2 Timoteyo 1 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIndamutso no gushimira Imana 1 Jyewe Pawulo, intumwa ya Kristu Yezu ku bushake bw’Imana, kugira ngo namamaze isezerano ry’ubugingo duherwa muri Kristu Yezu, 2 kuri Timote umwana wanjye nkunda cyane: nkwifurije ineza n’imbabazi n’amahoro biva ku Mana Data, no kuri Kristu Yezu Umwami wacu. 3 Mpora nshimira Imana nkorera n’umutima ukeye, nk’uko abasokuruza banjye babigenjeje, kandi simpwema kuyambaza ijoro n’amanywa nkuzirikana. 4 Iyo nibutse amarira yawe, nifuza cyane kukubona, kugira ngo nezerwe. 5 Niyibutsa kandi ukwemera kuri muri wowe ku buryo butihishira, kwa kundi kwabanje kuba muri nyogokuru wawe Loyida, no muri nyoko Ewunika, nkaba ntashidikanya ko kuri no muri wowe ubwawe. Pawulo ashishikariza Timote kudacogora mu kwemera 6 Ni cyo gituma ngusabye kwivugururamo ingabire Imana yagushyizemo igihe nkuramburiyeho ibiganza. 7 Koko rero, Imana ntiyaduhaye umutima wuje ubwoba, ahubwo yaduhaye umutima wuje imbaraga, urukundo no kwitsinda. 8 Ntuzagire rero isoni zo kubera umwami wacu umuhamya, cyangwa se ngo ugire isoni kubera jyewe ufunzwe ari We nzira, ahubwo ujye ufatanya nanjye kuruhira Inkuru Nziza, ushyigikiwe n’imbaraga z’Imana, 9 Yo yadukijije, ikanaduhamagarira kuba intungane, itabitewe n’ibikorwa byacu, ahubwo ibitewe n’umugambi wayo bwite, kimwe n’ineza yayo, ya yindi twaherewe muri Kristu Yezu mbere y’ibihe byose, 10 none ubu ngubu ikaba yarerekaniwe mu Ukwigaragaza k’Umukiza wacu Kristu Yezu watsinze urupfu, maze agatangaza ubugingo n’ukutazapfa abigirishije Inkuru Nziza, 11 ari na yo jyewe natorewe ngo mbe umwogeza, intumwa n’umwigisha wayo. 12 Ni na yo mpamvu ituma mbabara bene aka kageni; ariko nta soni binteye; koko rero nzi Uwo nemeye, kandi sinshidikanya ko ashoboye kurinda ibyo yanshinze kugeza kuri wa Munsi w’ukuza kwe. 13 Jya wigisha ukurikije amagambo aboneye wanyumvanye, urangwe n’ukwemera n’urukundo ufitiye Kristu Yezu. 14 Komeza rero ibyiza waragijwe, Roho Mutagatifu utuye muri twe abigufashemo. Ubudahemuka bwa Onesifori n’ubw’urugo rwe 15 Nk’uko ubizi, abo muri Aziya bose barantaye, barimo Figelo na Herimogeni. 16 Nyagasani nagirire impuhwe urugo rwa Onesifori, kuko yanduhuriye kenshi, kandi ntaterwe isoni n’iminyururu nambaye; 17 ahubwo akigera i Roma, yanshakashatse abishyizeho umwete, maze arambona. 18 Nyagasani namuhe kuzaronka imbabazi ku Mana kuri wa Munsi. Naho ibyerekeye akamaro yangiriye nkiri Efezi, nta wakurusha kubimenya. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda