Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Samweli 7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ubuhanuzi bwa Natani
( 1 Matek 17.1–15 )

1 Ubwo rero umwami atura mu ngoro ye, kandi Uhoraho amuha ihumure, amukiza abanzi bose bari bamukikije.

2 Bukeye, umwami abwira umuhanuzi Natani, ati «Dore ntuye mu nzu y’ibiti by’amasederi, naho Ubushyinguro bw’Imana bukaba mu ihema!»

3 Natani abwira umwami, ati «Icyo utekereza gukora cyose, genda ugikore, kuko Uhoraho ari kumwe nawe.»

4 Nuko muri iryo joro, ijambo ry’Uhoraho rigera kuri Natani muri aya magambo :

5 «Genda ubwire umugaragu wanjye Dawudi uti ’Dore uko Uhoraho avuze: Aho ni wowe uzanyubakira inzu, kugira ngo nyituremo?

6 Nta bwo nigeze ntura mu nzu, kuva ubwo nakuraga Abayisraheli mu Misiri kugeza uyu munsi, ahubwo nagendaga mu ihema ariho ntuye.

7 Ese mu gihe cyose nagendanaga n’Abayisraheli, hari ijambo na rimwe nigeze mbwira umwe mu batware ba Israheli nashyiriyeho kuragira umuryango wanjye Israheli, nti: Kuki mutanyubakiye inzu y’amasederi?

8 None rero, uzabwire umugaragu wanjye Dawudi, uti: Dore uko Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze: Ni jye wakuvanye mu rwuri inyuma y’amatungo, kugira ngo ube umutware wa Israheli, umuryango wanjye.

9 Nari kumwe nawe aho wajyaga hose, ngukiza abanzi bose bari baguhagurukiye. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, mbese nk’iry’abandi bakomeye bo ku isi.

10 Nzagenera Israheli umuryango wanjye ahantu nyihashyire, ihature ari ahayo bwite. Ntizajegajega ukundi kandi abagome ntibazongera kuyibuza uburyo, nk’uko byagendaga kera,

11 mbese kuva igihe nshyizeho Abacamanza ngo bategeke Israheli umuryango wanjye kugeza na n’ubu. Naguhaye ihumure, ngukiza abanzi bawe bose, ndetse Uhoraho akubwiye ko we ubwe azakubakira inzu.

12 N’igihe iminsi yawe izaba yarangiye, maze ukazaba uri kumwe n’abasokuruza bawe, nzakomeza inkomoko yawe inyuma yawe; nzimika uzagukomokaho wowe ubwawe, kandi nkomeze ubwami bwe.

13 Uwo ni we uzubakira Inzu izina ryanjye, kandi nzakomeza ingoma ye iteka ryose.

14 Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana. Nakora nabi nzamukosora, muhanishe inkoni nk’abantu, kandi mukubite izitamwica.

15 Ariko imbabazi zanjye ntizizamuvaho, nk’uko nazivanye kuri Sawuli nakuye imbere yawe.

16 Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahora imbere yanjye iteka, n’ingoma yawe izakomere iteka ryose.’»

17 Natani abwira atyo Dawudi, akurikije ayo magambo yose n’iryo bonekerwa ryose.


Isengesho rya Dawudi
( 1 Matek 17.16–27 )

18 Nuko umwami Dawudi aza kwicara imbere y’Uhoraho, aravuga ati «Ndi nde, Nyagasani Uhoraho, kandi inzu yanjye ni iyihe, kugira ngo ube ungejeje aha ngaha?

19 None Nyagasani, usanze ibyo bidahagije, maze uhishurira umugaragu wawe uko inzu ye izamera no mu bihe bizaza! Mbese ni uko ukunda kugenzereza abantu, Nyagasani Uhoraho?

20 Ese, aho Dawudi ashobora kongera kugira icyo akubwira, kandi wowe uzi neza umugaragu wawe, Nyagasani Uhoraho?

21 Ukurikije umugambi w’umutima wawe wangiriye ubu buntu bungana butya, bwo kumenyesha ibyo byose umugaragu wawe.

22 Koko uri intagereranywa, Nyagasani Uhoraho, nta wundi muhwanye, kandi uretse wowe nta yindi Mana ibaho, duhereye ku byo twiyumviye n’amatwi yacu byose!

23 Kandi nta wundi muryango uhwanye na Israheli, umuryango wawe! Mbese ku isi yose hari umuryango n’umwe wahagurukiye gucungura, ukawugira uwawe, ukawuha izina ry’ikirangirire nk’uko wagenjereje Israheli umuryango wawe? Haba se hari undi muryango wakoreye ibintu by’agatangaza bingana bityo, ukirukana imbere yawo amahanga menshi hamwe n’imana zayo?

24 Wihangiye Israheli, umuryango wawe, kugira ngo ube iteka umuryango wawe bwite, kandi wowe Uhoraho, ube Imana yabo.

25 None rero, Uhoraho Mana yanjye, ijambo wavuze ku mugaragu wawe n’urubyaro rwe urikomeze iteka, kandi urirangize uko wabyivugiye.

26 Izina ryawe nirikuzwe iteka ryose, kandi bavuge bati ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo ni Imana ya Israheli!’ Nuko inzu ya Dawudi umugaragu wawe izakomere imbere yawe.

27 Kuko ari wowe ubwawe, Uhoraho, Mugaba w’ingabo, Mana ya Israheli, wabihishuriye umugaragu wawe uvuga uti ’Nzakubakira inzu.’ Ngiyo impamvu umugaragu wawe yatinyutse kuvuga iri sengesho.

28 Ikindi kandi, Nyagasani Uhoraho, ni wowe Mana; amagambo yawe akaba ukuri, kandi ukaba usezeranyije umugaragu wawe iryo hirwe.

29 Nuko rero, ugire ubuntu uhe inzu y’umugaragu wawe umugisha, kugira ngo ihore iteka imbere yawe. Kuko ari wowe, Nyagasani Uhoraho, ubivuze, kandi ku bw’umugisha wawe, inzu y’umugaragu wawe ijye ihabwa imigisha iteka ryose.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan