Abacamanza 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Dore ayo mahanga Uhoraho yaretse akagumaho, kugira ngo ayageragereshe Abayisraheli bose batigeze bamenya intambara za Kanahani; 2 — ibyo byakorewe gusa kugira ngo yigishe ibisekuru bishya bya Israheli, abamenyereze intambara kuko batari bigeze bayimenya — : 3 muri ayo mahanga harimo abatware batanu b’Abafilisiti, Abakanahani bose, Abasidoni n’Abahivi bari batuye mu misozi ya Libani, uhereye ku musozi wa Behali‐Herimoni ukageza i Hamati. 4 Abo bari abo kugerageresha Israheli, kugira ngo Uhoraho amenye ko bazumvira amategeko yahaye abasekuruza babo akoresheje Musa. 5 Abayisraheli baturana n’Abakanahani, Abaheti, Abahemori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebuzi; 6 barongora abakobwa bo muri ayo mahanga, na bo babashyingira ababo bwite; nuko bayoboka imana z’abo banyamahanga. Abacamanza: Otinyeli 7 Abayisraheli bakora ibidatunganiye Uhoraho: birengagije Uhoraho, Imana yabo, maze bayoboka za Behali na za Ashitaroti. 8 Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli, maze abagabiza Kushani‐Risheyatayimu, wari umwami w’Abaramu mu gihugu cyo hagati y’inzuzi zombi; Abayisraheli bakorera Kushani‐Risheyatayimu mu gihe cy’imyaka umunani. 9 Nuko Abayisraheli batakambira Uhoraho, ni ko kubagoborera umukiza: ari we Otinyeli mwene Kenazi, umuvandimwe wa Kalebu w’umuhererezi. 10 Umwuka w’Uhoraho umwuzuraho, maze ategeka Israheli. Arahaguruka agaba ibitero, maze Uhoraho amugabiza Kushani‐Risheyatayimu, umwami wa Aramu; amurusha amaboko, aramutsinda. 11 Igihugu kimara imyaka mirongo ine mu mutuzo, hanyuma Otinyeli, mwene Kenazi, arapfa. Ehudi 12 Abayisraheli bongera gukora ibidatunganiye Uhoraho, maze Uhoraho atera inkunga Egiloni, umwami wa Mowabu, kugira ngo arwanye Israheli, kubera ko yakoraga ibidatunganiye Uhoraho. 13 Egiloni yitabaza Abahamoni n’Abamaleki, hanyuma atera Israheli, arayitsinda, bigarurira umugi w’Imikindo. 14 Abayisraheli bakorera Egiloni, umwami wa Mowabu, mu gihe cy’imyaka cumi n’umunani. 15 Nuko Abayisraheli batakambira Uhoraho, maze Uhoraho abagoborera umukiza: ari we Ehudi mwene Gera w’Umubenyamini, watwariraga imoso. Abayisraheli bamuha amaturo, bamushinga kuyabagereza kuri Egiloni, umwami wa Mowabu. 16 Ehudi acurisha intambi y’amugi abiri, ayambara ku itako ry’iburyo, imbere y’imyambaro ye. 17 Nuko ashyira amaturo Egiloni, umwami wa Mowabu; Egiloni uwo akaba yari umugabo munini cyane. 18 Amaze kumuha amaturo, Ehudi aherekeza abantu baje bayikoreye, 19 ariko we ngo agere ku Bigirwamana byari bugufi ya Giligali, arakimirana maze abwira umwami, ati «Mwami, Mutegetsi wanjye, ngufitiye ubutumwa ariko ni ibanga!» Undi aravuga ati «Nimube mwigiyeyo!» maze abari aho iruhande rwe bose barasohoka. 20 Ehudi yegera Egiloni, wari wasigaye wenyine, yicaye mu cyumba cyo hejuru gifutse. Ehudi aramubwira ati «Mwami, ubutumwa ngufitiye ni ubw’Imana», nuko umwami ahaguruka ku ntebe ye. 21 Ehudi arambura ukuboko kw’ibumoso, afata intambi ku itako ry’iburyo maze ayitera umwami mu nda. 22 Ikirindi cy’intambi ubwacyo kirinjira, maze ibinure bipfukirana ubugi, kuko Ehudi atari yashinguye intambi mu nda y’umwami. Nuko Ehudi asohokera mu idirishya, 23 amaze gufunga inzugi zose z’icyumba cyo hejuru, ashyiraho n’ibihindizo. 24 Amaze gusohoka, abagaragu b’umwami baraza maze baritegereza: babonye ko inzugi z’icyumba cyo hejuru zari zifunze, barabwirana bati «Nta gushidikanya, agomba kuba yagiye kwituma muri ka kazu gafatanye n’icyumba gifutse.» 25 Barategereza kugeza ubwo bumirwa. Babonye ko inzugi z’icyumba cyo hejuru zitigera zifunguka, bafata imfunguzo, barakingura. Nuko basanga shebuja arambaraye ku butaka, yapfuye. 26 Naho Ehudi yahunze mu gihe bari bagitegereje; arenga kuri bya Bigirwamana, ahunga yerekeza i Seyira. 27 Nuko ngo ahagere, avugiriza ihembe mu misozi miremire y’i Efurayimu; Abayisraheli bamanukana na we abarangaje imbere. 28 Arababwira ati «Nimunkurikire kuko Uhoraho yeguriye mu biganza byanyu Abamowabu, abanzi banyu.» Nuko bamanukana na we, bafata ibyambu bya Yorudani byategekwaga na Mowabu, ntibagira uwo bakundira kwambuka. 29 Icyo gihe batsinda Mowabu; mu bagabo bagera ku bihumbi cumi kandi b’intwari ntihagira n’umwe urokoka. 30 Uwo munsi Mowabu itsindwa na Israheli, nuko igihugu kimara imyaka mirongo inani mu mutuzo. Shamugari 31 Nyuma ya Ehudi haza Shamugari mwene Anati. Atsinda Abafilisti bagera ku bagabo magana atandatu, abicisha igihosho bashorezaga ibimasa, nuko na we arokora Israheli. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda