Abafilipi 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Niba rero inkunga yanyu iri muri Kristu, niba koko mutera imbere mu rukundo, niba koko muhuriye kuri Roho Mutagatifu, niba kandi mufite umutima w’impuhwe, 2 ngaho nimunsenderezemo ibyishimo, mutekereza kimwe, muhuje urukundo, muhuje n’umutima, murangamiye bimwe. 3 Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza, ahubwo mwicishe bugufi, buri muntu yibwire ko abandi bamuruta. 4 Mwoye guharanira ibyanyu gusa, ahubwo mwite no ku by’abandi. Yezu yigira umugaragu agakuzwa 5 Nimugire mu mitima yanyu amatwara ahuje n’aya Kristu Yezu ubwe: 6 N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. 7 Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu, 8 yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba. 9 Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha Izina risumbye ayandi yose, 10 kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu, bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, 11 kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo. Nimube indakemwa rwagati mu bantu 12 None rero nkoramutima zanjye, ubwo mutahwemye kumvira igihe nari mpari, n’ubu ngubu ndahari mubikomeze ndetse murusheho; ngaho nimushishikarire uburokorwe bwanyu mufite ubwoba kandi mudagadwa, 13 kuko Imana ari yo ibatera gushaka no gukora ikiyishimisha. 14 Mukore byose mutinuba kandi mutagingimiranya, 15 kugira ngo mube indakemwa n’indahinyuka, mube n’abana b’Imana bazira inenge rwagati mu bantu b’indyarya kandi bararutse, mukamurika muri bo nk’inyenyeri mu kirere, 16 kubera iryo jambo ry’ubugingo mwifitemo. Bityo ku munsi wa Kristu, bizambere ikuzo kuba ntarirukiye ubusa kandi ntaravunikiye ubusa. 17 Kandi n’aho byaba ngombwa ko mena amaraso yanjye, akamishwa ku gitambo no ku ituro ry’ukwemera kwanyu, byanshimisha, kandi nasangira namwe mwese ibyo byishimo. 18 Bityo, namwe nimwishime, kandi muhimbarwe hamwe nanjye. Amakuru ya Timote na Epaforoditi 19 Icyakora nizeye muri Nyagasani Yezu kuboherereza bidatinze Timote, kugira ngo nanjye nimenya amakuru yanyu, nshyire umutima hamwe. 20 Mu by’ukuri nta wundi mfite duhuje umutima, wakwita ku byanyu koko: 21 kuko abandi bose bakurikira ibiri ibyabo, aho gukurikira ibya Yezu Kristu. 22 Naho we, muzi agaciro ke, n’ukuntu yagokeye Inkuru Nziza hamwe nanjye nk’uko umwana agokana na se. 23 Nizeye kumuboherereza, nkimara kubona aho ibyanjye byerekeye. 24 Byongeye nizeye rwose muri Nyagasani ko nanjye nzaza iwanyu bidatinze. 25 Ariko nasanze ari ngombwa kuboherereza Epaforoditi, umuvandimwe wanjye dusangiye umurimo n’intambara, mwari mwanyoherereje ngo anyunganire mu byo nkeneye, 26 kuko yari abakumbuye mwese, akanashavuzwa n’uko mwumvise ko yarwaye. 27 Ni koko, yararwaye yenda gupfa, ariko Imana iramubabarira; nyamara si we yababariye gusa, emwe nanjye, kugira ngo noye guhora nicwa n’agahinda. 28 Nihutiye rero kumuboherereza, kugira ngo nimumubona mwongere kwishima, nanjye kandi ako gahinda ngakire. 29 Nimumwakirane rero ibyishimo muri Nyagasani, kandi mugirire icyubahiro umuntu nk’uwo. 30 Yari agiye gupfa azize umurimo wa Kristu, yitanga atizigamye kugira ngo abasimbure mu byo mutari mubashije kumfasha. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda