Abacamanza 5 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIndirimbo ya Debora 1 Uwo munsi Debora na Baraki mwene Ahinowamu, baririmba bavuga bati 2 «Ubwo muri Israheli biteguye intambara, ubwo imbaga ubwayo yayitabiriye, nimushimire Uhoraho. 3 Bami nimwumve, namwe batware, nimutege amatwi! Ngiye kuririmbira Uhoraho, ngiye kurata Uhoraho, Imana ya Israheli. 4 Uhoraho, ubwo wavuye mu gihugu cya Seyiri, ugasohoka mu mayaga ya Edomu, isi yahinze umushyitsi, ijuru rirareta, ibicu birekura ibitonyanga, 5 imisozi itengagurikira imbere y’Uhoraho, imbere y’Uhoraho, Imana ya Israheli. 6 Mu gihe cya Shamugari, mwene Anati, no mu gihe cya Yayeli, abantu bari bararetse kugenda urushorerane, n’abagendaga banyuraga mu mayira aziguye. 7 Nta batware bari bakiriho, abatware bari ingume muri Israheli, kugeza ubwo wowe, Debora, ukangutse, ukangutse, mubyeyi muri Israheli. 8 Bihitiragamo izindi mana; mu migi itanu nta wari kuhabona ingabo n’imwe, habe n’icumu na rimwe mu Bayisrahel ibihumbi mirongo ine. 9 Umutima wanjye uri kumwe n’abatware ba Israheli, n’abo mu mbaga bitanze ku bwende bwabo. Nimushimire Uhoraho! 10 Mwebwe abicaye ku ndogobe z’imyeru, mwe abicaye ku mikeka, namwe abari ku rugendo, nimuririmbe! 11 Ku mabuga aho bagabanira amazi, aho ni ho bazaratira ugutsinda k’Uhoraho, ugutsinda Israheli ikesha imbaraga ze. Nuko umuryango w’Uhoraho umanuka, ukajya ku marembo y’umugi. 12 Kanguka, kanguka, Debora we! Kanguka, kanguka, maze utere indirimbo! Haguruka nawe, Baraki mwene Ahinowamu, maze uganze abari bakwigaruriye! 13 Nuko abarokotse baramanukana bishyira abanyacyubahiro, umuryango w’Uhoraho ukoranira iruhande rwe nk’intwari. 14 Abakomeye b’i Efurayimu bari mu kabande bakurikirwa na Benyamini bivanga mu ngabo zabo. Umuryango wa Makiri watanze abatware, naho inzu ya Zabuloni itanga abagaba b’ingabo. 15 Abatware mu ba Isakari bari kumwe na Debora, na Baraki yirukanka abasanga mu kibaya. Naho abo mu nzu ya Rubeni bari mu mpaka z’urudaca. 16 Ni iki cyakwicaje hagati y’ibiraro, uteze amatwi imyirongi abashumba bavugiriza amashyo yabo? Ni byo koko, mu nzu ya Rubeni ni ho habereye impaka z’urudaca! 17 Muri Gilihadi bituriye hakurya ya Yorudani, naho abo kwa Dani, ni iki cyatumye mwigumira mu mato? Abo kwa Asheri bigumiye ku nkombe z’inyanja, maze batura bugufi y’ibyambu byabo. 18 Abo kwa Zabuloni bahaze amagara yabo bahinyura urupfu, kimwe n’abo kwa Nefutali, ntibatinya aho rukomeye. 19 Haduka abami bararwana, nuko abami ba Kanahani barwanira i Tanaki ku isoko y’i Megido; ariko nta munyago, nta na feza bahakuye. 20 Hejuru mu kirere, inyenyeri na zo zitabira intambara, ku bw’ingendo yazo zirwanya Sisera. 21 Umugezi wa Kishoni warabahururanye, Kishoni, umugezi wa kera cyane! None, bugingo bwanjye, genda gitwari usatira urugamba. 22 Nuko amafarasi ahita yanduruka, atabagura ibitaka n’ibinono byayo. 23 Nimuvume Merozi, ni ko Umumalayika w’Uhoraho avuze. Nimuvume abaturage bayo, kuko batavunnye Uhoraho, batatabaye Uhoraho hamwe n’intwari! 24 Yayeli, muka Heberi w’Umukeniti, nahabwe umugisha mu bagore; mu bagore bose batuye mu mahema nahabwe umugisha! 25 Sisera yamusabye amazi, we amuha amata; amuhereza ikivuguto mu nkongoro ya gipfura. 26 Arambura ukuboko afata urubambo, ukw’indyo gusingira inyundo y’abakozi; ayikubita Sisera amumena umutwe; aramujanjagura, maze amuhinguranya imisaya. 27 Arikuba yitura hasi arambaraye; imbere ye ni ho yaguye. Aho yaguye yikubye, ni ho yapfiriye. 28 Nyina wa Sisera ahanze amaso mu idirishya, ahanze amaso mu idirishya aganya agira ati ’Kuki igare rye ritinze kugera hano? Kuki amagare ye agenda buhoro, ategereje iki?’ 29 Umunyabwenge muri bagenzi be aramusubiza ati 30 ’Aho ntibabonye iminyago bakaba bayigabana: umukobwa umwe cyangwa babiri kuri buri muntu, umunyago w’imyenda y’amabara kuri Sisera, umutako umwe cyangwa ibiri iboshye yo kwambika ijosi rye!’ 31 Abanzi bawe bose, Uhoraho, baragapfa urwa Sisera, naho incuti zawe zimere nk’izuba rirasanye ingufu.» Nuko igihugu kimara imyaka mirongo ine mu mutuzo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda