Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

3 Yohana 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Indamutso

1 Nkoramutima yanjye Gayo, ndakwandikiye, jyewe Umukuru wawe, ugukunda mu kuri:

2 ndakwifuriza kumererwa neza muri byose, kandi ngo uhorane ubuzima bwiza bw’umubiri, nk’uko ufite ubw’umutima.


Impamvu imutera kwishima

3 Nkoramutima yanjye, narishimye cyane igihe abavandimwe bamwe baje hano, nkabumva barata ukuri ugaragaza mu mibereho yawe, mbese ukuntu ugendera mu kuri.

4 Nta cyanshimishije kuruta ibindi nko kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.

5 Nkoramutima yanjye, ugaragariza ukwemera kwawe mu byo ukorera abavandimwe, ndetse n’abaturutse ahandi.

6 Abo ni bo babaye abahamya b’iby’urukundo rwawe mu maso ya Kiliziya. Uzaba ugize neza kandi, nubashakira ibyabafasha mu gukomeza ubutumwa bwabo ku buryo bunyura Imana.

7 Koko rero bahagurukijwe no gukorera Kristu, ntibagira icyo bahabwa n’abatamwemera.

8 Twebwe rero tugomba gufasha abantu nk’abo, kugira ngo tugaragaze ko dufatanyije kogeza Ukuri.


Imigenzereze ya Diyotirefesi na Demetiriyo

9 Nandikiye Kiliziya akajambo, ariko rero Diyotirefesi ukunda gutegeka byose, yanze kutwumva.

10 Ni cyo gituma igihe nzazira, nzamagana mu ruhame iyo migenzereze ye, n’amagambo ye mabi yasakaye hose adusebya. Nyamara si n’ibyo gusa, yanze no kwakira abavandimwe; n’abashatse kubakira arabibabuza, ndetse akabaca mu Kiliziya.

11 Nkoramutima yanjye, ntukigane ikibi, ahubwo wigane ikiri cyiza. Ukora icyiza aba akomoka ku Mana, naho ukora ikibi ntiyabonye Imana.

12 Ku byerekeye rero Demetiriyo, abantu bose baramushima, ndetse n’Ukuri ubwako kurabihamya. Natwe kandi turamushima, kandi uzi ko ibyo duhamya ari ukuri.


Gusezera

13 Mfite byinshi nagombaga kukwandikira, nyamara sinshaka gukoresha wino n’ikaramu;

14 kuko nizeye ko tuzabonana bidatinze, maze tukaganira.

15 Gira amahoro! Incuti ziragutashya. Undamukirize kandi n’incuti zacu, buri muntu ukwe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan