Abafilipi 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Nuko rero, bavandimwe banjye nkunda kandi nkumbuye cyane, mwebwe byishimo byanjye n’ingororano yanjye, nimukomere mutyo muri Nyagasani, nkoramutima zanjye! Ubwumvikane, ibyishimo n’amahoro 2 Ndasaba Evodiya kandi ndinginga Sintike ngo bashyire hamwe muri Nyagasani. 3 Nawe rero, Sizugo, mugenzi wanjye w’indahinyuka, ndakwinginga ngo ubafashe, kuko bantabaye mu kogeza Inkuru Nziza, hamwe na Kilimenti n’abandi bangobotse; none amazina yabo akaba yanditse mu Gitabo cy’ubugingo. 4 Muhore mwishima muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime. 5 Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose. Nyagasani ari hafi. 6 Ntimugire ikibahagarika umutima, ahubwo nimumenyeshe Imana icyo mukeneye cyose, muyisenga, muyinginga, munayishimira. 7 Maze amahoro y’Imana arenze icyitwa ubwenge cyose, ahore mu mitima no mu bitekerezo byanyu, muri Kristu Yezu. 8 Ahasigaye, bavandimwe, icyitwa icy’ukuri cyose kimwe n’igikwiye kubahwa, igitunganye, ikitagira inenge, igikwiye gukundwa no kuratwa, mbese icyitwa ingeso nziza cyose kandi gikwiriye ishimwe, abe ari cyo muharanira. 9 Ibyo nabigishije kandi mwemeye, ibyo mwanyumvanye kandi mwambonanye, mujye mubikora, maze Imana y’amahoro izahorane namwe. Pawulo ashimira Abanyafilipi imfashanyo bamwoherereje 10 Narishimye cyane muri Nyagasani mbitewe n’uko ishyaka mumfitiye ryiyongereye; icyakora, murarisanganywe, uretse ko mwari mwarabuze uko muringaragariza. 11 Ibyo simbivuga kubera ubukene ndimo, kuko nimenyereje kunyurwa n’ibyo mfite. 12 Nzi kubaho ntunzwe na bike, nzi no kubaho muri byinshi. Muri byose, buri gihe, nitoje guhaga no gusonza, gukira no gukena. 13 Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga. 14 Icyakora mwagize neza muntabara mu kaga. 15 Mwebwe kandi, Banyafilipi, murabizi: Inkuru Nziza ikimenyekana iwanyu, ubwo nari nturutse i Masedoniya, nta Kiliziya n’imwe yangobotse ngo imfashe mu byo nari nkeneye, keretse mwebwe mwenyine. 16 N’ubwo nari ndi i Tesaloniki, mwanyoherereje imfashanyo, ndetse ubugira kabiri. 17 Mumenye ariko ko nta maturo mparanira; icyo nkurikiranye ni uko inyungu yanyu yiyongera. 18 Ubu mfite ibya ngombwa byose, ndetse birarenze, byasendereye igihe Epaforoditi anshyikirije amaturo yanyu, yo mubavu mwiza n’igitambo kinyura Imana. 19 Kandi Imana yanjye, mu bukungahare n’ikuzo byayo, izabasenderezaho ingabire zayo mu byo mukeneye byose, muri Kristu Yezu. 20 Nihakuzwe Imana Umubyeyi wacu iteka ryose. Amen. Gutashya abavandimwe 21 Mutashye uwatagatifujwe wese muri Yezu Kristu. Abavandimwe turi kumwe barabatashya. 22 Abatagatifujwe bose barabatashya, ariko cyane cyane abo mu ngoro ya Kayizari. 23 Muhorane ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda