Abacamanza 17 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuMika yiyubakira isengero 1 Hariho umugabo wo mu karere k’imisozi y’i Efurayimu, akitwa Mikayahu. 2 Umunsi umwe abwira nyina, ati «Ya masikeli igihumbi n’ijana ya feza bagutwaye, bigatuma uvumana ndetse nanjye ubwanjye nkabyumva, ndayafite; ni jye wari wayatwaye! None rero ndayagusubiza.» Nyina aramusubiza ati «Uhoraho aguhe umugisha, mwana wanjye!» 3 Nuko Mikayahu asubiza nyina ya masikeli igihumbi n’ijana ya feza, ariko nyina aramubwira ati «Mu by’ukuri, izi feza nazeguriye Uhoraho kubera wowe, muhungu wanjye, kugira ngo uzikoreshemo imana n’ishusho ry’icyuma.» 4 Nyina aherako afatamo amasikeli magana abiri ya feza ayaha umucuzi. Umucuzi na we akora ikigirwamana n’ishusho ry’icyuma gishongeshejwe, abishyira mu nzu ya Mikayahu. 5 Nyamara uwo mugabo Mika, yari yariyubakiye isengero. Nuko akoresha uruhago rw’amabuye y’ubufindo n’utundi dushushanyo tweguriwe Imana, maze ashyiraho umwe mu bahungu be ngo amubere umuherezabitambo. 6 Muri iyo minsi, nta mwami wariho muri Israheli; buri muntu yakoraga icyo abona kimutunganiye. 7 Nyamara i Betelehemu ya Yuda, hakaba umusore w’Umulevi wabanaga n’abo mu muryango wa Yuda. 8 Uwo musore ava i Betelehemu ya Yuda, ajya gushaka ahandi yakwibera. Ageze mu karere k’imisozi miremire y’i Efurayimu, ahingukira ku rugo rwa Mika. 9 Mika aramubaza ati «Uraturuka he?» Undi aramusubiza ati «Ndi Umulevi w’i Betelehemu ya Yuda, ndajya gushaka aho nakwibera.» 10 Nuko Mika aramubwira ati «Igumire hano iwanjye, maze umbere data n’umuherezabitambo. Nzajya nguha amasikeli cumi ya feza mu mwaka, nkugerekereho imyambaro n’ibyo uzarya.» 11 Uwo Mulevi yemera kuguma iwe, nuko Mika akamufata nk’umwe mu bahungu be. 12 Mika ashyiraho uwo musore w’Umulevi, ngo amubere umuherezabitambo, aguma atyo mu rugo rwe. 13 Mika aribwira ati «Noneho ndahamya ko Uhoraho azankorera ibyiza, kuko uyu Mulevi abaye umuherezabitambo wanjye.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda