Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abacamanza 21 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umuryango wa Benyamini wongera gukomera

1 Abayisraheli ubwo bari bakoraniye i Misipa bararahiye, bati «Nta n’umwe muri twe uzigera ashyingira umukobwa we ku Mubenyamini.»

2 Imbaga yose iza i Beteli, maze bicara aho ngaho kugeza nimugoroba imbere y’Uhoraho. Nuko batera hejuru maze basesa amarira menshi.

3 Baravuga bati «Uhoraho, Mana ya Israheli, mbese ubu ni iki cyatuma Israheli yabura umwe mu miryango yayo?»

4 Bukeye, babyuka mu gitondo cya kare, bahubaka urutambiro, batura ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro.

5 Abayisraheli baravuga bati «Mu miryango yose ya Israheli ni uwuhe utazamutse ngo ujye mu ikoraniro imbere y’Uhoraho?» Koko kandi, bari baragize indahiro ikomeye ku muntu wese utazazamuka ngo asange Uhoraho i Misipa, bagira bati «Azicwa nta kabuza!»

6 Abayisraheli bagirira impuhwe abavandimwe babo b’Ababenyamini, baravuga bati «Uyu munsi, umwe mu miryango ya Israheli uyicitseho.

7 Tuzakora iki ngo tubonere abagore ababo basigaye, kandi twararahiye Uhoraho ko tutazabashyingira abakobwa bacu?»

8 Nuko baravuga bati «Hari umuntu mu miryango ya Israheli waba atarazamutse ngo asange Uhoraho i Misipa?» Basanga nta muntu n’umwe w’i Yabeshi ya Gilihadi wigeze aza aho bari bakoraniye mu ngando.

9 Barangije kubarura imbaga yose, basanga nta muntu n’umwe mu baturage b’i Yabeshi ya Gilihadi wari uhari.

10 Ikoraniro ryohereza abantu ibihumbi cumi na bibiri batoranyijwe mu ngabo, barabategeka bati «Nimugende, abaturage bose b’i Yabeshi ya Gilihadi mubarimbuze inkota, mubicane n’abagore n’abana!

11 Dore icyo mugomba gukora: muzice umugabo wese, cyangwa umugore wigeze kuryamana n’umugabo, ariko muzasigaze abakobwa b’amasugi.» Nuko babigenza batyo.

12 Mu baturage b’i Yabeshi ya Gilihadi haboneka abakobwa b’amasugi magana ane batigeze baryamana n’umugabo, maze babazana mu ngando i Silo mu gihugu cya Kanahani.

13 Nuko ikoraniro ryose ryohereza intumwa ku Babenyamini bari ku rutare rw’i Rimoni, barabahumuriza.

14 Ababenyamini baherako barahindukira, maze babashyingira abagore muri abo bari barokotse i Yabeshi ya Gilihadi, ariko ntihaboneka ababakwiriye bose.

15 Imbaga yose igirira impuhwe Ababenyamini, kuko Uhoraho yari yaciye icyuho mu miryango ya Israheli.

16 Nuko abakuru b’ikoraniro baravuga bati «Twakora iki kugira ngo n’abasigaye babone abagore, kubera ko abagore bo muri Benyamini barimbuwe?

17 Mbese Benyamini izagira ite abasigaye, kugira ngo umuryango umwe utazasibangana muri Israheli?

18 Natwe ubwacu kandi, ntidushobora kubashyingira abakobwa bacu.» Kandi koko, Abayisraheli bari bararahiye, bagira bati «Avumwe, umuntu wese uzashyingira kwa Benyamini.»

19 Ariko baza kwibuka bati «Turenda kujya mu munsi mukuru w’Uhoraho ubera buri mwaka i Silo, mu karere k’amajyaruguru ya Beteli, mu burasirazuba bw’umuhanda uva i Beteli ugana i Sikemu, no mu majyepfo ya Lebona.»

20 Hanyuma bategeka Ababenyamini, bati «Mugende mwihishe mu mizabibu!

21 Mwitegereze kugeza ubwo abakobwa b’i Silo basohoka baje kubyina mu makoraniro y’abaririmbyi, musohoke mu mizabibu mubagwe gitumo, buri muntu afate umugore mu bakobwa b’i Silo, hanyuma mubajyane mu gihugu cya Benyamini.

22 Ba se cyangwa abavandimwe babo nibaramuka baduteyeho amahane, tuzababwira tuti ’Nimubagirire ubuntu, kuko mu gihe twarwanyaga Yabeshi tutashoboye kubonera umugore buri muntu muri bo; byongeye kandi nta we uzabibarenganyiriza kuko atari mwebwe mwababashyingiye.’»

23 Nuko Ababenyamini babigenza batyo. Muri abo bakobwa babyinaga bari bafashe, bahitamo abangana n’umubare wabo, kugira ngo bababere abagore. Nuko baragenda basubira mu gihugu cyabo, bongera kubaka imigi yabo maze barahatura.

24 Icyo gihe Abayisraheli bose baratatana, buri muntu ajya mu muryango we, mu nzu ye, no mu munani we.

25 Muri iyo minsi kandi, nta mwami wariho muri Israheli; buri muntu yakoraga icyo abona kimutunganiye.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan