2 Samweli 23 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmagambo ya nyuma ya Dawudi 1 Aya ni yo magambo ya nyuma ya Dawudi: «Uwo ni Dawudi mwene Yese ubivuze, uwo ni umugabo w’igikomangoma ubivuze, uwasizwe amavuta n’Imana ya Yakobo, uwo indirimbo za Israheli zikunda gusingiza. 2 Umwuka w’Uhoraho wamvugiyemo, n’ijambo rye riri ku rurimi rwanjye. 3 Imana ya Israheli yarabivuze, Urutare rwa Israheli yarabimbwiye: Ugenga amahanga akurikije ubutabera, agategeka mu gitinyiro cy’Imana. 4 Asa n’umuseke ukebye mu gitondo izuba rirashe, agasa n’igitondo kitagira igicu ku muhituko w’imvura, ubwo ibyatsi bibengeranishwa n’urumuri. 5 Inzu yanjye se, si ko imeze ku Mana, kuko yanyemereye isezerano ritazashira, ritunganye muri byose kandi ryubahirizwa? Imitsindo yanjye, n’ibinyura umutima byose, si yo mbikesha? 6 Ariko abagome bose, bo bameze nk’amahwa bajugunye; hari uwatinyuka se kuyafata n’intoki? 7 Ahubwo bayigirishayo umuhunda w’icumu n’uruti rwaryo, akazatwikwa, akazakongokera aho ngaho.» Intwari zo mu ngabo za Dawudi ( 1 Matek 11.10–47 ) 8 Aya ni yo mazina y’Intwari mu ngabo za Dawudi: Ishibehali, Umuhakemoni, wategekaga abitwa «Intwari eshatu». Umunsi umwe ni we wateye icumu abantu magana inani icyarimwe. 9 Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo, w’i Ahoti. Yari umwe muri za Ntwari eshatu, kandi yari kumwe na Dawudi i Pasi‐Damimu ubwo bashotoraga Abafilisiti bari bateraniye kurwana. Abayisraheli barahunze, 10 ariko we arakomeza yica Abafilisiti, kugeza ubwo ikiganza cye kinanirwa cyumirana n’inkota, maze uwo munsi Uhoraho amuha ugutsinda gukomeye. Imbaga yose iramugarukira, ariko ari ukugira ngo bitwarire iminyago gusa. 11 Ukurikiyeho ni Shama, mwene Aga w’Umuharari. Abafilisiti bari bibumbiye hamwe, aho hantu hakaba umurima urimo inkori, maze imbaga ihunga Abafilisiti. 12 Ariko we ahagarara hagati mu murima, arawigarurira, yica Abafilisiti, maze Uhoraho amuha ugutsinda gukomeye. 13 Igihe cy’isarura, batatu bo mu bitwa «Ba Mirongo Itatu b’imena», baramanuka basanga Dawudi mu buvumo bw’i Adulamu. Ingabo z’Abafilisiti zikaba zaciye ingando mu Kibaya cy’Abarefayimu. 14 Icyo gihe Dawudi yari mu buhungiro, naho ingabo z’Abafilisiti ziri i Betelehemu. 15 Dawudi avuga icyifuzo cye, agira ati «Ni nde uzansomya ku mazi y’iriba riri ku irembo ry’i Betelehemu?» 16 Maze abo bagabo batatu b’intwari, banyura mu ngando y’Abafilisiti barwana, bavoma amazi mu iriba riri hafi y’irembo ry’i Betelehemu, bayazanira Dawudi. We ariko yanga kuyanywa, ahubwo ayanyanyagiza imbere y’Uhoraho. 17 Aravuga ati «Uhoraho arandinde gukora kuri aya mazi! Aya ni amaraso y’abantu bahaze amagara yabo, bakajya hariya hantu!» Nuko yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe na ba bagabo b’intwari uko ari batatu. 18 Abishayi, murumuna wa Yowabu, mwene Seruya, yategekaga abitwa «Ba Mirongo Itatu b’imena».» Yakaraze icumu rye yica abantu magana atatu icyarimwe, bituma aba ikirangirire muri za Ntwari mirongo itatu. 19 Ikuzo rye ryasumbaga iry’abandi bose muri ba Mirongo Itatu, nyamara ntiyigeze asingira Intwari eshatu za mbere. 20 Benayahu mwene Yehoyada, umugabo w’intwari, wabarirwaga mu bakoze ibikorwa bikomeye, akaba akomoka i Kabuseli. Ni we wishe abahungu bombi ba Ariyeli Umumowabu; kandi aramanuka yica intare yari mu mwobo igihe cy’urubura. 21 Ni we kandi wishe Umunyamisiri w’intwari. Uwo Munyamisiri yari afite icumu mu ntoki, nuko Benayahu aramanuka amusanga yitwaje inkoni, yambura uwo Munyamisiri icumu rye, ararimwicisha. 22 Ngibyo ibyakozwe na Benayahu mwene Yehoyada, maze aba ikirangirire muri Ba Mirongo Itatu b’imena. 23 Yarubashywe kurusha Ba Mirongo Itatu b’imena, ariko ntiyashyikira Intwari eshatu za mbere. Maze Dawudi amugira umutware w’abamurindaga. 24 Asaheli, murumuna wa Yowabu, na we yabarirwaga muri Ba Mirongo Itatu b’imena, kimwe na Elihanani mwene Dodo w’i Betelehemu. 25 Babarirwagamo kandi Shama na Elika b’i Harodi; 26 Helesi w’i Paliti, Ira mwene Ikeshi w’i Tekowa, 27 Abiyezeri w’i Anatoti, Mebunayi w’i Husha, 28 Salumoni w’i Aho, Maharayi w’i Netofa, 29 Helebu mwene Bana w’i Netofa, Itayi mwene Ribayi w’i Gibeya mu Babenyamini, 30 Benayahu w’i Pireyatoni, Hidayi wo ku bidendezi by’i Gashi, 31 Abi‐Aluboni w’i Aruba, Azimaweti w’i Bahurimu, 32 Eliyahiba w’i Shaluboni na Yasheni w’i Gimizo. 33 Barimo kandi Yehonatani mwene Shama w’i Harari, Ahiyamu mwene Sharari w’i Arari, 34 Elifeleti mwene Ahasibayi w’i Betimaka, Eliyamu mwene Ahitofeli w’i Gilo, 35 Hesirayi w’i Karumeli, Parayi w’i Arabi, 36 Yigali mwene Natani w’i Soba, Bani w’i Gadi, 37 Seleki w’Umuhamoni, Naharayi w’i Beroti, watwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya, 38 Ira w’i Yatiri, Garebu w’i Yatiri 39 na Uriya w’Umuhiti. Bose bakaba mirongo itatu na barindwi. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda