Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Samweli 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Dawudi aba umwami wa Israheli
( 1 Matek 11.1–3 )

1 Imiryango yose ya Israheli isanga Dawudi i Heburoni, maze iramubwira iti «Ngaho twitegereze, turi amagufa yawe n’umubiri wawe.

2 Kera, igihe Sawuli yari akiri umwami wacu, ni wowe watabaranaga na Israheli kandi ugatabarukana na yo. Kandi rero, Uhoraho yarakubwiye ati ’Ni wowe uzaragira umuryango wanjye Israheli, kandi ni wowe uzaba umutware wa Israheli.’»

3 Nuko abakuru b’imiryango ya Israheli bose basanga umwami i Heburoni, maze umwami Dawudi agirana na bo isezerano i Heburoni imbere y’Uhoraho, nuko basiga Dawudi amavuta, aba umwami wa Israheli yose.

4 Ubwo Dawudi abaye umwami, yari afite imyaka mirongo itatu; amara imyaka mirongo ine ku ngoma.

5 Yabaye umwami wa Yuda imyaka irindwi n’amezi atandatu atuye i Heburoni, aba umwami wa Yuda na Israheli imyaka mirongo itatu n’itatu atuye i Yeruzalemu.


Dawudi afata Yeruzalemu
( 1 Matek 11.4–9 ; 14.1–2 )

6 Hanyuma umwami n’ingabo ze batera i Yeruzalemu kurwanya Abayebuzi bari batuye icyo gihugu. Nuko babwira Dawudi, bati «Ntuzinjira hano, impumyi n’abacumbagurika ni bo bazabikubuza!» Ibyo byashakaga kuvuga ngo «Dawudi ntazinjira hano!»

7 Nyamara Dawudi afata ikigo cya Siyoni, gihinduka ’Umurwa wa Dawudi.’

8 Kuri uwo munsi Dawudi yari yavuze ati «Ushaka gutsinda Abayebuzi, ni ngombwa ko anyura ku mugezi . . . Naho abo bacumbagurika n’impumyi, bo banteye iseseme!» (Ni yo mpamvu banavuze bati «Impumyi n’abacumbagira, ntibazinjira mu Ngoro y’Uhoraho.»)

9 Dawudi aba muri icyo kigo; acyita ’Umurwa wa Dawudi.’ Hanyuma yubakisha impande zose urukuta ruwukikije, uhereye i Milo ukageza imbere yawo.

10 Dawudi akajya arushaho gukomera, kandi Uhoraho Imana Umugaba w’ingabo yari kumwe na we.

11 Bukeye, Hiramu umwami w’i Tiri, yohereza intumwa kuri Dawudi, n’ibiti by’amasederi, ababaji b’ibiti n’ab’amabuye yo kubaka inkuta, maze bubakira Dawudi ingoro.

12 Nuko Dawudi amenyeraho ko Uhoraho yamugize umwami wa Israheli, kandi ko yari akujije ubwami bwe kubera Israheli, umuryango we.


Abahungu ba Dawudi bavukiye i Yeruzalemu
( 1 Matek 3.5–9 ; 14.3–7 )

13 Aho yimukiye i Heburoni, Dawudi yakomeje gufata inshoreke n’abandi bagore i Yeruzalemu, nuko yongera kubyara abahungu n’abakobwa.

14 Dore amazina y’abo yabyariye i Yeruzalemu: Shamuwa, Shobabu, Natani, Salomoni,

15 Yibuhari, Elishuwa, Nefegi, Yafiya,

16 Elishama, Eliyada na Elifeleti.


Dawudi atsinda Abafilisiti
( 1 Matek 14.8–16 )

17 Bukeye, Abafilisiti bamenya ko Dawudi yasizwe amavuta, kugira ngo abe umwami wa Israheli. Nuko Abafilisiti bose barazamuka, bajya guhiga Dawudi. Dawudi na we arabimenya, maze aramanuka ajya mu buhungiro.

18 Ubwo Abafilisiti baraza, badendeza mu kibaya cy’Abarefayimu.

19 Dawudi ni ko kubaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke ntere Abafilisiti? Uri bubagabize ibiganza byanjye?» Uhoraho asubiza Dawudi, ati «Zamuka! Ndagabiza Abafilisiti ibiganza byawe.»

20 Nuko Dawudi ajya i Behali‐Perasimu arabatsinda, maze aravuga ati «Uhoraho yaciye icyuho mu banzi banjye, kimeze nk’icyahombowe n’amazi.» Ni yo mpamvu aho hantu bahise Behali‐Perasimu, ari byo kuvuga ngo ’Umutware w’ibyuho.’

21 Abafilisiti basiga amashusho y’ibigirwamana byabo aho ngaho, Dawudi n’ingabo ze barayatwara.

22 Na none, Abafilisiti bongera kuzamuka, maze badendeza mu kibaya cy’Abarefayimu.

23 Dawudi abaza Uhoraho, ni ko kumusubiza ati «Ntubatere ubaturutse imbere, ahubwo hindukira uturuke inyuma yabo, ahateganye n’ishyamba.

24 Niwumva ikiriri gihinda giturutse hejuru y’ishyamba, uhutireho! Ubwo Uhoraho araba ari bujye imbere yawe, kugira ngo utsinde Abafilisiti.»

25 Dawudi abigenza uko Uhoraho yamutegetse, atsinda Abafilisiti kuva i Gibewoni kugeza mu mwinjiro wa Gezeri.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan