Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Timoteyo 2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Kuba umusirikare wa Kristu

1 Wowe rero, mwana wanjye, wikomezemo ingabire ukesha Kristu Yezu.

2 Kandi ibyo wanyumvanye mu ruhame rwa benshi, nawe ubihererekanye mu bantu b’indahemuka, kandi bazashobora na bo kubyigisha abandi.

3 Emera ufatanye nanjye imibabaro, nk’uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristu Yezu.

4 Nta n’umwe mu bajya ku rugamba ukomeza kwizirika ku mirimo yari asanganywe, ngo abe agishimishije uwamuhuruje.

5 Kandi n’urushanwa ku kibuga cy’imikino wese, ntahabwa ikamba atabanje kurushanwa akurikije amategeko.

6 Umuhinzi wagotse ni we ukwiriye kubanza kuganura ku mbuto z’ibyo yahinze.

7 Ngira ngo urumva icyo nshaka kuvuga; n’ubundi kandi, Nyagasani ubwe azaguha kubyumva byose.


Ibuka Yezu wazutse

8 Ujye wibuka Yezu Kristu wazutse mu bapfuye, kandi uvuka mu bwoko bwa Dawudi, nk’uko Inkuru Nziza namamaza ibihamya.

9 Ni na yo mporwa, ngatotezwa, nkabohwa, boshye umugome. Nyamara ariko ijambo ry’Imana ntiribohwa!

10 Ni cyo gituma nihanganira byose mbigirira abo Imana yatoye, kugira ngo na bo babone umukiro uba muri Kristu Yezu, babone n’ikuzo rizahoraho iteka.

11 Dore ijambo rikwiye kwizerwa: Nidupfana na We, tuzabaho hamwe na We;

12 nituba intwari hamwe na We, tuzima ingoma hamwe na We; nitumwihakana, na We azatwihakana;

13 nituramuka tubaye abahemu, We azaguma kuba indahemuka, kuko adashobora kwivuguruza.


Kurwanya abigishabinyoma bariho ubu

14 Jya wibutsa abandi ibyo ngibyo, kandi urahirire imbere y’Imana ko ari ngombwa kwirinda kujya mu mpaka z’amahomvu, zidafite icyo zimaze, uretse gusa kuyobya abazumva.

15 Ihatire guhagarara imbere y’Imana nk’umuntu w’inararibonye, nk’umukozi mwiza udakwiye kugira ipfunwe, nk’umugabuzi udahemuka w’ijambo ry’ukuri.

16 Naho amagambo y’amahomvu n’ubwigomeke ku Mana ujye uyagendera kure, kuko bene kuyavuga bazakomeza kurorongotana mu nzira y’ubugomeramana,

17 maze ijambo ryabo rigende rimunga byose nk’igisebe cy’umufunzo. Muri bo navuga nka Himene na Fileto,

18 baciye ukubiri n’ukuri, bakiha kuvuga ko izuka ryarangije kubaho, bityo bagahubanganya ukwemera kwa benshi.


Ishingiro ryashyizweho n’Imana

19 Nyamara ishingiro rihamye Imana yashyizeho riracyakomeye kandi rizahoraho, rikarangwa n’aya magambo aryanditsweho ngo «Imana izi abayo.» kandi ngo «Abambaza izina ry’Uhoraho bose nibitarure ikibi

20 N’ubundi, mu nzu ngari ntihabamo gusa inkongoro zakozwe muri zahabu na feza, ahubwo habamo n’izakozwe mu biti no mu ibumba; zimwe zikagenerwa iby’icyubahiro, naho izindi bakazikoresha imirimo isuzuguritse.

21 Umuntu wese rero niyirinda gukora ibibi navuze, azaba nk’inkongoro yubahiritse, yatagatifujwe kandi y’ingirakamaro kuri Nyirayo, mbese ibereye imirimo myiza yose.


Umugaragu mwiza wa Nyagasani

22 Irinde rero imigenzo mibi y’abasore, ahubwo uharanire ubutungane, ukwemera, urukundo, n’amahoro, wunge ubumwe n’abiyambaza Nyagasani barangwa n’umutima ukeye.

23 Naho ibibazo n’ubushakashatsi bitagira shinge na rugero, ubyitarure: uzi ko bibyara impaka z’ubusa.

24 Umugaragu wa Nyagasani rero ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiye kuba umugwaneza kuri bose, akamenya kwigisha no kwiyumanganya ibyago.

25 Iyo hagize abamugisha impaka, abahugurana imico myiza, kuko aba yizeye ko wenda Imana izabaha kwisubiraho, bakamenya ukuri,

26 bakongera gushyira mu gaciro bamaze kwigobotora mu mitego ya Sekibi wari warabagize imfungwa ze, akabakoresha icyo ashaka.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan