Abagalatiya 3 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIngabire ya Roho Mutagatifu iva he? 1 Mbega ngo muraba abapfu, Banyagalati ! Ni nde wabararuye kandi mwareretswe uko Kristu yabambwe ? 2 Ndifuza ko mumenyesha iki cyonyine: ari ukuzuza amategeko, ari no kwakira ukwemera, icyabahesheje Roho ni ikihe ? 3 Mbese mwabaye abapfu bigejeje aho ? Mwatangiye ibintu mufashijwe na Roho, none mwibwiye ko bizuzurizwa mu ruhu rw’umubiri? 4 Mbega kuruhira ubusa? Ubonye n’iyo biba ku busa nyine! 5 Mbese nyine, Ubaha Roho, akabakoramo ibitangaza, abigirira ko mwujuje amategeko cyangwa ko mwakiriye ukwemera? Abrahamu yasezeranyijwe ko amahanga azarokorwa hatagombye amategeko 6 Nk’uko Abrahamu yemeye Uhoraho bigatuma aba intungane, 7 mubimenye rero: abemera ni bo bana ba Abrahamu. 8 Ibyanditswe byabibonye kare ko Imana izatagatifuza amahanga ku mpamvu y’ukwemera, byo byahanuriye Abrahamu ngo «Imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha.» 9 Bityo rero, abemera bahabwa umugisha hamwe na Abrahamu w’umwemezi. 10 Naho abitwaza ibikorwa by’amategeko, bikururira umuvumo kuko byanditswe ngo «Arakaba ikivume utuzuza ibyanditswe byose mu Gitabo cy’Amategeko.» 11 Ni ikintu kigaragara kandi ko mu maso y’Imana, nta muntu n’umwe waba intungane abikesha amategeko kuko «intungane izabeshwaho n’ukwemera.» 12 Amategeko kandi ntahuje.» n’ukwemera yo avuga ngo «umuntu uzubahiriza ibyo, bizamubeshaho 13 Kristu yadukijije umuvumo w’amategeko, yihindura umuvumo ari we, ari twe agirira, kuko byanditswe ngo «Umanitse ku giti wese ni umuvumo.» 14 Ibyo ari ukugira ngo umugisha wa Abrahamu usesekare ku mahanga muri Kristu Yezu, kandi duhabwe mu kwemera Roho twasezeranijwe. Urubyaro rwa Abrahamu: ni Kristu n’abemera 15 Bavandimwe, mvuge mpereye ku mico y’abantu: indagano umuntu akoze, nta wundi uyisesa cyangwa ngo agire icyo ayongeraho. 16 Abrahamu rero ni we wahawe amasezerano, we n’urubyaro rwe. Ntibavuga imbyaro ze nk’aho ari nyinshi: ahubwo ni nk’aho ari urubyaro rumwe rukumbi: «n’urubyaro rwawe», ari rwo Kristu. 17 Icyo nshaka kuvuga rero ni iki: indagano ihamye y’Imana nta bwo yaseswa n’itegeko ryashyizweho hashize imyaka magana ane na mirongo itatu; bibaye ibyo, iyo ndagano yaba ibaye ubusa. 18 Kuko iyaba umurage watangwaga ku bw’itegeko, ntibyaba bikibaye ku bw’isezerano. Nyamara ineza Imana yagiriye Abrahamu, yayigiriye isezerano. 19 Itegeko rero ni iry’iki? Ryongereweho hanyuma ngo rijye rigaragaza uwacumuye, kuzageza igihe hazahinguka urubyaro rwagenewe isezerano. Itegeko ryatangajwe n’abamalayika barishinga umuhuza. 20 Nyamara umuhuza ntiyabaye uw’umwe. Imana yo ni imwe rukumbi. 21 Noneho se, itegeko ryaba ritambamiye amasezerano y’Imana? Oya ntibikabe! Iyaba koko haratangajwe itegeko ritanga ubugingo, ubutungane buba mu by’ukuri buriturukaho. 22 Ahubwo rero Ibyanditswe byabohesheje byose ingoyi y’icyaha kugira ngo isezerano rizuzurizwe abemera Yezu Kristu. 23 Mbere y’uko igihe cy’ukwemera kigera, twari nk’imfungwa turinzwe n’amategeko, dutegereje uko kwemera kwagombaga guhishurwa. 24 Bityo rero, amategeko yaradushoreye adushyikiriza Kristu kugira ngo tuzahabwe ubutungane tubikesha ukwemera. 25 Ubu rero, kuva aho haziye ukwemera, ntitugishorewe, 26 kuko mwese muri abana b’Imana mubikesha kwemera Kristu Yezu. 27 Kandi ni koko, mwebwe mwese ababatijwe muri Kristu, mwambaye Kristu. 28 Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Kristu Yezu. 29 Ubwo rero muri aba Kristu, noneho ni mwe rubyaro rwa Abrahamu, ni mwe rero muzegukana umurage wasezeranywe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda