Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abagalatiya 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Inama y’i Yeruzalemu

1 Nyuma y’imyaka cumi n’ine, nongera kuzamuka i Yeruzalemu, ndi kumwe na Barinaba, na Tito ndamujyana.

2 Nazamutseyo ari uko Imana yabimpishuriye. Mbanyuriramo ibyerekeye Inkuru Nziza nigishaga mu mahanga; abayobozi bo nyibasobanurira birambuye twiherereye. Kwari ukugira ngo menye niba nirukira cyangwa narirukiye ubusa.

3 Yewe, kabone na Tito mugenzi wanjye utari Umuyahudi, ntibamuhatiye kugenywa;

4 nyamara ariko hari indyarya ziyita abavandimwe zitwihishamo ngo zitubuze ubwigenge bwacu twifitiye muri Kristu Yezu, bityo ngo zidusubize mu bucakara.

5 Ntitwigeze n’akanya na gato tuganzwa n’abo, kugira ngo ukuri kw’Inkuru Nziza kuzagume muri mwe.

6 Naho abayobozi — icyo bari cyo nticyari kinshishikaje kuko Imana itareba ubusumbane bw’abantu — abo bayobozi nta kindi bantegetse.

7 Ahubwo ndetse babonye ko nashinzwe kwamamaza Inkuru Nziza mu batagenywe nk’uko Petero yayishinzwe mu bagenywe,

8 kuko Uwahaye Petero kuba intumwa mu bagenywe, ni na We wampaye kuba intumwa mu banyamahanga.

9 Nuko Yakobo, Petero na Yohani, kandi ari na bo bitwa inkingi, bamaze kumenya ingabire nahawe, turumvikana baduhereza ukuboko, jyewe na Barinaba, ngo twebwe tujye mu banyamahanga, naho bo mu bagenywe.

10 Batwihanangirije ikintu kimwe rudori: ko tuzajya twibuka abakene; ari na cyo nihatiye gukora.


Amacakubiri i Antiyokiya

11 Nyamara ariko, ubwo Petero yazaga Antiyokiya, nahanganye na we kuko byari ngombwa kumugaya.

12 Koko rero, mbere y’uko haza abantu bo mu gice cya Yakobo, yasangiraga n’abanyamahanga. Aho baziye, aravunura, aritarura, byo gutinya abagenywe.

13 N’abandi Bayahudi bigana uburyarya bwe, bigeza aho na Barinaba yoshywa na bo kuryarya bene ako kageni.

14 Jye rero mbonye ko batagororokeye ukuri kw’Inkuru Nziza, mbwira Petero bose barora nti «Niba wowe w’Umuyahudi ugenza nk’abanyamahanga aho kugenza kiyahudi, ushobora ute guhatira abanyamahanga kugenza kiyahudi?»

15 Twebwe turi Abayahudi kavukire, ntituri abanyamahanga b’abanyabyaha.

16 Tuzi ariko ko umuntu atagirwa intungane no kubahiriza amategeko, ahubwo no kwemera Yezu Kristu byonyine. Natwe rero twemeye Yezu Kristu, ngo tuzagirwe intungane no kwemera Kristu, tutabitewe no kuzuza amategeko kuko nta n’umwe uba intungane abikesheje kubahiriza amategeko.

17 Kuba se dushaka kuba intungane muri Kristu, ariko kandi bikagaragara ko natwe ubwacu tukiri abanyabyaha, bizabe byerekana ko Kristu ari we utuma abantu bagwa mu cyaha ? Oya ntibikabe !

18 Mbaye ari jye wubaka bundi bushya ibyo nashenye, naba nihamije icyaha.

19 Nyamara rero, jyewe napfuye ku byerekeye kugengwa n’amategeko, kandi ari amategeko abinteye, kugira ngo mbeho ngengwa n’Imana. Nabambanywe na Kristu ku musaraba.

20 Yego ndiho, ariko mu by'ukuri si jye ukiriho, ahubwo ni Kristu uriho muri jye. Kuba ubu ngubu ndiho mu mubiri, ni uko ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira.

21 Jye sinasuzuguza ineza y’Imana. Kuko niba ari itegeko rituma umuntu aba intungane, noneho Kristu yapfiriye akamama!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan