Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abacamanza 15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Samusoni yihorera

1 Hashize iminsi mike, mu gihe cy’isarura ry’ingano, Samusoni ajya gusura umugore we, ajyana umwana w’ihene, maze aravuga ati «Ndashaka kwinjira iw’umugore wanjye, mu cyumba aryamamo.» Ariko sebukwe amubuza kwinjira,

2 ahubwo abwira Samusoni, ati «Mu by’ukuri, nibwiye ko wagiriye umugore wawe inzika, maze mushyingira umuhungu w’incuti yawe. Ariko se, murumuna we w’umuhererezi ntiyagushobokera kuruta mukuru we? Noneho rero, mujyane umushyire mu cyimbo cya mukuru we!»

3 Samusoni aramusubiza ati «Ubu noneho ni nde uzandenganyiriza ikibi ngiye gukorera Abafilisiti?»

4 Samusoni aragenda, afata ingunzu magana atatu, ashaka amafumba, maze ingunzu ebyiri akazihambiranya imirizo, agashyira ifumba hagati y’iyo mirizo yombi.

5 Hanyuma akongeza ya mafumba, maze ingunzu azirekurira mu mirima y’ingano y’Abafilisiti, atwika imiba y’ingano ndetse n’izitarageswa, atwika imizabibu n’imizeti.

6 Abafilisiti barabaza bati «Ni nde wakoze ibi?» Barabasubiza bati «Ni Samusoni, umukwe w’umugabo w’i Timuna, akaba yabikoreye ko uwo mugabo yamunyaze umugore we, maze akamushyingira umuhungu w’incuti ye.» Abafilisiti baherako barazamuka, wa mugore bamutwikana na se.

7 Samusoni arababwira ati «Ubwo mubigenje mutyo, nzaruhuka ari uko maze kwihorera.»

8 Nuko arabatera, maze abicamo benshi cyane, hanyuma arazamuka ajya kwibera mu buvumo bwari mu rutare i Etamu.


Samusoni n’urwasaya rw’indogobe

9 Abafilisiti barazamuka baca ingando muri Yuda, badendeza mu karere ka Lehi.

10 Bene Yuda barababaza bati «Ni mpamvu ki muzamutse mukaza kudutera?» Abafilisiti barabasubiza bati «Twazamuwe no kuboha Samusoni, kugira ngo tumugenze uko yatugize.»

11 Nuko Bene Yuda ibihumbi bitatu baramanuka bajya ku buvumo bwari Etamu, babaza Samusoni, bati «Nta bwo uzi ko dutegekwa n’Abafilisiti? Ibyo wadukoreye ni ibiki?» Arabasubiza ati «Uko bangenjeje nanjye ni ko nabagize.»

12 Baramubwira bati «Tuzanywe no kukuboha, kugira ngo tukwegurire Abafilisiti.» Samusoni arababwira ati «Nimundahire ko mwebwe ubwanyu mutazanyica.»

13 Baramusubiza bati «Oya, turashaka gusa kukuboha maze tukakwegurira Abafilisiti, ariko nta bwo dushaka kukwica.» Nuko bamubohesha imigozi ibiri mishya, maze baramuzamukana bamukuye mu rutare.

14 Ngo bagere bugufi ya Lehi, Abafilisiti barabasanganira basakabaka, ariko umwuka w’Uhoraho umwinjiramo: imigozi yari imuboshye amaboko ihinduka nk’ubudodo bw’ihariri bushongeshejwe n’umuriro, ingoyi zibohora ku maboko ye.

15 Hanyuma arabukwa urwasaya rw’indogobe rukiri rubisi, arambura ukuboko ararufata, maze arwicisha abantu igihumbi.

16 Samusoni aravuga ati «Nafashe urwasaya rw’indogobe maze ndabarundanya; nicishije urwasaya rw’indogobe abantu igihumbi.»

17 Amaze kuvuga ibyo, rwa rwasaya arujugunya kure ye. Aho hantu ho bahise bahita Ramati‐Lehi (ari byo kuvuga «umusozi w’urwasaya»).

18 Kubera ko Samusoni yari afite inyota, atakambira Uhoraho, agira ati «Ni wowe umugaragu wawe akesha uku gutsinda gukomeye. None ubu ngiye kwicwa n’inyota, maze ngwe mu biganza bya ziriya ntagenywe?»

19 Nuko Imana ifukura iriba i Lehi, maze havubukamo isoko. Samusoni ahera ko aranywa, agarura ubuyanja kandi yongera kugira n’imbaraga. Ni yo mpamvu iyo soko bayise Eyini‐Kore (ari byo kuvuga «isoko y’uwatakambye»); na n’ubu iracyari aho i Lehi.

20 Samusoni amara imyaka makumyabiri ari umucamanza muri Israheli, mu gihe cy’Abafilisiti.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan