2 Samweli 6 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuDawudi yimurira Ubushyinguro i Yeruzalemu ( 1 Matek 13.1–14 ) 1 Dawudi yongera gukoranyiriza hamwe ingabo ibihumbi mirongo itatu z’ingenzi muri Israheli. 2 Ubwo Dawudi aherako arahaguruka n’abari kumwe na we bose, aramanuka ajya i Bahala muri Yuda, kugira ngo bazamukane Ubushyinguro bw’Imana, ari na bwo bavugiyeho Izina ry’Uhoraho Umugaba w’ingabo, utetse ku Bakerubimu. 3 Nuko bashyira Ubushyinguro bw’Imana ku igare rishya, babuvana mu nzu ya Abinadabu yari mu mpinga y’umusozi. Uza na Ahiyo abahungu ba Abinadabu, bayobora iryo gare rishya. 4 Uza yagendaga iruhande rw’Ubushyinguro bw’Imana, naho Ahiyo akabugenda imbere. 5 Dawudi n’umuryango wose wa Israheli bagendaga biyereka imbere y’Uhoraho, bacuranga mu majwi menshi y’inanga, imiduri, iningiri, ingoma n’ibinyuguri. 6 Bageze ku mbuga y’i Nakoni, Uza arambura ukuboko kwe akwerekeje ku Bushyinguro bw’Imana araburamira, kuko ibimasa byakururaga igare byari bitsikiye. 7 Ubwo Uhoraho arakarira Uza, maze Imana imutsinda aho kubera icyo cyaha cye. Apfira aho bugufi y’Ubushyinguro bw’Imana. 8 Dawudi arababara, kubera ko Uhoraho yari abaciyemo icyuho, yica Uza. Na n’ubu aho hantu hitwa ’Peresi‐Uza’, ari byo kuvuga ’Icyuho cya Uza.’ 9 Uwo munsi Dawudi atinya Uhoraho, maze aravuga ati «Ubundi Ubushyinguro bw’Uhoraho bwashoboraga bute kuza iwanjye?» 10 Dawudi rero yanga kujyana Ubushyinguro bw’Imana iwe, mu Murwa wa Dawudi, ahubwo abugarura mu rugo rwa Obedi‐Edomu w’Umugiti. 11 Ubushyinguro bw’Uhoraho bumara kwa Obedi‐Edomu w’Umugiti amezi atatu, nuko Uhoraho aha umugisha Obedi‐Edomu n’urugo rwe rwose. Ubushyinguro bugera i Yeruzalemu ( 1 Matek 15.25—16.3 ) 12 Bukeye, baza kubwira Dawudi, bati «Uhoraho yahaye umugisha urugo rwa Obedi‐Edomu n’ibyo atunze byose kubera Ubushyinguro bw’Imana.» Dawudi rero ni ko kugenda, avana Ubushyinguro bw’Imana mu rugo rwa Obedi‐Edomu, maze abujyana mu Murwa wa Dawudi bishimye cyane. 13 Nuko abahetse Ubushyinguro bw’Uhoraho ngo bamare gutera intambwe esheshatu, Dawudi atura ikimasa n’inyana y’umushishe ho igitambo. 14 Ubwo ni ko Dawudi yiyerekaga imbere y’Uhoraho n’imbaraga ze zose, kandi yari akenyeye n’agatambaro kaboshye muri hariri. 15 Dawudi n’umuryango wa Israheli bazamukana Ubushyinguro bw’Uhoraho, bavuza urwamo rw’ibyishimo n’amakondera. 16 Nuko Ubushyinguro bw’Uhoraho butaha mu Murwa wa Dawudi. Mikali, umukobwa wa Sawuli, arebera mu idirishya, abona umwami Dawudi wasimbukaga, yiyereka imbere y’Uhoraho, maze yumva mu mutima we amuhinyuye. 17 Binjiza Ubushyinguro bw’Uhoraho, maze babushyira aho bwateguriwe hagati mu ihema Dawudi yari yarabwubakiye. Maze Dawudi atura ibitambo bitwikwa imbere y’Uhoraho, n’ibitambo by’ubuhoro. 18 Igihe Dawudi amaze gutura ibitambo bitwikwa n’iby’ubuhoro, aha umugisha umuryango w’Uhoraho Umugaba w’ingabo. 19 Hanyuma agaburira umuryango wose; imbaga yose ya Israheli, abagabo n’abagore, aha buri wese akagati, umurwi w’inyama n’iseri ry’imizabibu yumye, maze imbaga yose irataha, umwe iwe undi iwe. 20 Dawudi na we arataha, kugira ngo ahe umugisha urugo rwe. Mikali, umukobwa wa Sawuli, asohoka asanganiye Dawudi, aramubwira ati «Mbega ukuntu uyu munsi umwami wa Israheli yihaye icyubahiro, yiyambura imbere y’abaja n’abacakara be, boshye umuntu utagira agaciro!» 21 Nuko Dawudi asubiza Mikali, ati «Nabikoreye imbere y’Uhoraho wantoranyije, akandutisha so n’inzu ye yose maze akangira umutware wa Israheli, umuryango w’Uhoraho, kandi nzakomeza kwicisha bugufi imbere y’Uhoraho! 22 Nzaba insuzugurwa mu maso yawe, naho imbere y’abaja uvuga, nziyubahisha.» 23 Nuko Mikali, umukobwa wa Sawuli, ntiyongera kubyara kugeza gupfa. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda