Abafilipi 1 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbo yandikira; indamutso 1 Twebwe Pawulo na Timote, abagaragu ba Yezu Kristu, ku batagatifujwe bose muri Yezu Kristu bari i Filipi, hamwe n’abayobozi babo n’abadiyakoni babo: 2 tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Pawulo ashimira Imana akanasabira Abanyafilipi 3 Nshimira Imana yanjye igihe cyose mbibutse, no mu masengesho yanjye yose 4 buri gihe mbasabira mwese nishimye, 5 kubera uruhare mwagize mu kwamamaza Inkuru Nziza kuva ku munsi wa mbere kugeza ubu. 6 Sinshidikanya rero ko Imana yabatangiyemo uwo murimo mwiza, izanawukomeza kugeza ku munsi Yezu Kristu azaziraho. 7 Ngibyo ibitekerezo mbafitiye mwese, kandi koko birakwiye, kuko mbahoza ku mutima, mwebwe muhora mwifatanyije nanjye mu neza yose Imana yangiriye, haba ubu ndi mu buroko, haba n’igihe twarwaniraga Inkuru Nziza, ngo ikomere. 8 Koko ndabakunda n’umutima wanjye wose, wuzuye urukundo rwa Yezu Kristu: Imana ubwayo nyitanzeho umugabo! 9 Icyo mbasabira rero ni uko urukundo rwanyu rwakomeza kwiyongera, mu bwenge no mu bumenyi bwose, 10 kugira ngo mushobore guhitamo ibitunganye. Bityo muzabe abaziranenge n’indahemuka kugera ku munsi wa Kristu, 11 maze muzere imbuto z’ubutungane zituruka kuri Kristu, zigahesha Imana ikuzo n’ishimwe. Inkuru Nziza Pawulo afungiwe ikomeza kumenyekana 12 Bavandimwe, ndashaka kubamenyesha ko ibyangwiririye byatumye ndetse Inkuru Nziza ijya mbere, 13 ku buryo byagaragaye imbere y’urukiko rukuru n’imbere ya rubanda rwose, ko ndi mu buroko kubera Kristu, 14 kandi ingoyi ndiho yatumye abavandimwe benshi barushaho kwizera Nyagasani, batinyuka kwamamaza ijambo ry’Imana nta mususu. 15 N’ubwo bamwe bagenza batyo babitewe n’ishyari no gushaka kurushanwa, abandi bamamaje Kristu babitewe n’umutima mwiza koko. 16 Bamwe babikorana urukundo, kuko bazi neza ko mbereyeho kurengera Inkuru Nziza. 17 Naho abandi bakamamaza Kristu bahimana kandi baryarya, bibwira ko bongera ububabare nterwa n’ingoyi ndiho. 18 Ariko se bitwaye iki? Uko biri kose, baryarya cyangwa se babikora babikuye ku mutima, mpfa ko Kristu yamamazwa, ngicyo ikinshimisha. Ndetse bizakomeza kunshimisha iteka, 19 kuko nzi neza ko ari byo bizangeza ku mukiro mbikesha amasengesho yanyu n’inkunga ya Roho wa Yezu Kristu. 20 Icyo ntegereje kandi nizeye ndashidikanya, ni uko ntazakorwa n’isoni ahubwo ubu n’iteka ryose nzahesha Kristu ikuzo nta mususu, haba mu bugingo bwanjye, haba mu rupfu rwanjye. 21 Koko rero, Kristu ni we bugingo bwanjye ndetse gupfa byambera urwunguko. 22 Niba ariko gukomeza kubaho muri uyu mubiri byatuma nkora umurimo w’ingirakamaro, simbona icyo nahitamo . . . 23 Ndagirijwe impande zombi: nifuzaga kwigendera ngo mbane na Kristu, kuko ari byo birushijeho kuba byiza; 24 ariko gukomeza kubaho mu mubiri ni cyo mukeneye. 25 Mu by’ukuri, nzi neza ko nzakomeza kubaho, kandi nkagumana namwe, kugira ngo mujye mbere kandi mushimishwe n’ukwemera kwanyu; 26 bityo, nimbagarukamo, bizababere impamvu yo kwishimana kurushaho muri Kristu Yezu. Imigenzereze ikwiranye n’Inkuru Nziza 27 Nyamara rero, nimukore ibikwiranye n’Inkuru Nziza ya Kristu. Bityo, nindamuka nje maze nkababona, cyangwa se nintahaba, nzumve ko mukomeye mufite ubumwe, kandi ko muhuje umutima mugafatanyiriza hamwe kurwanira ukwemera mukesha Inkuru Nziza. 28 Ababarwanya rero ntibakabatere ubwoba na busa; maze ibyo bizabumvishe ko bazorekwa, naho mwebwe mukazarokorwa mubikesha Imana. 29 Kuko mutahawe gusa kwemera Kristu, mwahawe no kubabara ari We mugirira, 30 ubwo mumurwanira intambara imwe n’iyanjye, nk’uko mwabimbonanye, kandi mukaba mubinyumvaho ubu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda