Abacamanza 4 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuDebora na Baraki 1 Ehudi amaze gupfa, Abayisraheli bongera gukora ibidatunganiye Uhoraho. 2 Uhoraho abagabiza Yabini, umwami wa Kanahani, wari uganje i Hasori. Umugaba w’ingabo ze yari Sisera, ariko we yari atuye i Harosheti‐Goyimu. 3 Abayisraheli batakambira Uhoraho, kuko Sisera yari afite amagare y’intambara magana cyenda kandi akaba yarakandamije cyane Abayisraheli, mu gihe cy’imyaka makumyabiri yose. 4 Icyo gihe, umuhanuzikazi Debora, muka Lapidoti, yategekaga Israheli. 5 Yakundaga kwiyicarira mu nsi y’Umukindo wa Debora, hagati ya Rama na Beteli, mu misozi miremire ya Efurayimu, maze Abayisraheli bakajya bazamuka bakahamusanga, kugira ngo abacire imanza. 6 Nuko Debora ahamagaza Baraki, mwene Ahinowamu, w’i Kedeshi ya Nefutali, maze aramubwira ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, yagutegetse ngo: Genda ufate abantu ibihumbi cumi muri bene Nefutali no muri bene Zabuloni, ubakoranyirize ku musozi wa Taboru. 7 Nanjye nzagusangisha Sisera, umugaba w’ingabo za Yabini, ku mugezi wa Kishoni, ndetse n’amagare ye n’ingabo ze, maze nzamwegurire ibiganza byawe.» 8 Baraki aramusubiza ati «Nitujyana nzagenda, ariko nitutajyana nawe sinzagenda.» 9 Debora aravuga ati «Nuko rero tuzajyana, ariko ikuzo ntirizaba iryawe, kuko ari umugore Uhoraho yahaye gutsinda Sisera.» Debora arahaguruka, ajyana na Baraki i Kedeshi. 10 Bukeye, Baraki ahamagaza Zabuloni na Nefutali i Kedeshi. Abantu ibihumbi cumi bazamukana na we, na Debora barajyana. 11 Ariko Heberi w’Umukeniti yari yaritandukanyije na Kayini wo muri bene Hobabu, sebukwe wa Musa, kandi yari yarashinze ihema rye iruhande rw’igiti cy’umushishi cy’i Sanayimu, bugufi ya Kedeshi. 12 Bamenyesha Sisera ko Baraki mwene Ahinowamu yazamutse ku musozi wa Taboru. 13 Nuko Sisera akoranyiriza i Harosheti‐Goyimu amagare ye y’intambara yose, uko ari magana cyenda, hamwe n’imbaga ye yose, maze abajyana ku mugezi wa Kishoni. 14 Debora abwira Baraki, ati «Haguruka, kuko uyu munsi ari bwo Uhoraho akugabije Sisera. Ni koko, Uhoraho arakugenda imbere.» Baraki amanuka ku musozi wa Taboru n’abantu ibihumbi cumi bamukurikiye. 15 Nuko Uhoraho atatanyiriza Sisera, n’amagare ye, n’ingabo ze imbere ya Baraki. Sisera ava ku igare rye, ahunga agenza ibirenge. 16 Baraki akurikirana amagare n’ingabo kugera i Harosheti‐Goyimu; ingabo zose za Sisera azimarira ku nkota; ntiyasigaza n’umwe. 17 Ubwo Sisera yahungaga agenza ibirenge, yerekeje ku ihema rya Yayeli, muka Heberi w’Umukeniti, kuko Yabini, umwami wa Hasori, yari afitanye ubwumvikane n’inzu ya Heberi w’Umukeniti. 18 Yayeli arasohoka asanganira Sisera, maze aramubwira ati «Mutegetsi wanjye, hagarara uruhukire iwanjye, kandi ntugire ubwoba.» Nuko Sisera yinjira mu ihema rye, naho undi amworosa ikiringiti. 19 Sisera aramubwira ati «Ndakwinginze ngo umpe utuzi, kuko inyota inyishe.» Uwo mugore apfundura igicuba cy’amata aramuha aranywa, nuko arongera aramworosa. 20 Sisera aramubwira ati «Hagarara hano ku muryango w’ihema, maze nihagira umuntu uza akakubaza ati ’Hari umuntu uri hano?’, umusubize uti ’Nta we’.» 21 Ariko Yayeli, muka Heberi, afata urubambo rw’ihema n’inyundo, amwinjirana yitonze maze amushingira urubambo mu musaya, ruragenda rwishita ku butaka; Sisera wari unaniwe yari asinziriye cyane, nuko ahita apfa. 22 Ubwo Baraki aratunguka, agikurikiranye Sisera! Yayeli arasohoka ajya kumusanganira, maze aramubwira ati «Ngwino nkwereke umuntu washakaga.» Nuko barinjirana maze Baraki abona Sisera aho arambaraye yapfuye, urubambo rumushise mu musaya. 23 Uwo munsi Uhoraho acogoza Yabini, umwami wa Kanahani, imbere y’Abayisraheli. 24 Nuko Abayisraheli bamaze gukomera barwanya Yabini, umwami wa Kanahani, kugeza ubwo bamutsinze. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda