Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abacamanza 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Madiyani itsinda Israheli

1 Abayisraheli bakora ibidatunganiye Uhoraho; nuko Uhoraho abagabiza Abamadiyani, mu gihe cy’imyaka irindwi.

2 Madiyani itsinda bikomeye Israheli, bituma Abayisraheli bihisha mu mikokwe yo ku misozi, mu buvumo no mu bisimu, kugira ngo barokoke Madiyani.

3 Ariko buri gihe, iyo Abayisraheli babaga bamaze kubiba imyaka mu mirima, Madiyani na Amaleki hamwe n’abantu b’iburasirazuba, barabateraga.

4 Bagaca ingando bugufi ya Israheli, bakangiza imyaka yose yeze mu gihugu kugeza hafi ya Gaza, kandi ntibagire icyo basigira Israheli cyo kuyitunga, habe n’intama n’imwe, ikimasa cyangwa indogobe.

5 Koko rero, bazamukanaga n’amashyo yabo n’amehema yabo, bakahagera ari benshi cyane nk’inzige, — bo ubwabo n’ingamiya zabo ntawashoboraga kubabarura — maze bakinjira mu gihugu bakakiyogoza.

6 Bityo, Israheli icika intege kubera ibyo Madiyani yayikoreraga; maze Abayisraheli batakambira Uhoraho.

7 Nuko rero Abayisraheli bamaze gutakambira Uhoraho kubera ibyago Madiyani yabatezaga,

8 Uhoraho aboherereza umuhanuzi kubabwira, ati «Dore uko Uhoraho, Imana ya Israheli avuze: Ni jye wabakuye mu gihugu cya Misiri no mu nzu y’ubucakara.

9 Nabakijije Abanyamisiri n’ababicishaga agahato bose; nabirukanye imbere yanyu maze mbaha igihugu cyabo.

10 Narababwiye nti ’Ndi Uhoraho, Imana yanyu. Ntimuzubahe imana z’Abahemori muturiye mu gihugu!’ Ariko mwanze kumva ijwi ryanjye!»


Imana ishyiraho Gideyoni gukiza Israheli

11 Umumalayika w’Uhoraho araza, yicara mu nsi y’igiti cy’umushishi cy’i Ofura, cyari icya Yowasi wo mu nzu ya Abiyezeri. Umuhungu we Gideyoni yasekuriraga ingano mu kinogo bengeragamo, kugira ngo azihungishe Abamadiyani.

12 Umumalayika w’Uhoraho aramubonekera maze aramubwira ati «Uhoraho ari kumwe nawe, musirikare w’intwari!»

13 Gideyoni aramusubiza ati «Ni ko se, Mutegetsi wanjye! Niba Uhoraho ari kumwe natwe, ni kuki ibi byose bitwugarije? Byaba se biri he, ibitangaza byose abasekuruza bacu batubwiraga, bagira bati ’Uhoraho se, si We wadukuye mu gihugu cya Misiri?’ None rero Uhoraho yaradutereranye, atugabiza Abamadiyani!»

14 Nuko Uhoraho arahindukira, aramwitegereza maze aramubwira ati «Genda ukoreshe izo mbaraga ufite, maze Israheli uyikize Madiyani. Koko kandi, ni jye ukohereje!»

15 Ariko Gideyoni aramubaza ati «Ni ko se, Mutegetsi wanjye, Israheli nzayikiza nte? Inzu yanjye ni yo isuzuguritse mu mazu ya Manase; kandi nanjye, ni jye muto mu rugo rwa data!»

16 Uhoraho aramubwira ati «Nzaba ndi kumwe nawe, bityo uzatsinda Abamadiyani bose icyarimwe.»

17 Gideyoni aramusubiza ati «Niba koko nabonye ubutoni imbere yawe, binyerekeshe ikimenyetso ko ari wowe tuvugana.

18 Ndagusabye ngo ntutirimuke hano, kugeza ubwo ngaruka nkuzaniye ituro, maze no kurihereza imbere yawe.» Uhoraho aramubwira ati «Ndaguma aha kugeza ubwo uri bugaruke.»

19 Gideyoni araza abaga umwana w’ihene, afata ifu yuzuye igitebo, ayikoresha imigati idasembuye. Ashyira inyama mu nkangara n’amaraso mu cyungo, maze byose abijyana mu nsi y’igiti cy’umushishi, arabihereza.

20 Umumalayika w’Imana aramubwira ati «Fata inyama n’imigati idasembuye, ubishyire hejuru y’urutare maze ubisukeho amaraso!» Nuko Gideyoni abigenza atyo.

21 Umumalayika w’Uhoraho atunga isonga y’inkoni yari afashe mu ntoki, maze ayikoza kuri za nyama no kuri ya migati idasembuye. Nuko umuriro ucucumuka muri rwa rutare, maze utwika za nyama na ya migati idasembuye. Ibyo birangiye, Umumalayika w’Uhoraho arazimira, ntiyongera kumubona.

22 Nuko Gideyoni abona ko yari Umumalayika w’Uhoraho, ni ko kuvuga ati «Nyagasani, Mana, koko nabonye Umumalayika w’Uhoraho!»

23 Uhoraho aramubwira ati «Gira amahoro! Humura; ntuzapfa.»

24 Aho hantu Gideyoni ahubakira Uhoraho urutambiro, maze arwita «Uhoraho‐Mahoro.» Urwo rutambiro ruracyari i Ofura ya Abiyezeri kugeza na n’ubu.


Gideyoni asenya urutambiro rwa Behali

25 Nuko muri iryo joro, Uhoraho abwira Gideyoni ati «Fata ikimasa cy’umushishe cya so, maze usenye urutambiro rwa Behali ruri kwa so, kandi uteme n’igiti cyeguriwe ibigirwamana biri iruhande rwarwo.

26 Hanyuma wubakire Uhoraho, Imana yawe, urutambiro rutunganye ku kanunga k’uriya musozi; ufate cya kimasa ugitureho igitambo gitwikwa hejuru y’inkwi za cya giti cyeguriwe ibigirwamana uri bube watemye.»

27 Nuko Gideyoni afata abantu cumi mu bagaragu be, maze agenza uko Uhoraho yari yabimubwiye. Ariko kubera ko yatinyaga abantu bo mu nzu ya se n’abo mu mugi, aho kubikora ku manywa, abikora nijoro.

28 Mu gitondo, abantu bo mu mugi babona urutambiro rwa Behali rwarimbutse, ndetse n’igiti cyeguriwe ibigirwamana cyari iruhande rwarwo, basanga cyatemwe, bagitwikishije ikimasa ho igitambo ku rutambiro rwari rumaze kubakwa.

29 Nuko barabazanya bati «Ibi byakozwe na nde?» Bamaze kubaririza no gushakisha, baravuga bati «Gideyoni, mwene Yowasi ni we wabikoze!»

30 Abantu bo mu mugi babwira Yowasi bati «Shyira ahagaragara umuhungu wawe maze apfe, kuko yarimbuye urutambiro rwa Behali, kandi agatema igiti cyeguriwe imana zacu cyari iruhande rwarwo.»

31 Yowasi asubiza abari bamukikije bose, ati «Ese ni mwe mugomba kuburanira Behali? Cyangwa se ni mwe muje kumutabara? (Buri muntu wese ushaka kuburanira Behali, agomba kwicwa butaracya!) Niba Behali ari Imana, niyiburanire ubwe, kuko Gideyoni yarimbuye urutambiro rwe.»

32 Uwo munsi Gideyoni bamwita Yerubehali, bavuga bati «Behali niyiburanire, kuko yarimbuye urutambiro rwe.»


Gideyoni asaba Imana icyemezo

33 Madiyani yose na Amaleki, hamwe n’abantu b’iburasirazuba bamaze guhuza umugambi, barakorana, bambuka Yorudani maze baca ingando mu kibaya cy’i Yizireyeli.

34 Umwuka w’Uhoraho wisesura kuri Gideyoni, avuza ihembe maze ahamagara umuryango wose wa Abiyezeri ngo umutabare.

35 Yohereza impuruza mu mazu yose ya Manase, kugira ngo bamutabare. Arongera yohereza impuruza mu muryango wa Asheri, uwa Zabuloni n’uwa Nefutali, na bo bazamuka bamusanga.

36 Gideyoni abwira Imana ati «Niba ushaka gukirisha Israheli ikiganza cyanjye nk’uko wabivuze,

37 dore ngiye kurambura uruhu rw’ubwoya bwinshi ku mbuga: nihaboneka ikime ku ruhu honyine maze ubutaka bukagumya kumuka, ndamenyeraho ko ushaka gukirisha Israheli ikiganza cyanjye, nk’uko wabivuze.»

38 Nuko bigenda bityo. Mu gitondo, Gideyoni abyutse azinga uruhu, maze abona ikime cyuzuye igikombe cy’amazi.

39 Gideyoni ni ko kubwira Imana, ati «Ntundakarire ninongera kuvuga rimwe gusa. Nyemerera nongere nshake ubwa nyuma icyemezo nkoresheje uru ruhu: noneho uruhu rwonyine rusigare rwumutse, naho ikime gitwikire ubutaka bwose.»

40 Imana ibigenza ityo muri iryo joro: uruhu rwonyine rugumya kumuka, naho ikime gitwikira ubutaka bwose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan