Abacamanza 1 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbayisraheli batura muri Kanahani 1 Yozuwe amaze gupfa, Abayisraheli babaza Uhoraho, bagira bati «Ni nde muri twe uzazamuka bwa mbere akajya gutera Abakanahani kugira ngo abarwanye?» 2 Uhoraho arabasubiza ati «Yuda ni we uzazamuka bwa mbere. Dore maze kwegurira igihugu mu biganza bye.» 3 Yuda abwira Simewoni umuvandimwe we, ati «Tuzamuke tujye mu mugabane wanjye, maze turwanye Abakanahani. Hanyuma nanjye nzajyana nawe mu mugabane wawe.» Nuko Simewoni ajyana na we. 4 Yuda arazamuka, maze Uhoraho yegurira Abakanahani n’Abaperizi mu biganza byabo. I Bezeki bahatsinda abantu ibihumbi cumi muri bo. 5 Aho i Bezeki, bahasanga Adoni‐Bezeki baramurwanya; batsinda Abakanahani n’Abaperizi. 6 Adoni‐Bezeki arahunga, ariko baramukurikira baramufata, maze bamuca ibikumwe by’ibiganza n’iby’ibirenge. 7 Adoni‐Bezeki aravuga ati «Abami mirongo irindwi bari baraciwe ibikumwe by’ibiganza n’iby’ibirenge, batoraguraga ibisigazwa byo mu nsi y’ameza yanjye. Ibyo nabakoreye, Imana irabinyituye.» Bamuzana i Yeruzalemu, ari na ho yaguye. 8 Bene Yuda batera Yeruzalemu maze barayigarurira, bamarira ku nkota abahatuye kandi umugi barawutwika. 9 Nyuma y’ibyo, Bene Yuda baramanuka kugira ngo barwanye Abakanahani bari batuye mu karere k’imisozi miremire, n’i Negevu no mu karere k’imisozi migufi. 10 Hanyuma Yuda atera Abakanahani bari batuye i Heburoni — icyo gihe yitwaga Kiriyati‐Haruba — maze batsinda Sheshayi, Ahimani na Talimayi. 11 Yuda ava aho ajya gutera abaturage b’i Debiri — icyo gihe yitwaga Kiriyati‐Seferi —. 12 Kalebu ni ko kuvuga ati «Umuntu uzatsinda Kiriyati‐Seferi maze akayigarurira, nzamushyingira Akisha, umukobwa wanjye.» 13 Otiniyeli mwene Kenazi, umuvandimwe wa Kelebu w’umuhererezi, yigarurira umugi, maze Kalebu amushyingira Akisha, umukobwa we. 14 Nuko akihagera, Akisha yoshya umugabo we gusaba sebukwe umurima. Bukeye, Akisha amanuka ku ndogobe ye, maze Kalebu aramubaza ati «Icyo wifuza ni iki?» 15 Undi aramusubiza ati «Ngirira ubuntu. Ubwo wampaye isambu i Negevu, umpe n’ibizenga by’amazi». Nuko Kalebu amuha ibizenga bya ruguru n’iby’epfo. 16 Abahungu ba wa Mukeniti, sebukwe wa Musa, bazamukana na Bene Yuda, bava mu mugi w’Imikindo berekeza mu butayu bwa Yuda bwari mu majyepfo ya Aradi. Nuko baraza babana n’abahatuye. 17 Yuda ajyana na Simewoni, umuvandimwe we, batsinda Abakanahani bari batuye i Sefati, umugi wose barawutsemba, maze bawita Horima (ari byo kuvuga «itsembwa»). 18 Yuda yigarurira umugi wa Gaza n’intara yawo, uwa Ashikeloni n’intara yawo, uwa Ekironi n’intara yawo. 19 Uhoraho yari kumwe na Yuda, ubwo yigaruriraga akarere k’imisozi miremire. Nyamara ntibashoboye kwirukana abatuye mu kibaya, kuko bari bafite amagare y’ibyuma. 20 Nk’uko byari byarategetswe na Musa, Heburoni bayigabira Kalebu, ayinyaga abahungu batatu ba Anaki. 21 Naho Abayebuzi bari batuye i Yeruzalemu, Bene Benyamini ntibabanyaze, ahubwo Abayebuzi bakomeje guturana na Bene Benyamini i Yeruzalemu kugeza na n’ubu. 22 Abo mu nzu ya Yozefu na bo barazamuka, batera Beteli, kandi Uhoraho yari kumwe na bo. 23 Inzu ya Yozefu ijya gutata umugi wa Beteli, wahoze witwa Luzi. 24 Nuko intasi zibona umugabo usohotse mu mugi, maze ziramubwira ziti «Twereke aho twakwinjirira mu mugi, maze tuzabikwiture.» 25 Uwo mugabo arahabereka, maze umugi wose bawumarira ku nkota, naho we baramureka arigendera n’abe bose. 26 Uwo mugabo ajya mu gihugu cy’Abaheti, ahubaka umugi awita Luzi, ari na ko ukitwa kugeza na n’ubu. 27 Manase ntiyashoboye gutsinda abaturage b’i Betishani, Tanaki, Dori, Yibileyamu, Megido, habe n’abo mu midugudu ihakikije, maze Abakanahani bakomeza gutura muri icyo gihugu. 28 Nyamara aho Israheli ikomereye, yakoresheje imirimo y’uburetwa Abakanahani, ariko ntiyashobora kubirukana. 29 Efurayimu ntiyashoboye kwirukana Abakanahani bari batuye i Gezeri, nuko Abakanahani bakomeza guturana na Bene Efurayimu i Gezeri. 30 Zabuloni ntiyashoboye kwirukana abaturage b’i Kitironi kimwe n’ab’i Nahaloli; Abakanahani baturana na Bene Zabuloni, ariko baragoka bakoreshwa uburetwa. 31 Asheri ntiyashoboye kwirukana abaturage b’i Ako kimwe n’ab’i Sidoni, ab’i Ahilavi, ab’i Akizibu, ab’i Heluba, ab’i Afiki n’ab’i Rehobu. 32 Bene Asheri baturanye n’Abakanahani bari batuye igihugu, kubera ko batashoboye kubirukana. 33 Nefutali ntiyashoboye kwirukana abaturage b’i Betishemeshi kimwe n’ab’i Betanati, nuko baturana n’Abakanahani bari batuye igihugu, ariko abaturage b’i Betishemeshi n’ab’i Betanati bakoreshwa imirimo y’uburetwa. 34 Abahemori baheza Bene Dani mu karere k’imisozi miremire, ntibabakundira kumanuka ngo bagere mu kibaya. 35 Abahemori bakomeza gutura i Hari‐Heresi, i Ayaloni n’i Shalivimu, ariko inzu ya Yozefu imaze gukomera, ibakoresha imirimo y’uburetwa. 36 Igihugu cy’Abahemori cyaheraga ku muzamuko w’i Karabimu, kuva ahitwa ku Rutare, maze ugakomeza ukazamuka. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda