Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Timoteyo 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Kwamamaza ijambo ry’Imana

1 Nkurahirije imbere y’Imana n’imbere ya Kristu Yezu uzacira imanza abazima n’abapfuye, ku mpamvu y’ukwigaragaza kwe n’Ubwami bwe:

2 amamaza ijambo, uryigishe igihe n’imburagihe, wumvishe ingingo, utote, ushishikaze, mu bwihangane butarambirwa, uharanira kujijura.

3 Kuko hazaza igihe abantu batazihanganira inyigisho ziboneye, ahubwo bakurikije irari ryabo, n’ubukirigitwa bw’amatwi yabo, bakazikoranyirizaho umukumbi w’abigisha,

4 maze ukuri bakakwima amatwi yabo, ngo bahugukire ibitagira shinge.

5 Wowe rero urabe maso muri byose, wiyumanganye ibitotezo, ushishikarire kogeza Inkuru Nziza, urangize neza ubutumwa bwawe.


Pawulo avuga ko urupfu rwe rwegereje

6 Naho jyewe, dore maze kumera nk’igitambo giseswa, n’amagingo y’ukwigendera kwanjye aregereje.

7 Urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije, ukwemera nagukomeyeho.

8 None dore ikamba rigenewe intungane rirantegereje, iryo Nyagasani umucamanza utabera azangororera kuri wa Munsi we, ariko atari jyewe jyenyine, ahubwo n’abandi bose bazaba barakunze Ukwigaragaza kwe.


Amabwiriza y’imperuka

9 Banguka uze kundeba bidatinze,

10 kuko Demasi yantaye, abitewe no gukunda iyi isi: yigiriye i Tesaloniki; Kirisensi na we yagiye mu Bugalati, Tito ajya muri Dalimatiya,

11 Luka ni we wenyine tukiri kumwe. Shaka Mariko, muzazane, kuko amfitiye akamaro cyane mu byo kumfasha;

12 Tushiko, namwohereje Efezi.

13 Nuza, uzanzanire umwitero wanjye nasize i Torowadi kwa Karupo; uzanzanire n’ibitabo byanjye, cyane cyane iby’impu.

14 Alegisanderi w’umucuzi yangiriye nabi cyane; Nyagasani azamwitura ibihwanye n’ibikorwa bye.

15 Nawe umwirinde, kuko arwanya bikomeye ibyo twigisha.

16 Ubwo najyaga mu rukiko bwa mbere kugira ngo niregure, nta n’umwe wanshyigikiye; bose barantereranye. Ntibazabihorwe!

17 Naho Nyagasani we yambaye hafi, maze antera imbaraga kugira ngo mbashe kuhamamariza ubutumwa nshize amanga, kandi ngo abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkizwa urwasaya rw’intare.

18 Nyagasani azansimbukisha ikintu cyose kigamije kungirira nabi, maze ankize anjyana mu Ngoma ye y’ijuru. Naharirwe ikuzo uko ibihe bigenda bisimburana iteka! Amen.


Gutashya abavandimwe

19 Utashye Purisika na Akwila, n’urugo rwa Onesifori.

20 Erasito yasigaye i Korinti; naho Tirofimo namusize i Mileto arwaye.

21 Wihutire kuza mbere y’itumba. Ewubuli aragutashya, na Pudensi, na Lini, na Kalawudiya, n’abavandimwe bose.

22 Nyagasani nabane nawe. Ineza ye nihorane namwe!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan