Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abacamanza 12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yefute ashyamirana n’Abefurayimu

1 Abefurayimu barakorana, bambuka Yorudani, bagana i Safoni. Babwira Yefute, bati «Kuki wambutse umupaka w’Abahamoni, ukajya kubarwanya utadutabaje? Tuzagutwikira mu nzu yawe!»

2 Yefute arabasubiza ati «Jye n’abantu banjye twari dushyamiranye bikomeye n’Abahamoni. Igihe mbatabaje, ntimwabangobotora.

3 Mbonye ko mutankijije, nemera guhara amagara yanjye nambuka umupaka w’Abahamoni; nuko Uhoraho arabangabiza. Ni mpamvu ki rero uyu munsi mwampagurukiye, kugira ngo mundwanye?»

4 Hanyuma Yefute akoranya ingabo zose za Gilihadi arwanya Efurayimu; abantu b’i Gilihadi bica Abefurayimu, kuko bari bavuze bati «Mwebwe Abagilihadi, kera mwahoze muri ab’ Efurayimu, none ubu mwahungiye hagati mu Bamanase.»

5 Hanyuma Abagilihadi bigarurira ibyambu bya Yorudani bigana i Efurayimu. Nuko igihe umwe mu bacitse ku icumu ba Efurayimu avuze ati «Nimureke nambuke», Abagilihadi bakamubaza bati «Uri Umwefurayimu?» Iyo yasubizaga ati «Oya»,

6 baramubwiraga bati «Ngaho vuga ijambo Shiboleti.» Undi akavuga ati «Siboleti», kuko atashoboraga kurivuga neza. Nuko uwo bakamufata, bakamwicira aho hafi y’ibyambu bya Yorudani. Icyo gihe hagwa abantu ibihumbi mirongo ine na bibiri mu bantu b’i Efurayimu.

7 Yefute aba umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka itandatu, hanyuma Yefute w’Umugilihadi arapfa, maze ashyingurwa mu mugi we wo muri Gilihadi.


Ibusani, Eloni na Abudoni

8 Nyuma ya Yefute haza Ibusani w’i Betelehemu, aba umucamanza muri Israheli.

9 Yari afite abahungu mirongo itatu n’abakobwa mirongo itatu. Abo bakobwa abashyingira mu yindi miryango, maze abahungu be na bo abashakira abagore mu yindi miryango. Yabaye umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka irindwi.

10 Ibusani arapfa, ashyingurwa i Betelehemu.

11 Nyuma ya Ibusani, haza Eloni wo mu muryango wa Zabuloni, aba umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka cumi.

12 Eloni wo mu muryango wa Zabuloni arapfa, ashyingurwa i Eloni mu gihugu cya Zabuloni.

13 Nyuma ya Eloni, haza Abudoni mwene Hileli w’i Pireyatoni, aba umucamanza muri Israheli.

14 Yari afite abahungu mirongo ine n’abakobwa mirongo itatu, bagenderaga ku ndogobe mirongo irindwi. Yabaye umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka umunani.

15 Nuko Abudoni mwene Hileli w’i Pireyatoni arapfa, ashyingurwa i Pireyatoni mu gihugu cya Efurayimu, ku musozi w’Abamaleki.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan