Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abafilipi 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Inzira y’ubutungane bw’ukuri

1 Ahasigaye, bavandimwe banjye, nimwishimire muri Nyagasani. Ntibinduhije kongera kubibandikira, kandi bibafitiye akamaro.

2 Mwirinde izo mbwa! Mwirinde abo bagiranabi! Mwirinde abirata ko bagenywe!

3 Burya ni twe twagenywe by’ukuri, twe dusenga Imana ku bwa Roho wayo, twe dufite ikuzo ryacu muri Yezu Kristu, aho kwiringira umubiri.

4 Icyakora jyewe ubwanjye simbuze impamvu zo kwiringira iby’umubiri, ndetse nzirusha uwo ari we wese wabyiringira:

5 Jyewe, wagenywe ku munsi wa munani, nkaba uwo mu muryango wa Israheli no mu nzu ya Benyamini, Umuhebureyi ukomoka ku Bahebureyi, n’Umufarizayi mu byerekeye Amategeko!

6 Ku byerekeye umwete, natoteje Kiliziya; naho ku byerekeye ubutungane bukeshwa amategeko, simpinyuka.

7 Ariko ibyo byose byampeshaga agaciro, nasanze ari igihombo, kubera Kristu.

8 Ndetse nsanga ko ibintu byose ari igihombo ubigereranije n’icyiza gisumba byose ari cyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu. Kubera We nemeye guhara byose no kubyita umwanda, kugira ngo nunguke Kristu,

9 maze nzamusange ntishingikirije ubutungane bwanjye bukomoka ku Mategeko, ahubwo mfite ubutungane bukomoka ku kwemera Kristu, buva ku Mana, bukaba bushingiye ku kwemera.

10 Igisigaye ni ukumumenya, We wazukanye ububasha, no kwifatanya na We mu bubabare bwe, ndetse no kwishushanya na We mu rupfu rwe,

11 kugira ngo nibishoboka, nanjye nzagere ku izuka mu bapfuye.

12 Si ukuvuga ko ubu ibyo nabigezeho, cyangwa ko naba narabaye intungane, ahubwo ndatwaza ngo nsingire Yezu Kristu, mbese nk’uko We ubwe yansingiriye.

13 Koko, bavandimwe, sinemeza ko nabigezeho; icyo mparanira ni kimwe gusa: ibyashize ndabyihorera nkihatira ibizaza.

14 Ntwaza rero ngana intego, ya ngororano Imana iduhamagarira mu ijuru muri Kristu Yezu.

15 Twese abagamije ubutungane, tugenze dutyo; niba kandi mubyumva ukundi, na byo Imana izabibamurikira.

16 Aho tugereje rero, dufatanye gukomeza inzira imwe.

17 Mwese, bavandimwe, mugenze nkanjye, kandi mwitegereze abakurikira urugero tubahaye.

18 Koko rero nabibabwiye kenshi, kandi n’ubu ndabivugana amarira: hariho benshi bagenza nk’abanzi b’umusaraba wa Kristu.

19 Amaherezo yabo ni ukorama; kuko inda yabo bayigize Imana yabo, maze bakikuriza mu byagombaga kubatera isoni, bo baharanira iby’isi gusa.

20 Twebweho, iwacu ni mu ijuru; ni ho hazaturuka Umukiza dutegereje, Umwami wacu Yezu Kristu,

21 We uzahindura ukundi umubiri wacu wa gitindi, ugasa n’umubiri we wakirana ikuzo, akoresheje ububasha afite bwo kwigarurira byose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan