Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Timoteyo 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibyago byo mu minsi y’imperuka

1 Umenye neza kandi ko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe by’amakuba.

2 Koko hazagwira abantu bikunda ubwabo, n’abafite inyota nyinshi y’ibintu, n’abirasi, n’abikuza, n’abanyarubwa, n’ibyigomeke ku babyeyi, n’indashima, n’inkorashyano,

3 n’abagome, n’abazirampuhwe, n’abanyamazimwe, n’abatihanganira abandi, n’indakoreka, n’abanzi b’ibyiza,

4 n’abagambanyi, n’ibishihanyi, n’abahumwe amaso n’ubwirasi, n’abakunda ibyishimo by’umubiri aho gukunda Imana,

5 n’abiha isura y’ubusabaniramana, ariko mu by’ukuri bahakana ishingiro ryabwo. N’abo ngabo rero urabirinde.

6 Ndetse n’ubu, bene abo babarimo; navuga nk’abacengera mu ngo, bagashuka abagore b’abapfayongo baheranywe n’ibyaha, bagatwarwa n’ingeso mbi zose,

7 maze n’ubwo bahora baharanira kwigishwa, ugasanga badashobora na busa kumenya ukuri.

8 Nk’uko kera Yanesi na Yambure barwanije Musa, ni na ko abo ngabo barwanya ukuri, kuko ari abantu bafite umutima ucuramye, ntibagire ukwemera guhamye.

9 Ariko ntibazashobora kubikomeza, kuko amaherezo ubusazi bwabo buzatahurwa na bose, nk’uko ubwa bariya bombi bwagaragaye.

10 Naho wowe, wakomeje kunkurikira muri byose: mu nyigisho zanjye, mu migenzereze yanjye, mu migambi yanjye, mu kwemera kwanjye, mu kwihangana kwanjye, mu rukundo n’ubudacogora byanjye,

11 mu bitotezo n’ibyago naboneye Antiyokiya, n’Ikoniyo n’i Lisitiri. Mbega ibitotezo nabonye! Ariko byose Nyagasani yabinkuyemo.

12 Ni koko, abashaka bose kubaho muri Kristu barangwa n’ubuyoboke, ntibazabura gutotezwa.

13 Naho abagiranabi n’abahendanyi, bo ntibazabura kugenda barushaho gukora nabi ubudahwema bataretse guhenda abandi no guhendwa ubwabo.

14 Ariko wowe, gumya kwibanda ku byo wigishijwe kandi wakiriye udashidikanya. Uzi neza uwo ubikomoraho;

15 kandi kuva mu buto bwawe wamenye Ibyanditswe Bitagatifu; ni byo bishobora kukubera isoko y’ubuhanga bukuganisha ku mukiro ubikesheje kwemera Kristu Yezu.

16 Icyitwa Igitabo gitagatifu cyose cyahumekewemo n’Imana kandi gifite akamaro mu byerekeye kwigisha, no kuvuguruza ubuyobe, gukosora no gutoza umuntu iby’ubutungane;

17 bityo umuntu w’Imana wese akabasha kuba igihame kandi akabona intwaro zimufasha gukora icyiza cyose.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan