Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

2 Samweli 20 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Sheba agomera Dawudi

1 Aho hakaba umuntu w’igipfamutima witwa Sheba mwene Bikuri, Umubenyamini. Avuza ihembe, maze aravuga ati «Nta mugabane dufitanye na Dawudi, nta n’umurage dusangiye na mwene Yese! Bayisraheli mwese, buri muntu najye mu mahema ye!»

2 Abayisraheli bose barazamuka, bareka Dawudi kugira ngo bakurikire Sheba, mwene Bikuri. Ariko Abayuda basigarana n’umwami wabo, baramuherekeza kuva kuri Yorudani kugera i Yeruzalemu.

3 Dawudi ataha iwe i Yeruzalemu. Umwami afata ba bagore cumi b’inshoreke yari yasize ku rugo, maze abashyira mu nzu igenzurwa. Akabaha ibibatunga, ariko ntiyongera kubana na bo. Nuko baguma aho nk’imfungwa kugeza ku munsi w’urupfu rwabo; bameze nk’abapfakazi kandi umugabo akiriho.


Yowabu yica Amasa

4 Bukeye, umwami abwira Amasa, ati «Mpamagariza Abayuda bose, bazakwitabe mbere y’iminsi itatu, kandi nawe uzaba uhari.»

5 Amasa ajya guhamagara Abayuda, ariko arenza igihe Dawudi yari yategetse.

6 Dawudi abwira Abishayi, ati «Noneho Sheba, mwene Bikuri, agiye kutumerera nabi kurusha Abusalomu. Fata abagaragu ba shobuja, ugende ukurikire Sheba, atavaho ashyikira imigi izitiwe, maze akaducika.»

7 Nuko Abishayi n’ingabo za Yowabu, Abakereti, Abapeleti, n’abandi bose bamenyereye kurwana, bava i Yeruzalemu bakurikiye Sheba, mwene Bikuri.

8 Bageze ku ibuye rinini riri i Gibewoni, ni bwo Amasa yaje arahabasanga. Yowabu yari yambaye imyambaro ye y’intambara, akenyeje umukandara uriho inkota ifashe ku itako, iri mu rwubati. Igihe atambutse, inkota iragwa.

9 Yowabu abwira Amasa, ati «Uraho neza se, muvandimwe?» Ikiganza cy’iburyo cya Yowabu gifata mu bwanwa bwa Amasa, kugira ngo amuhobere.

10 Ariko Amasa ntiyari yitaye ku nkota yari mu kiganza cya Yowabu, ni ko kuyimutera mu nda, amara ye adendeza ku butaka. Ahita apfa ako kanya, Yowabu atongeye kumutera bwa kabiri. Yowabu na murumuna we Abishayi bakomeza gukurikira Sheba, mwene Bikuri.


Iherezo ry’ukugoma kwa Sheba

11 Umwe mu ngabo za Yowabu yari yasigaye iruhande rw’umurambo wa Amasa. Uwo musore yaravugaga ati «Uri uwa Yowabu kandi akaba uwa Dawudi, nakurikire Yowabu!»

12 Nyamara, Amasa yari yigaraguye mu maraso ye aho mu nzira, uwo muntu abona ko abahanyuraga bose bahakerererwa, akurura umurambo, awuvana mu nzira awushyira mu gisambu, maze aworosa umwenda, kubera ko abahahitaga bose bahahagararaga.

13 Amaze kuwuvana mu nzira, abahanyuraga bose bakurikira Yowabu, bajya gushaka Sheba mwene Bikuri.

14 Sheba azenguruka inzu za Israheli zose, kugera Abeli‐Betimaka, maze Ababikuri bose barakorana, baramukurikira.

15 Yowabu aza kugota Sheba muri Abeli‐Betimaka. Nuko barunda ikirundo cy’igitaka ku rukuta rw’umugi. Imbaga yose yari kumwe na Yowabu, icukura inkike kugira ngo ihirime.

16 Umugore w’umunyabwenge wari mu mugi atera hejuru, ati «Nimwumve! Nimwumve! Ndabinginze ngo mumbwirire Yowabu, muti ’Ngwino hano ngire icyo nkubwira.’»

17 Yowabu aramwegera, umugore aramubaza ati «Mbese ni wowe Yowabu?» Aramusubiza ati «Ni jyewe.» Nuko aramubwira ati «Tega amatwi amagambo y’umuja wawe.» Undi aramusubiza ati «Ndakumva.»

18 Umugore arakomeza ati «Kera iyo habaga impaka z’urudaca, hari umugenzo wo kuvuga ngo ’Bajye kugisha inama muri Abeli‐Betimaka, ubwo bikaba birangiye.’

19 Uyu mugi wacu si wo munyamahoro kandi w’indahemuka mu yindi yose ya Israheli? Naho wowe, urashaka kuwurimbura, kandi ari umurwa mukuru muri Israheli! Urashakira iki koreka umurage w’Uhoraho?»

20 Yowabu aramusubiza ati «Reka, ntibikambeho! Sinshaka koreka cyangwa kurimbura!

21 Nta bwo ari ko bimeze, ahubwo umugabo wo mu misozi y’i Efurayimu witwa Sheba mwene Bikuri, yagomeye umwami Dawudi. Nimumutange wenyine, maze ndeke umugi wanyu.» Umugore abwira Yowabu, ati «Ibyo na byo, tugiye kukujugunyira umutwe we, tuwunyujije hejuru y’inkike.»

22 Uwo mugore abwira imbaga yose inama yuje ubwenge, nuko batema umutwe wa Sheba mwene Bikuri, maze bawujugunyira Yowabu. Yowabu aherako avuza ihembe, bareka umugi baranyanyagira buri wese ataha mu mahema ye. Yowabu we, agaruka i Yeruzalemu bugufi y’umwami.


Abafasha ba Dawudi

23 Yowabu yategekaga ingabo zose za Dawudi. Benayahu, mwene Yehoyada, agategeka Abakereti n’Abapeleti.

24 Adoramu ni we wari ushinzwe imirimo rusange. Yehoshafati, mwene Ahiludi, akaba umunyamabanga w’umwami,

25 Shiya yari umwanditsi; Sadoki na Abiyatari bakaba abaherezabitambo.

26 Hakaba na Ira w’i Yayiri, wari umuherezabitambo wa Dawudi.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan