Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abagalatiya 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Indamutso

1 Jyewe Pawulo intumwa, itari iy’abantu cyangwa kubw’umuntu, ahubwo ku bushake bwa Yezu Kristu n’Imana Umubyeyi wacu wamuzuye mu bapfuye,

2 n’abavandimwe bose turi kumwe, kuri za Kiliziya zo mu Bugalati:

3 tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu,

4 witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iyi si mbi, akurikije ugushaka kw’Imana, ari Yo Umubyeyi wacu.

5 Nahabwe ikuzo uko ibihe bihora bisimburana. Amen.


Impamvu y’iyi baruwa

6 Ntangazwa n’ukuntu, mu kanya gato, mutangiye gucika ku wabahamagariye ineza ya Kristu, mugashikira indi Nkuru Nziza.

7 Si uko haba hari indi Nkuru Nziza ibaho. Ni uko hadutse abantu bashaka ko muhagarika imitima, bashaka no guhindura Inkuru Nziza ya Kristu.

8 Ariko rero, hagize ubigisha Inkuru Nziza itari iyo twabigishije, kabone n’aho yaba umwe muri twe, cyangwa umumalayika umanutse mu ijuru, arakaba ikivume!

9 Mbese nk’uko twababwiye, kandi n’ubu ngubu mbisubiyemo: uzabigisha Inkuru Nziza itari iyo mwakiriye, arakaba ikivume!

10 Mbese ubu ngubu nkurikiranye gushimwa n’abantu cyangwa n’Imana? Aho ntimugira ngo mparanira kuneza abantu? Mbaye nkigamije kuneza abantu, sinaba nkiri umugaragu wa Kristu.


Umwana w’Imana yigaragariza Pawulo, akamugira intumwa

11 Mbibamenyeshe rero, bavandimwe, iyo Nkuru Nziza nabigishije si iy’umuntu,

12 si n’umuntu nyikesha, kandi si umuntu wayinyigishije: ni Yezu Kristu wayimpishuriye.

13 Mwumvise kandi imigirire yanjye kera nkiri mu kiyahudi: ko natotezaga bikabije Kiliziya y’Imana nshaka kuyitsemba.

14 Kandi benshi mu bo tungana, dusangiye n’ubwoko nabarushaga gukurikiza idini ya kiyahudi, nkabasumbya ishyaka mu guharanira umuco karande w’abasokuruza.

15 Nyamara umunsi Uwanyitoranyirije nkiri mu nda ya mama, yampamagaye kubw’ineza ye

16 ngo ampishurire Umwana we, kugira ngo mwamamaze mu mahanga, ako kanya nahise mpaguruka nta we niriwe ngisha inama,

17 habe no kuzamuka i Yeruzalemu ngo nsange abantanze kuba intumwa; ahubwo nagiye muri Arabiya, nyuma ngaruka i Damasi.

18 Nyuma y’imyaka itatu, ni bwo nazamutse i Yeruzalemu kureba Petero, tumarana iminsi cumi n’itanu.

19 Nta yindi ntumwa twabonanye, uretse Yakobo umuvandimwe wa Nyagasani.

20 Ibi mbandikira, dore ndi mu maso y’Imana, simbeshya.

21 Hanyuma naje mu ntara ya Siriya na Silisiya.

22 Kiliziya za Kristu ziri mu Yudeya zari zitarambona,

23 usibye ko zumvaga bavuga ngo «wa wundi wadutotezaga kera, asigaye yamamaza ukwemera yahoze arwanya.»

24 Nuko zigasingiza Imana kubera jye.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan