukagaburira umubiri wose, ukawukuza ubigirishije imitsi n’ingingo, nk’uko Imana ibishaka.


Gupfa no kuzukana na Kristu

20 Ubwo mwapfanye na Kristu, mukagobotorwa ku by’isi, ni iki cyatuma mugenza nk’aho mukiri ab’isi,

21 mugakurikiza bene iyi miziro, ngo «Wifata iki!», cyangwa «Ntusomeho!», cyangwa «Ntukoreho!»

22 Kandi ibyo byose bizashira mukibikoresha! Ngayo amategeko n’inyigisho z’abantu!

23 Koko, ibyo byose wagira ngo birimo ubwenge, cyangwa ngo bigamije gushimisha Imana mu kwicisha bugufi no kwigomwa, nyamara nta kamaro bifite na gato ko gucubya irari ry’umubiri.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan