Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Samweli 3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ubwo inzu ya Sawuli n’iya Dawudi zirwana intambara y’urudaca. Dawudi akarushaho gukomera, naho inzu ya Sawuli ntihweme gucika intege.


Abahungu ba Dawudi yabyariye i Heburoni
( 1 Matek 3.1–4 )

2 I Heburoni, Dawudi ahabyarira abahungu. Uw’imfura yitwaga Aminoni, yabyaranye na Ahinowamu w’Umunyeyizireyeli;

3 uw’ubuheta akaba Kileyabi, wa Abigayila muka Nabali w’i Karumeli, uwa gatatu ni Abusalomu, umuhungu wa Maka mwene Talimayi, umwami wa Geshuri;

4 uwa kane ni Adoniya, umuhungu wa Hagita; uwa gatanu ni Shefatiya, umuhungu wa Abitali;

5 uwa gatandatu ni Yitereyamu, wa Egala muka Dawudi. Abo ni bo bahungu ba Dawudi yabyariye i Heburoni.


Abuneri yangana na Ishibosheti

6 Igihe cy’intambara y’inzu ya Sawuli n’iya Dawudi, Abuneri we yakomezaga kwibonamo umuntu ukomeye kwa Sawuli.

7 Sawuli yari yarahoranye inshoreke yitwaga Risipa, umukobwa wa Aya. Ishibosheti abaza Abuneri, ati «Ni kuki watashye ku nshoreke ya data?»

8 Nuko Abuneri arakazwa cyane n’ayo magambo ya Ishibosheti, aramubwira ati «Mbese ndi imbwa y’Umuyuda? Kugeza ubu nagiriye neza inzu ya so Sawuli, abavandimwe be n’incuti ze, sinagutereranye ngo ugwe mu biganza bya Dawudi, none ushatse kumpamya icyaha n’uyu mugore!

9 Kuva ubu rero Imana irankoreshe uko ishaka, nindakorera Dawudi ibyo Uhoraho yamurahiye:

10 kuvana ubwami mu nzu ya Sawuli no gushinga ingoma ya Dawudi kuri Israheli no kuri Yuda, uhereye i Dani, ukageza i Berisheba.»

11 Ishibosheti ntiyagira icyo asubiza Abuneri, kuko yari amuteye ubwoba.


Abuneri yiyunga na Dawudi

12 Abuneri yohereza intumwa kwa Dawudi mu izina rye, avuga ati «Mbese iki gihugu ni icya nde?» Arongera kandi ati «Tugirane isezerano, maze nzagufashe kwigarurira Israheli yose.»

13 Dawudi aramusubiza ati «Ibyo ni byo! Ngiye kugirana nawe isezerano, ariko icyo ngusaba ni kimwe: ntuzantunguke imbere, utabanje kunzanira Mikali umukobwa wa Sawuli, ubwo uzaza kunyiyereka.»

14 Ubwo Dawudi yohereza intumwa kwa Ishibosheti mwene Sawuli, aramubwira ati «Nyoherereza umugore wanjye Mikali, nakoye ibinyita ijana bikebwe ku Bafilisiti.»

15 Nuko Ishibosheti yohereza abamuvana iw’umugabo we Palitiyeli mwene Layishi.

16 Umugabo aramuherekeza kugera i Bahurimu, yari amukurikiye arira. Ariko Abuneri aramubwira ati «Genda subira imuhira!» Nuko asubirayo.

17 Bukeye, Abuneri aganira n’abakuru b’imiryango ya Israheli, arababwira ati «Hashize igihe kirekire mushaka ko Dawudi ababera umwami.

18 None igihe kirageze. Koko rero, dore ibyo Uhoraho yavuze kuri Dawudi: ’Ku bw’ikiganza cya Dawudi umugaragu wanjye, nzarokora umuryango wanjye Israheli ikiganza cy’Abafilisiti nyirokore n’ikiganza cy’abanzi bayo bose.’»

19 Ibyo byose Abuneri abibwira n’Ababenyamini. Hanyuma ajya i Heburoni kubwira Dawudi ibyashimishije Israheli yose, n’inzu yose ya Benyamini ikabyemera.

20 Nuko Abuneri n’abantu makumyabiri bamuherekeje, ajya kureba Dawudi i Heburoni. Dawudi azimanira Abuneri na bagenzi be.

21 Abuneri abwira Dawudi, ati «Ngiye gukoranyiriza Israheli yose imbere y’umwami, umutegetsi wanjye. Bazagirana nawe isezerano, maze utegeke aho wifuza hose.» Dawudi areka Abuneri, yigendera mu mahoro.


Yowabu yica Abuneri

22 Ariko abagaragu ba Dawudi na Yowabu baza gutahuka bavuye mu ntambara, bazanye iminyago myinshi cyane. Abuneri ntiyari akiri i Heburoni kwa Dawudi, kuko yari yamuretse akagenda mu mahoro.

23 Igihe Yowabu n’ingabo ze bageze aho, baza kubwira Yowabu, bati «Abuneri mwene Neri yaje ibwami, maze umwami aramwihorera, yigendera mu mahoro.»

24 Yowabu asanga umwami maze aramubaza ati «Ibyo wakoze ni ibiki? Dore Abuneri yaje iwawe! Ni kuki wamurekuye akagenda?

25 Uramuzi Abuneri mwene Neri: yazanywe no kukwinja, kugira ngo amenye itabara n’itabaruka ryawe, no kugira ngo amenye ibyo ukora byose.»

26 Yowabu ngo asohoke kwa Dawudi, yohereza intumwa gukurikira Abuneri; bamugarurira ku iriba rya Sira, ariko Dawudi atabimenye.

27 Abuneri akigera i Heburoni, Yowabu amujyana imbere mu rugo ahiherereye, mbese nk’ugiye kuganira na we bitonze. Bahageze, amutikura mu nda aramwica, kugira ngo ahorere amaraso ya murumuna we Asaheli.

28 Hanyuma Dawudi ngo abyumve aravuga ati «Jye n’ubwami bwanjye iteka ryose mu maso y’Uhoraho, turi abere b’amaraso ya Abuneri mwene Neri.

29 Ahubwo azahame Yowabu n’umuryango we wose! Ntihazagire ubwo habura mu nzu ya Yowabu, abantu bafatwa n’ibisebe bininda amaraso, ibibembe, abanyantege nke, abicwa n’inkota cyangwa ababura ibyo kurya!»

30 Abuneri yari yarishe Asaheli murumuna wabo mu ntambara y’i Gibewoni, ari na cyo cyatumye Yowabu na Abishayi umuvandimwe we bamwica.

31 Dawudi abwira Yowabu n’abari kumwe na we bose, ati «Nimushishimure imyambaro yanyu, mukenyere ibigunira maze muririre Abuneri.» Nuko Dawudi aherekeza ikiriba cye.

32 Abuneri bamuhamba i Heburoni. Umwami aririra hejuru y’imva ya Abuneri, maze n’imbaga yose isesa amarira.

33 Hanyuma umwami agira amaganya kubera Abuneri, maze aravuga ati

34 «Mbese Abuneri we, wari ukwiye gupfa urw’umugome? Amaboko yawe nta bwo yari aboshye, ibirenge byawe ntibyari mu minyururu. Nk’uko umuntu agwa imbere y’abagome, nawe ni ko waguye!» Nuko imbaga yose yongera kumuririra.

35 Hanyuma imbaga yose ihatira Dawudi kugira icyo arya butarira. Ariko Dawudi arabarahira, ati «Imana inkorere icyo ishaka cyose, niba ndiye ku mugati cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose, mbere y’uko izuba rirenga!»

36 Imbaga yose irabimenya kandi irabyishimira; ndetse n’ibyo umwami yakoraga byose, ni ko byemerwaga na bose.

37 Uwo munsi, imbaga yose na Israheli yose bumviraho ko ukwicwa kwa Abuneri mwene Neri atari igikorwa cy’umwami.

38 Nuko umwami abwira abagaragu be, ati «Ntimuzi se ko uyu munsi muri Israheli hapfuye umutware, umuntu ukomeye?

39 Uyu munsi nanjye nacitse intege n’ubwo nasizwe amavuta y’ubwami; kandi bariya bahungu ba Seruya bandusha gukaza umurego mu kumena amaraso. Ariko Uhoraho yitura umugiranabi, akurikije ububi bwe!»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan