Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abacamanza 20 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abayisraheli bahana Ababenyamini

1 Abayisraheli basohokera icyarimwe, bakoranira imbere y’Uhoraho i Misipa. Bari baturutse imihanda yose, kuva i Dani kugera i Berisheba, no kuva mu gihugu cya Gilihadi.

2 Abatware b’imbaga n’abakuru b’imiryango yose ya Israheli bahagarara imbere y’ikoraniro ry’Imana, bari abantu ibihumbi magana ane bashobora gutwara inkota.

3 Ababenyamini bamenya ko Abayisraheli bazamutse i Misipa. Nuko Abayisraheli baravuga bati «Tubwire ukuntu icyo gicumuro cyaje.»

4 Uwo Mulevi, umugabo wa wa mugore wari wishwe, arabasubiza ati «Jyewe n’umugore wanjye twari tugeze i Gibeya ya Benyamini, kugira ngo tuhacumbike.

5 Abanyagibeya bantera nijoro basakiza inzu nari ndimo bashaka kunyica. Ni bwo bafashe umugore wanjye bamugirira nabi kugeza ko apfuye.

6 Mfata umugore wanjye mutemamo ibice, maze mbyohereza mu gihugu cyose cya Israheli, kuko ubwo busambanyi n’ayo mahano byakorewe muri Israheli.

7 None rero, Bayisraheli mwese, uko mukoraniye hano, nimubijyeho impaka, mwese mwemeze icyo mugomba gukora!»

8 Nuko Abayisraheli bose bahagurukira icyarimwe, bavuga bati «Nta n’umwe muri twe usubira mu ihema rye, kandi nta n’umwe usubira mu rugo rwe.

9 None rero, dore icyo tugiye gukorera Gibeya: tuzazamuka tuyitere tumaze gukora ubufindo;

10 maze dufate abantu icumi ku ijana mu miryango yose ya Israheli, abantu ijana ku gihumbi, n’abantu igihumbi ku bihumbi cumi, bo gutwara impamba y’imbaga igiye gutera Gibeya ya Benyamini, kubera ayo mahano bakoreye muri Israheli.»

11 Nuko Abayisraheli bose bakoranira hamwe, bitegura gutera uwo mugi.

12 Imiryango ya Israheli yohereza abantu ku muryango wose wa Benyamini kubabwira bati «Icyo gicumuro cyabonetse muri mwe ni bwoko ki?

13 Noneho rero, nimutange abo bantu b’ibyihebe bari i Gibeya tubice, maze duhanagure ikibi muri Israheli.» Nyamara Ababenyamini bima amatwi abavandimwe babo b’Abayisraheli.

14 Nuko Ababenyamini bava mu migi yabo, bakoranira i Gibeya kugira ngo bajye kurwana n’Abayisraheli.

15 Uwo munsi, Ababenyamini bavuye mu migi yabo barabarurwa: bari abantu ibihumbi makumyabiri na bitandatu bazi kurwanisha inkota, utabariyemo abaturage b’i Gibeya bageraga ku bantu magana arindwi b’intwari.

16 Muri iyo mbaga yose, harimo abantu magana arindwi b’intwari batwarira imoso. Buri muntu muri bo n’umuhumetso we, yashoboraga kurekura umuhumetso, ntabe yahusha n’agasatsi atagahamije.

17 Abayisraheli na bo barabarurwa: bari abantu ibihumbi magana ane bazi kurwanisha inkota kandi bamenyereye intambara, utabariyemo Ababenyamini.

18 Baragenda, bazamuka bajya i Beteli kugira ngo babaze Imana, bati «Ni nde muri twe uzazamuka mbere gutera Ababenyamini, kugira ngo abarwanye?». Nuko Uhoraho arabasubiza ati «Ni Yuda uzabanza gutera!»

19 Abayisraheli babyuka mu gitondo cya kare maze baca ingando hafi ya Gibeya.

20 Bukeye Abayisraheli barasohoka bajya ku rugamba kugira ngo barwanye Ababenyamini, ahateganye na Gibeya.

21 Ababenyamini na bo basohoka i Gibeya, uwo munsi bica abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri mu Bayisraheli.

22 Imbaga y’Abayisraheli irongera irisuganya, bajya ku rugamba aho bari baruremeye ku munsi wa mbere.

23 Abayisraheli ni ko kuzamuka, baganyira Uhoraho kugeza nimugoroba, nuko babaza Uhoraho, bati «Twongere se turwane n’Ababenyamini, abavandimwe bacu?» Uhoraho arabasubiza ati «Nimuzamuke mubatere!»

24 Ku munsi wa kabiri, Abayisraheli basatira Ababenyamini.

25 Kuri uwo munsi wa kabiri, Ababenyamini basohoka i Gibeya basakirana na bo, maze bica na none abantu ibihumbi cumi n’umunani mu Bayisraheli, bose barwanishaga inkota.

26 Imbaga yose y’abana b’Abayisraheli barazamuka bajya i Beteli, bahageze bicara hasi baganyira Uhoraho, kandi uwo munsi basiba kurya kugeza nimugoroba, maze batura ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro, imbere y’Uhoraho.

27 Abayisraheli babaza Uhoraho — kandi koko muri iyo minsi, Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Imana bwari aho ngaho.

28 Pinehasi mwene Eleyazari, mwene Aroni, muri iyo minsi ni we wari ubushinzwe. Nuko Pinehasi arabaza, ati «Nongere ndwane na bene Benyamini umuvandimwe wanjye, cyangwa se mbyihorere?» Uhoraho arabasubiza ati «Muzamuke mubatere, kuko ejo nzababagabiza.»

29 Abayisraheli bahisha abantu impande zose za Gibeya.

30 Ku munsi wa gatatu, Abayisraheli barazamuka batera Ababenyamini, baremera urugamba ahateganye na Gibeya nk’uko basanzwe babigenza.

31 Ababenyamini barasohoka bajya kurwana n’iyo mbaga, bitarura umugi wabo, nuko batangira kwica abantu nk’uko babigenje mu bihe bishize. Mu Bayisraheli hagwa abantu bagera kuri mirongo itatu ku gasozi, biciwe ku muhanda ugana i Beteli no ku muhanda ugana i Gibeya.

32 Nuko Ababenyamini barabwirana bati «Dore turabatsinze nk’uko byagenze ubushize!» Ariko Abayisraheli baribwiraga bati «Tugiye guhunga maze tubashuke bagere mu muhanda kure y’umugi.»

33 Hanyuma Abayisraheli bava aho bari bari hose, baremera urugamba i Behali‐Tamari, naho abari mu bwihisho babuvamo, bashinga ibirindiro mu burengerazuba bwa Geba.

34 Abantu ibihumbi cumi b’intwari batoranyijwe muri Israheli yose bagera ahateganye na Gibeya; urugamba rurakomera, ariko Ababenyamini ntibari bazi ibyago bigiye kubagwirira.

35 Uhoraho atsinda Ababenyamini mu maso ya Israheli, uwo munsi Abayisraheli bica abantu ibihumbi makumyabiri na bitanu n’ijana mu Babenyamini, kandi bose bazi kurwanisha inkota.

36 Ubwo Ababenyamini babona ko batsinzwe. Abayisraheli barekeye urubuga Ababenyamini, kuko bizeraga abantu babo bari mu bwihisho mu mpande zose z’umugi wa Gibeya.

37 Abo bari bihishe bihutira kujya mu mugi wa Gibeya, barimbura umugi kandi bamarira ku nkota abawutuye bose.

38 Ariko Abayisraheli bakaba bari bumvikanye n’abantu babo bari mu bwihisho ko umwotsi nutumbagira hejuru y’umugi, ubabera ikimenyetso.

39 Nuko bawubonye, ako kanya Abayisraheli bahita babahindukirana, barabarwanya. Ni bwo Ababenyamini batangiye kubicamo, hagwa abantu bagera kuri mirongo itatu mu Bayisraheli. Ababenyamini baribwira bati «Dore turabatsinze koko, nko ku rugamba ruheruka!»

40 Ariko cya kimenyetso cy’umwotsi cyari cyatangiye kuzamuka mu mugi, maze Ababenyamini ngo bahindukire babona umugi wose uragurumana, umwotsi utumbagira mu kirere.

41 Abayisraheli rero bari babakurikiranye, maze Ababenyamini bagira ubwoba kuko babonaga ko ibyago bibagwiririye.

42 Ababenyamini bahunga Abayisraheli berekeza mu butayu, ariko bari batangatanzwe n’abari babakurikiranye n’abari baturutse mu mugi, maze bicwa umugenda.

43 Abayisraheli basatira Ababenyamini, barabakurikirana ubutaruhuka babaribata inzira yose kugera mu burasirazuba bwa Gibeya.

44 Nuko hapfa abantu ibihumbi cumi n’umunani mu Babenyamini, bose b’intwari.

45 Abandi Babenyamini bahungiye mu butayu, ahagana ku rutare rw’i Rimoni. Ibihumbi bitanu muri bo bagwa mu mayira, abasigaye barabakurikirana kugera i Gidewomu, maze babicamo n’abandi ibihumbi bibiri.

46 Ababenyamini bapfuye uwo munsi bagera ku bihumbi makumyabiri na bitanu, kandi bose bazi kurwanisha inkota, bakaba n’intwari.

47 Abandi magana atandatu barahindukira bahungira mu butayu, ahagana ku rutare rw’i Rimoni, bibera aho ku rutare rw’i Rimoni mu gihe cy’amezi ane.

48 Abayisraheli baragaruka birara mu Babenyamini bari basigaye, bakava mu mugi bajya mu wundi, babamarira ku nkota kimwe n’amatungo, barimbura n’ibindi byari bihari byose. Byongeye kandi, batwikaga n’imigi yose banyuragamo.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan