Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Samweli 22 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Indirimbo ya Dawudi

1 Dawudi aririmbira Uhoraho indirimbo, umunsi Uhoraho amurokoye ikiganza cy’abanzi be bose n’icya Sawuli.

2 Aravuga ati «Uhoraho ni urutare rwanjye, ni we mbaraga zanjye n’Umukiza wanjye.

3 Imana ni yo rutare rwanjye n’ingabo inkingira, intwaro yanjye n’inkingi yanjye; ni yo buhungiro bwanjye n’Umukiza wanjye, ni na yo inkiza abanyamaboko.

4 Uhoraho nahimbazwe! Naramutakambiye, maze ntsinda abanzi banjye.

5 Imyuzure y’urupfu yarantangatanze, n’ibidendezi bya Beliyali birangota.

6 Ingoyi z’ikuzimu zarangose, imitego y’urupfu intanga imbere.

7 Igihe nari mu makuba niyambaje Uhoraho, ntakambira Imana yanjye; mu Ngoro yayo yumvise ijwi ryanjye, ugutakamba kwanjye kugera mu matwi yayo.

8 Nuko isi iratengurwa, ihinda umushyitsi, imfatiro z’ijuru ziranyeganyega, maze byose bitigiswa n’uburakari bwayo.

9 Mu mazuru yayo hacucumuka umwotsi, umuriro utwika usohoka mu munwa wayo, n’amakara agurumana.

10 Yunamisha ijuru maze iramanuka, n’igicu kibudika mu nsi y’ibirenge byayo.

11 Iza ihetswe n’umukerubimu, igurukira hejuru y’amababa y’umuyaga.

12 Umwijima iwugira inturo yayo, ikikizwa n’ikirundo cy’amazi n’ibihu hejuru y’ibindi.

13 Urumuri rutangaje ruyijya imbere, n’amakara aragurumana.

14 Uhoraho ahindisha inkuba mu ijuru, Umusumbabyose yumvikanisha ijwi rye.

15 Arasa imyambi ye atatanya ibicu, yohereza imirabyo irabimenesha.

16 Ubutaka bwo hasi mu nyanja buraboneka, imfatiro z’isi ziragaragara, ku bw’umuhindagano w’Uhoraho, ku bw’inkubi y’umwuka usohoka mu mazuru ye.

17 Aho ari mu ijuru arambura ukuboko aramfata, ankura rwagati mu mazi magari.

18 Andokora umwanzi wanjye w’umunyamaboko, n’abampagurukiye kuko bandusha imbaraga.

19 Barantangatanze ku munsi w’amakuba yanjye, ariko Uhoraho ambera urwishingikirizo.

20 Yankuye mu makuba anshyira mu bwisanzure, yarandokoye kuko ankunda.

21 Uhoraho yanyitayeho akurikije ubutungane bwanjye, n’ubudacumura bw’ibiganza byanjye,

22 kuko natunganyije inzira z’Uhoraho, kandi singarambire Imana yanjye.

23 Amatangazo yahozeho mbere yanjye, n’amategeko yayo sinyavirire;

24 nabanaga na yo ntunganye, nirinze gukora icyaha icyo ari cyo cyose.

25 Uhoraho yanyituye akurikije ubutungane bwanjye n’ubudahemuka bwanjye yiboneye n’amaso ye.

26 Ku badahemuka, uri indahemuka, naho ku ntwari ukaba indatsimburwa.

27 Ku ndacumura, uri indacumura, naho ku bagome, ugahana wihanukiriye.

28 Umuryango w’insuzugurwa uwuha umutsindo, ariko abikuza, indoro yawe ikabacisha bugufi.

29 Ni wowe tara ryanjye, Uhoraho; Uhoraho, ni we umurikira umwijima wanjye,

30 Iyo ndi kumwe nawe mbasha gutambuka imikokwe y’abanzi, iyo ndi kumwe n’Imana yanjye, nsimbuka inkike zabo.

31 Inzira z’iyi Mana ziraboneye; Ijambo ry’Uhoraho ryarigaragaje. Ni ingabo ikingira abamufiteho ubuhungiro.

32 Ni nde Mana itari wowe? Ni nde rutare nk’Imana yacu?

33 Imana ni umwihariko wanjye, kandi inyuza mu nzira iboneye.

34 Ihindura ibirenge byanjye nk’iby’imparakazi, ikampagarika ku mpinga z’imisozi;

35 yigisha ibiganza byanjye intambara, n’amaboko yanjye gufora umuheto w’umuringa.

36 Wampaye ingabo yawe ho agakiza, n’ubugwaneza bwawe bukankomeza;

37 intambwe zanjye wazaguriye inzira, ibirenge byanjye ubirinda gutsitara.

38 Nakurikiranye abanzi banjye, ndabarimbura, sinagaruka ntamaze kubatsemba;

39 narabakubise ntibabasha kweguka, baguye mu nsi y’ibirenge byanjye.

40 Wankenyeje imbaraga zo kurwana, abahagurukiye kuntera, urabancogoreza;

41 watumye abanzi banjye bantera ibitugu, kugira ngo ndimbure abampagurukiye.

42 Baratakambye, ariko ntihagira ubatabara, batakira Uhoraho, ariko ntiyabasubiza;

43 nabahinduye umukungugu, ndabanyukanyuka nk’urwondo mu nzira.

44 Wandokoye ukwivumbagatanya k’umuryango wanjye, ungira umutware w’amahanga; ihanga ntigeze no kumenya rirankorera.

45 Abanyamahanga baranyobotse, mvuga ijambo rimwe bakanyumvira;

46 abanyamahanga baracogoye, basohoka mu ngo zabo badagadwa.

47 Himbazwa Uhoraho! Urutare rwanjye nirusingizwe! Nihatsinde Imana, yo rutare rw’agakiza kanjye!

48 Iyi Mana yamporeye abanzi banjye, yatumye abanyamahanga, bampfukamira.

49 Wankijije abanzi banjye, umpa guhashya abampagurukiye, n’abanyamaboko urabangobotora.

50 Ni cyo gituma ngushimira, Uhoraho, rwagati mu mahanga, kandi ndaririmba ikuzo ry’izina ryawe:

51 Wowe uha umwami wawe imitsindo ikomeye, ntuhemukire uwo wasize amavuta, ari we Dawudi n’urubyaro rwe iteka ryose.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan