Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abakolosayi 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Indamutso

1 Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe wacu Timote,

2 ku batagatifujwe b’i Kolosi, kuri mwebwe, bavandimwe b’indahemuka muri Kristu: tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu.


Pawulo ashimira Imana akanabasabira

3 Turashimira Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kandi tukanabasabira ubudahwema,

4 kuva aho twumviye ukwemera mufitiye Yezu Kristu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose,

5 mubitewe no kwizera ibyiza bibagenewe mu ijuru. Ayo mizero mwayamenyeshejwe n’ijambo ry’ukuri, ari yo Nkuru Nziza yageze iwanyu.

6 Nk’uko irumbuka kandi igakwira ku isi yose, no muri mwe ni ko bimeze, kuva aho mwumviye kandi mukamenya by’ukuri ingabire y’Imana.

7 Mugenzi wacu Epafurasi dufatanyije umurimo, ni we wayibigishije.

8 Uwo mugaragu w’indahemuka wa Yezu Kristu ubakorera mu kigwi cyacu, yanatumenyesheje urukundo mwasenderejwe na Roho Mutagatifu.

9 Ni cyo gituma natwe, kuva aho tubyumviye, tudahwema kwambaza tubasabira ku Mana, kugira ngo mugire ubumenyi bushyitse bw’icyo ishaka, muhore murangwa n’umutima wuzuye ubuhanga n’ubushishozi ku bwa Roho Mutagatifu.

10 Nguko uko muzizihiza Nyagasani mu mibereho yanyu imunyuze muri byose, munakore ibyiza byinshi kandi mugende murushaho kumenya Imana.

11 Bityo muzakomezwa n’imbaraga zayo zitagereranywa, mubashe kuba indacogora no kwihangana muri byose.


Igisingizo cya Kristu

12 Nimunezerwe kandi mushimire Imana Data watumye mugira umugabane ku murage w’abatagatifujwe bari mu mucyo.

13 Koko rero, yatugobotoye ku ngoyi y’umwijima, atujyana mu Ngoma y’Umwana we akunda byimazeyo,

14 ari na We dukesha gucungurwa no kubabarirwa ibyaha.

15 Ni We shusho ry’Imana itagaragara, Umuvukambere mu byitwa ikiremwa cyose,

16 kuko byose byaremewe muri We, ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi. Ibigaragara n’ibitagaragara, Ibinyabubasha n’Inganji, Ibikomangoma n’Ibihangange: byose byaremwe na We, kandi ni We byaremewe;

17 yariho mbere ya byose, kandi byose bibeshwaho na We.

18 Ni We kandi Mutwe w’umubiri, ari wo Kiliziya, akaba n’Ishingiro, n’Umuvukambere mu bapfuye, kugira ngo ahorane muri byose umwanya w’ibanze;

19 kuko Imana yizihijwe no kumusenderezamo ibyiza byose,

20 kandi muri We yiyunga n’ibiriho byose, ndetse ari We ibigirira, ari ibiri ku isi, ari n’ibiri mu ijuru, byose ibisakazaho amahoro aturutse ku maraso ye yameneye ku musaraba.

21 Namwe ubwanyu, kera mwari mwaraciye ukubiri n’Imana, mwari n’abanzi bayo kubera ibitekerezo n’ibikorwa byanyu bibi,

22 none ubu ngubu yabahaye kwigorora na Yo, mubikesha Umwana wayo watanze umubiri we akabapfira, kugira ngo mube abatagatifu, nta mwanda kandi nta makemwa, imbere yayo.

23 Cyakora mukomere mu kwemera, ntimugahungabane, ngo muteshuke ku mizero mwasezeranyijwe n’Inkuru Nziza mwumvise, ari yo yamamarijwe ikiremwa cyose kiri mu nsi y’ijuru, akaba ari na yo jyewe Pawulo ndahwema kuruhira.


Pawulo aruhira Kristu

24 Ubu rero nshimishijwe n’uko mbabara ari mwe ngirira, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu, nkabyuzuriza mu mubiri wanjye, mbigirira umubiri we, ari wo Kiliziya.

25 Koko rero, nabaye umugaragu wa Kiliziya, biturutse ku murimo Imana yanshinze muri mwe: ni uwo kubagezaho byuzuye ijambo ry’Imana,

26 mbamenyesha ibanga ryari ryarahishwe kuva kera kose no mu bisekuruza byose, none rikaba rimaze guhishurirwa abatagatifujwe bayo.

27 Ni bo Imana yishakiye kumenyesha ikuzo n’ibyiza bitagereranywa iryo banga rizanira abanyamahanga: Kristu ari muri mwe, We uzaduhesha ikuzo twizeye!

28 Kristu uwo nyine ni We twamamaza, tuburira buri muntu kandi tumwigisha ubwenge bwose, kugira ngo buri wese tumuhindure intungane muri Kristu.

29 Ngicyo icyo nduhira nkakirwanirira nkoresheje imbaraga zose mpora nterwa na We.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan