Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abagalatiya 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ubwigenge bw’abana b’Imana

1 Dore icyo nshaka kuvuga: igihe cyose uwagenewe umurage akiri muto, nta ho aba atandukaniye n’umugaragu n’ubwo aba ari we mutware wa byose,

2 ahubwo agumya kugengwa n’abamurera n’abashinzwe ibintu bye kugeza igihe se yategetse.

3 Natwe ni uko: igihe twari tukiri bato, twategekwaga n’ibigenga isi, twari abagaragu,

4 ariko igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo, avuka ku mugore, kandi avuka agengwa n’amategeko,

5 kugira ngo acungure abari bakigengwa n’amategeko, maze duhabwe kuba abana Imana yihitiyemo.

6 Kandi koko muri abana b’Imana, yo yohereje Roho w’Umwana wayo mu mitima yanyu ngo arangurure ijwi agira ati «Abba, Data.»

7 Bityo rero ntukiri umugaragu, ahubwo uri umwana; kandi ubwo uri umwana, Imana iguha kuba n’umugenerwamurage.


Pawulo ababajwe n’uko Abanyagalati bisubiza mu bucakara

8 Kera mutaramenya Imana, mwari abacakara bakorera ibidafite kamere y’Imana.

9 Ubu ngubu ariko muzi Imana, ndetse na Yo irabazi. Mwongeye mute kugarukira ibyo bintu bitagira intege, bitagira uko byigira na byo? Mwakwiyemeza mute kongera kubibera abagaragu bundi bushya?

10 Mwubahiriza imihango n’imiziririzo yerekeye iminsi, amezi, ibihembwe n’imyaka.

11 Munteye agahinda, nkibaza niba ntaravunikiye ubusa iwanyu.

12 Bavandimwe, ndabinginze, nimumere nkanjye ubwo nanjye nigize nkamwe. Nta kibi mwigeze mungirira.

13 Muzi ko nari ndwaye igihe nje kubigisha Inkuru Nziza bwa mbere na mbere.

14 Uwo muruho mwatewe n’umubiri wanjye, ntimwigeze muwuhungana ishozi cyangwa ngo muwuvumire ku gahera. Ahubwo mwanyakiriye nk’umumalayika w’Imana, nka Kristu Yezu ubwe.

15 Ubu uri he wa munezero? Jyewe ndahamya rwose ko, iyo biba ibishoboka, muba mwarinogoyemo amaso yanyu ngo muyanyihere.

16 Ubu se noneho mbaye umwanzi wanyu kuko mbabwije ukuri?

17 Abo bantu babitayeho cyane, nyamara si icyiza babashakira, kuko bashaka kudutandukanya ngo abe ari bo mwikundira.

18 Ni byiza kugira urugwiro, iyo murutewe n’umutima mwiza kandi mukarugira iteka, atari igihe ndi kumwe namwe gusa.

19 Twana twanjye, ndacyari ku gise mbabyara kugeza igihe Kristu abaremwemo.

20 Iyaba ubu ngubu nari ndi kumwe na mwe, nari kumenya imvugo nakoresha kuko ibyanyu binshobeye.


Amategeko aheza abantu mu bucakara, naho ingabire ikababohora

21 Ngaho nimumbwire mwebwe mushaka kugengwa n’amategeko: mbese ntimwumvise amategeko?

22 Koko rero biranditswe ko Abrahamu yagize abahungu babiri; umwe yavutse ku muja, undi ku mugore utigeze ubuja.

23 Ariko uw’umuja yavutse ku bwa kamere mubiri, naho uw’umugore utari umuja avuka ku bw’isezerano.

24 Ibyo ni incamarenga. Abo bagore bashushanya amasezerano uko ari abiri: rimwe ryo ku musozi wa Sinayi, rikabyarira ubuja, ni Hagara.

25 Hagara ashushanya umusozi Sinayi wo muri Arabiya, ashushanya kandi Yeruzalemu y’ubu ngubu kuko ari umuja, we n’abana be.

26 Naho Yeruzalemu yo mu ijuru irigenga, ni yo umubyeyi wacu.

27 Koko rero byanditswe ngo «Ishime mugore w’ingumba, wowe utigeze ubyara, rangurura maze uvuze impundu, wowe utamenye ububabare bw’igise, kuko abana b’intabwa baruta ubwinshi ab’ubana n’umugabo».

28 Mwebwe rero, bavandimwe, muri abana b’isezerano nka Izaki.

29 Kandi uko byabaye icyo gihe, uwavutse ku bwa kamere mubiri yatotezaga uwavutse ku bwa roho, na n’ubu ni ko bimeze.

30 Nyamara se Ibyanditswe bibivugaho iki? «Irukana umuja n’umuhungu we, umwana w’umuja ntagahabwe umurage hamwe n’umwana w’umugore wigenga».

31 Bityo rero, bavandimwe, ntituri abana b’umuja, turi abana b’umugore wigenga.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan