Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Samweli 21 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abagibewoni n’abakomoka kuri Sawuli

1 Ku ngoma ya Dawudi hatera inzara, imara imyaka itatu ikurikiranye. Dawudi abaza Uhoraho, maze Uhoraho aramubwira ati «Ibyo bitewe na Sawuli n’umuryango we b’abicanyi, kubera ko bishe Abagibewoni.»

2 Umwami ahamagaza Abagibewoni, arabibabwira. Abagibewoni rero nta bwo bari abo mu miryango ya Israheli, ahubwo bari Abahemori bacitse ku icumu, kandi bari baragiranye isezerano n’Abayisraheli, usibye ko Sawuli yashatse kubatsemba abitewe n’ishyaka yari afitiye Abayisraheli n’Abayuda.

3 Dawudi abaza Abagibewoni, ati «Nabagenzereza nte, cyangwa se ni ku buhe buryo nabigororaho, kugira ngo muvuge neza umurage w’Uhoraho?»

4 Abagibewoni baramusubiza bati «Icyo dushaka kuri Sawuli n’umuryango we, si ifeza cyangwa zahabu, kandi ntidushaka no kugira uwo twica muri Israheli.» Dawudi aravuga ati «Icyo mumbwira cyose nzakibakorera.»

5 Baramubwira bati «Uwo muntu washatse kuturimbura, kandi akibwira ko yadutsembye mu gihugu cyose cya Israheli,

6 nimuduhe barindwi mu bamukomokaho, maze tubashwanyagurize imbere y’Uhoraho i Gibeya ya Sawuli, ku musozi w’Uhoraho.» Umwami aravuga ati «Nzababaha.»

7 Ariko umwami arokora Mefibosheti, umuhungu wa Yonatani mwene Sawuli, kuko yari yaragiranye na Yonatani isezerano imbere y’Uhoraho.

8 Nuko umwami afata abahungu babiri ba Risipa, umukobwa wa Aya, yari yarabyaranye na Sawuli, ari bo Arimoni na Mefibosheti, afata n’abahungu batanu ba Meraba, umukobwa wa Sawuli, yari yarabyaranye na Adiriyeli mwene Barizilayi w’i Mehola;

9 abo bose abagabiza Abagibewoni, maze babashwanyaguriza ku musozi imbere y’Uhoraho, uko ari barindwi bapfira icyarimwe. Babishe mu minsi ya mbere y’isarura, mu ntangiriro y’isarura ry’ingano.

10 Risipa, umukobwa wa Aya, afata ikigunira acyisasira ku rutare, kuva mu ntangiriro y’isarura kugeza ubwo imvura ihinduye ikagwa kuri iyo mirambo. Ku manywa ntiyarekaga inyoni zo mu kirere zibarya, haba n’inyamaswa zo mu gasozi nijoro.

11 Bukeye, babwira Dawudi ibyo Risipa, umukobwa wa Aya, inshoreke ya Sawuli, yakoze.

12 Dawudi aherako ajya kuzana amagufa ya Sawuli n’aya Yonatani umuhungu we; ayavana mu bantu b’i Yabeshi ya Gilihadi bari barayanyaze ku mbuga y’i Betishani, aho Abafilisiti babamanitse, umunsi biciye Sawuli i Gilibowa.

13 Avanayo amagufa ya Sawuli n’ay’umuhungu we Yonatani, maze bayakoranyiriza hamwe n’amagufa y’abo barindwi bari barashwanyagujwe.

14 Amagufa ya Sawuli, ay’umuhungu we Yonatani, n’ay’abo barindwi bayahamba i Sela mu gihugu cya Benyamini, mu mva ya Kishi se wa Sawuli. Barangiza batyo ibyategetswe n’umwami byose, hanyuma Imana ibona kumerera neza igihugu.


Dawudi arwana n’Abafilisiti
( 1 Matek 20.4–8 )

15 Bukeye, Abafilisiti bongera gushyamirana n’Abayisraheli. Dawudi n’ingabo ze baramanuka bajya kurwana n’Abafilisiti, bakirwana, Dawudi yumva ananiwe.

16 Ishibo‐Benobu, wari uwo muri bene Rafa, ni bwo ashatse kwica Dawudi. Uwo mugabo yari afite igihosho gifite uburemere nk’ubw’amasikeli magana atatu y’umuringa, kandi yari yambaye inkota nshya.

17 Ariko Abishayi mwene Seruya arahagoboka, maze atera Umufilisiti aramwica. Ni bwo rero ingabo za Dawudi zimwinginze ziti «Ntuzongere gutabarana natwe, hato utazazimya itara rya Israheli!»

18 Nyuma y’ibyo, hongera kuba intambara ku Bafilisiti i Goba. Ni bwo rero Sibekayi w’i Husha yishe Safu wo muri bene Rafa.

19 Bukeye, i Goba hongera kubera intambara ku Bafilisiti. Elihanani mwene Yayiri w’i Betelehemu yica Goliyati w’i Gati, wari ufite icumu ryanganaga n’igiti cy’umuboshyi w’imyenda.

20 Hongera kuba indi ntambara i Gati. Hakaba umurwanyi ufite intoki esheshatu ku kiganza n’amano atandatu ku kirenge, byose hamwe bikaba makumyabiri na bine, na we akaba akomoka kuri bene Rafa.

21 Ashaka gushotora Israheli, maze Yehonatani mwene Shimeya, umuvandimwe wa Dawudi, aramwica.

22 Abo bose uko ari bane, bari bene Rafa w’i Gati, nuko bose bicwa na Dawudi n’ingabo ze.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan