Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Abacamanza 10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abandi bacamanza: Tola, Yayiri

1 Nyuma ya Abimeleki haza Tola mwene Puwa, mwene Dodo, akaba umugabo wo mu muryango wa Isakari, wari utuye i Shamiri mu karere k’imisozi miremire y’i Efurayimu, ahagurukira gukiza Israheli.

2 Aba umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’itatu; arapfa maze ahambwa i Shamiri.

3 Nyuma ye haza Yayiri w’Umugilihadi, aba umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’ibiri.

4 Yari afite abahungu mirongo itatu bagendaga ku ndogobe, kandi bari bafite imigi mirongo itatu mu gihugu cya Gilihadi, na n’ubu iracyitwa ingando za Yayiri.

5 Yayiri arapfa maze ahambwa i Kamoni.


Abahamoni batera Israheli

6 Abayisraheli bongera gukora ibidatunganiye Uhoraho. Bayoboka za Behali na za Ashitaroti, bayoboka n’imana z’Abaramu, iz’i Sidoni, iz’i Mowabu, iz’Abahamoni n’iz’ Abafilisiti. Birengagiza Uhoraho, ntibongera kumuyoboka ukundi.

7 Nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli, ni ko kubagabiza Abafilisiti n’Abahamoni.

8 Uwo mwaka bigabanya Israheli, maze mu gihe cy’imyaka cumi n’umunani bamerera nabi Abayisraheli bose bari hakurya ya Yorudani, mu gihugu cy’Abahemori, muri Gilihadi.

9 Abahamoni bambuka Yorudani kugira ngo batere Yuda, Benyamini n’inzu ya Efurayimu, maze Israheli irushaho kugira akaga kenshi.

10 Nuko Abayisraheli batakambira Uhoraho, bavuga bati «Twagucumuyeho, kuko twirengagije Imana yacu, tukayoboka za Behali.»

11 Uhoraho abwira Abayisraheli, ati «Ubwo Abanyamisiri, Abahemori, Abahamoni, Abafilisiti,

12 Abasidoni, Amaleki na Madiyani bari babamereye nabi mukantakambira, sinabakijije se ibiganza byabo?

13 Ariko mwebwe mwaranyirengagije, maze muyoboka izindi mana. Ni yo mpamvu ntazongera kubakiza.

14 Ngaho nimugende! Mutakambire imana mwahisemo; maze zijye zibatabara igihe muri mu kaga!»

15 Abayisraheli binginga Uhoraho, bavuga bati «Twaracumuye muri byose, utugenze uko ubyishakiye; ariko uyu munsi wongere udukize!»

16 Baherako bitandukanya n’imana z’abanyamahanga, maze bayoboka Uhoraho utakwihanganira amakuba ya Israheli.

17 Bukeye, Abahamoni barakorana baca ingando i Gilihadi. Abayisraheli na bo barakorana, maze baca ingando i Misipa.

18 Rubanda n’abatware bari i Gilihadi barabazanya bati «Ni nde mugabo muri mwe uzashoza intambara, akarwanya Abahamoni? Uwo ni we uzaba umutware w’abatuye Gilihadi bose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan