2 Samweli 24 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuDawudi abarura imbaga ya Israheli ( 1 Matek 21.1–6 ) 1 Uhoraho yongera kurakarira Abayisraheli, maze abateza Dawudi, ati «Genda ubarure Israheli na Yuda.» 2 Umwami abwira Yowabu, umugaba w’ingabo wari kumwe na we, ati «Uzenguruke imiryango yose ya Israheli, uhereye i Dani ukageza i Berisheba, maze ubarure imbaga, kugira ngo menye umubare wayo.» 3 Yowabu abwira umwami, ati «Uhoraho, Imana yawe, agwize imbaga incuro ijana, kandi umwami umutegetsi wanjye abyirebera. Ariko se ni mpamvu ki umwami umutegetsi wanjye ashaka gukora ikintu nk’icyo?» 4 Ariko biba iby’ubusa, itegeko ry’umwami riganza Yowabu n’abatware b’ingabo, nuko Yowabu ahagurukana n’abatware b’ingabo z’umwami, bajya kubarura imbaga ya Israheli. 5 Bambuka Yorudani, bahera i Aroweri no kuva ku mugi uri hepfo, iruhande rw’amasumo, hanyuma berekeza mu Bagadi n’i Yazeri. 6 Bagera muri Gilihadi no mu gihugu cy’Abahiti n’i Dani, maze barakomeza bagera i Sidoni. 7 Bukeye, binjira muri Tiri no mu migi yose y’Abahivi n’Abakanahani. Hanyuma bajya i Negevu ya Yuda, i Berisheba. 8 Bazenguruka batyo igihugu cyose, bagera i Yeruzalemu nyuma y’amezi icyenda n’iminsi makumyabiri. 9 Yowabu ashyikiriza umwami imibare y’ibarura ry’imbaga: Israheli yarimo abagabo b’intwari ibihumbi magana umunani bashobora gutwara inkota, naho Yuda harimo abagabo ibihumbi magana atanu. Imana ihana Dawudi ( 1 Matek 21.7–17 ) 10 Dawudi ngo amare kubarura imbaga, yumva umutima we udiha. Ni ko kubwira Uhoraho, ati «Ni icyaha gikomeye nakoze. None rero, Uhoraho, ndakwinginze ngo wirengagize icyaha cy’umugaragu wawe, kuko nakoze nk’umusazi.» 11 Ngo bucye mu gitondo Dawudi abyutse, Ijambo ry’Uhoraho ryigaragariza umuhanuzi Gadi, umushishozi wa Dawudi, muri aya magambo: 12 «Genda ubwire Dawudi, uti ’Dore uko Uhoraho avuze: Ngushyize imbere ibihano bitatu. Hitamo kimwe muri byo, maze nzabe ari cyo nguhanisha.’» 13 Gadi rero ajya kwa Dawudi, arabimumenyesha. Aramubwira ati «Ari uguterwa n’inzara imyaka itatu mu gihugu cyawe, ari ukumara amezi atatu uhunga umwanzi waguhagurukiye, cyangwa se iminsi itatu y’icyorezo mu gihugu cyawe, icyo uhisemo ni ikihe? Ngaho rero, tekereza neza, maze umbwire icyo ngomba gusubiza uwantumye.» 14 Dawudi asubiza Gadi, ati «Ubu ndi mu makuba akomeye cyane . . . Reka tugwe mu biganza by’Uhoraho kuko ari umunyambabazi, aho kugira ngo ngwe mu biganza by’abantu!» 15 Nuko Dawudi ahitamo icyorezo. Hari mu gihe cyo gusarura ingano. Uhoraho ni ko guteza icyorezo muri Israheli, kuva muri icyo gitondo kugeza igihe yateganyije, maze hapfa abantu ibihumbi mirongo irindwi, uhereye i Dani ukageza i Berisheba. 16 Umumalayika aramburira ikiganza kuri Yeruzalemu kugira ngo ayirimbure, ariko Uhoraho yisubiraho; ni ko kubwira uwo mumalayika wariho arimbura imbaga, ati «Ibyo birahagije. Ubu ngubu hina ukuboko.» Ubwo kandi uwo mumalayika w’Uhoraho yari bugufi bw’imbuga ya Arawuna w’Umuyebuzi. 17 Ubwo Dawudi yarebaga umumalayika wicaga imbaga, abwira Uhoraho, ati «Ni jye wacumuye, kandi ni jye wakoze icyaha, ariko se nk’iyi mbaga yo yakoze iki? Ndakwinginze ngo abe ari jye uhanwa n’abo mu rugo rwanjye!» Dawudi yubakira Uhoraho urutambiro ( 1 Matek 21.18–27 ) 18 Uwo munsi, Gadi asanga Dawudi aramubwira ati «Zamuka wubakire Uhoraho urutambiro ku mbuga ya Arawuna, Umuyebuzi.» 19 Dawudi arazamuka nk’uko Gadi yabimubwiye, abitegetswe n’Uhoraho. 20 Arawuna akebutse, abona umwami n’abagaragu be baza bamusanga. Arasohoka, apfukama yubamye ku butaka imbere y’umwami. 21 Arawuna aramubaza ati «Mwami, mutegetsi wanjye, uzanywe n’amahoro ku mugaragu wawe?» Dawudi aramusubiza ati «Nje kugura imbuga yawe, kugira ngo nyubakeho urutambiro rw’Uhoraho. Bityo icyorezo kijye kure y’imbaga.» 22 Arawuna abwira Dawudi, ati «Umwami, umutegetsi wanjye afate ibyo ashatse byose, kugira ngo ature igitambo gitwikwa. Dore n’izi nka ube ari zo uturaho igitambo gitwikwa, naho igare n’imitambiko yaryo bibe inkwi zo gucana.» 23 Ibyo byose Arawuna abiha umwami. Nuko Arawuna abwira umwami, ati «Uhoraho Imana yawe ibigushimire!». 24 Ariko umwami abwira Arawuna, ati «Oya, ahubwo ndabigura nawe, sinshaka gutura Uhoraho, Imana yanjye, ibitambo bitwikwa nta cyo mbiguze.» Dawudi rero, agura iyo mbuga n’izo nka ku masikeli mirongo itanu ya feza. 25 Aho ni ho Dawudi yubakiye Uhoraho urutambiro, kandi ahaturira ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro. Nuko Uhoraho abona kugirira neza igihugu, n’icyorezo kijya kure ya Israheli. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda