Abacamanza 2 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho acyaha umuryango we 1 Umumalayika w’Uhoraho ava i Giligali, arazamuka agana i Bokimu, maze aravuga ati «Nabavanye mu gihugu cya Misiri, mbinjiza mu gihugu nari nararahiriye kuzaha abasekuruza banyu. Naravuze nti ’Sinzigera na rimwe nca ku Isezerano nagiranye namwe, 2 none rero, ntimuzagirane isezerano n’abaturage b’iki gihugu, ahubwo muzasenye intambiro zabo.’ Ariko ntimwumvise ijwi ryanjye. Ubwo se ibyo mwakoze ni ibiki! 3 None rero ndababwiye nti ’Sinzabirukana imbere yanyu; maze bazababere umutego muzagwamo muramya ibigirwamana byabo.’» 4 Nuko Umumalayika w’Uhoraho amaze kubwira Abayisraheli bose ayo magambo, imbaga itera hejuru maze bararira. 5 Aho hantu bahita Bokimu (ari byo kuvuga «Abarira»), maze bahaturira Uhoraho ibitambo. Urupfu rwa Yozuwe 6 Yozuwe asezerera imbaga y’Abayisraheli, baragenda buri muntu ajya mu munani we, kugira ngo bature igihugu. 7 Umuryango wakomeje kuyoboka Uhoraho igihe cyose Yozuwe yabayeho, ndetse Yozuwe amaze gupfa, bakomeje kumuyoboka igihe cyose hari hakiriho abakuru b’imiryango bari barabanye na we, kandi bari barabonye ibyo Uhoraho yakoreye Israheli byose. 8 Yozuwe mwene Nuni, umugaragu w’Uhoraho, apfa agejeje ku myaka ijana na cumi. 9 Bamuhamba mu munani we i Timunati‐Seraki mu misozi ya Efurayimu, mu majyaruguru y’umusozi wa Gahashi. 10 Nuko icyo gisekuru cyose gisanga abasekuruza bacyo; nyuma y’aho habyiruka ikindi gisekuru, ariko cyo nticyari cyarigeze kimenya Uhoraho, cyangwa se ngo kimenye ibyiza yari yarakoreye Israheli. Ubuhemu n’igihano, ukwicuza n’ugukizwa 11 Abayisraheli bakora ibidatunganiye Uhoraho, maze bayoboka za Behali. 12 Bitandukanya n’Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, wabavanye mu gihugu cya Misiri, bayoboka izindi mana z’amahanga abakikije; bazipfukama imbere maze bacumura kuri Uhoraho. 13 Bitandukanyije n’Uhoraho, bayoboka Behali na za Ashitaroti. 14 Nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli, maze abagabiza ababanyaga kandi abegurira abanzi babo babakikije. Ntibaba bagishoboye guhangara abanzi babo. 15 Aho bajyaga hose, ikiganza cy’Uhoraho cyabaga kibariho ngo kibateze ibyago, nk’uko Uhoraho yari yarabibabwiye kandi akanabirahirira; umubabaro wabo urushaho kwiyongera. 16 Ni bwo Uhoraho aboherereje abacamanza, abakiza abanzi babanyagaga. 17 Ariko n’abo bacamanza ntibabumva, bararikira izindi mana, barazipfukamira, bateshuka bidatinze inzira y’abasekuruza babo bari barumvise amategeko y’Uhoraho; ntibagenza nka bo. 18 Igihe cyose Uhoraho yabohererezaga umucamanza, Uhoraho yahoranaga na we mu buzima bwe bwose, kuko yumvaga amaganya baterwaga n’ababarenganya, maze akabagirira impuhwe. 19 Ariko iyo umucamanza yamaraga gupfa, barongeraga bakihindanya cyane kurusha abasekuruza babo, bakayoboka izindi mana, bakazikorera kandi bakazipfukamira; ntibarekaga n’umwe mu migirire no mu myifatire yabo mibi, ahubwo bakanangira umutima. Imana igerageza Israheli 20 Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli. Nuko aravuga, ati «Kubera ko iyi mbaga yishe Isezerano ryanjye nagiranye n’abasekuruza babo, kandi ntiyumve ijwi ryanjye, 21 nanjye sinzongera kwirukana imbere yabo ihanga na rimwe mu yo Yozuwe yahasize igihe apfuye.» 22 Ibyo byari ukugerageza Israheli, kugira ngo arebe niba izakurikira inzira y’Uhoraho nk’uko abasekuruza babo babigenjeje, cyangwa se niba batazayikurikiza. 23 Ni cyo cyatumye Uhoraho areka ayo mahanga, ntahite ayirukana kandi ntayagabize Yozuwe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda